Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026 saa Kumi n'Ebyiri kuri Estadio Nacional Tubaroes Azuis.
Ikipe y’igihugu ya Cape Verde yatangiye iri hejuru ndetse mu minota 10 ya mbere yashoboraga kuba yabonye igitego binyuze ku bakinnyi bayo barimo Joao Paulp Moreira Fernandes.
Ku munota wa 15, Amavubi yabonye uburyo bufatika ku mupira Leroy Jacques Mickels yari ahaye Niyomugabo Claude ariko awuhinduye imbere y’izamu ashaka abarimo Biramahire Abeddy asanga bagiye.
Mugisha Bonheur yaje kubona ikarita y’umuhondo nyuma y’uko no mu mukino uheruka yari yabonye indi. Bivuze ko mu mukino utaha wa Mali atazakina.
Ku munota wa 40, Cape Verde yabonye igitego gitsinzwe na Gilson Tavares ku mupira yari ahawe na Ryan Mendes.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 45+2, Amavubi yabonye igitego cyo kwishyura ku mupira wari uvuye muri koroneri, ubundi Mutsinzi Ange Jimmy awushyira ku gituza usanga Niyomugabo Claude ahita awushyira mu nshundura.
Mu gice cya kabiri, Stephen Constantine yaje akora impinduka mu kibuga havamo Biramahire Abeddy hajyamo Iradukunda Elia Tatou.
Ku munota wa 52, Elia Tatou yahise atsinda igitego cya kabiri ku mupira wari uhinduwe na Joy Lance Mickels.
Cape Verde yasatiriye cyane ishaka uko yakwishyura ariko biranga, birangira Amavubi atsinze ibitego 2-1.
Mu itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, Amavubi yahise ajya ku mwanya wa mbere n’amanota 6 mbere y’uko Mali ikina na Liberia.

Amavubi yatsinze Cape Verde ibitego 2-1


Niyomugabo Claude yishimira igitego yatsinze
