Ku wa Kabiri tariki ya 8 Nzeri 2026 ni bwo Umutoza w’Amavubi, Stephen
Constantine yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 28 bazavamo abazifashishwa ku
mukino wa Liberia na Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya
2027 kizabera muri Tanzania, Kenya na Uganda.
Muri aba bakinnyi 28 harimo 19 bakina hanze y’u Rwanda
aho ari ubwa mbere bibayeho mu mateka y’Amavubi. Abakinnyi bakina muri
shampiyona y’u Rwanda bahamagawe ni Niyongira Patient wa Police FC, Hakizimana
Adolphe wa APR FC, Mugisha Yves wa Rayon
Sports, Byiringiro Jean Gilbert wa APR FC, Uwumukiza Obed wa Rayon Sports,Hamis
Hakim na Nsanzimfura Keddy ba Kiyovu Sports na Uwiyaremye Fidal wa APR FC.
Amavubi yamaze kurenga urwego rwa shampiyona y’u
Rwanda?
Hashize iminsi abakinnyi bahamagarwa mu Amavubi ari
abiganjemo abakina muri shampiyona zo hanze ndetse bikaba ariko bimeze no
kubabanza mu kibuga. Ibi bigaragaza ko abakinnyi bakina imbere mu gihugu basabwa
kuzamura urwego cyane kugira ngo bajye babona umwanya cyangwa bijye bibasaba
nabo ko bajya gukina hanze muri shampiyona zikomeye.
Ibi ni na byo byatumye nyuma y’uko hagiye hanze uru rutonde
hazamuka impaka ku bakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda
batahamagawe. Abo barimo Iradukunda Elia Tatou na Muhoza Daniel ba Rayon Sports
bahamagawe mu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23.
Hari kandi Ganijuru Ishimwe Elia na Nshimiyimana
Emmanuel ‘Kabange’ ba Rayon Sports ndetse na Ishimwe Christian wa APR FC.
Ubundi mbere wasangaga ikipe y’Ingabo z’igihugu ifite abakinnyi batari munsi y’umunani (8) mu Amavubi ariko ubu ifitemo abakinnyi 3 mu gihe Rayon Sports yo ifitemo babiri.

