Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, biteganyijwe ko izakorera umwiherero i Marrakesh muri Morocco hagati ya tariki ya 1-10 Kamena 2026, aho izanakina imikino ibiri ya gicuti izayihanganisha na Comoros tariki ya 6 Kamena na Tanzania tariki ya 9 Kamena mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2027.
Kuri ubu umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 24 azifashisha.
Abanyezamu ni Niyongira Patience, Kwizera Olivier na Hakizimana Adolphe.
Ba myugariro; Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Kavita Phanuel, Nshimiyimana Yunusu, Imanishimwe Emmanuel, Niyomugabo Claude na Byiringiro Jean Gilbert.
Abakina hagati ni; Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Samuel Gueulette, Muhire Kevin, Ruboneka Jean Bosco, Uwineza Rene,Noam Emeran Firtz na Kury Johan Marvin.
Abasatira ni; Nshuti Innocent, Biramahire Abeddy, Kwizera Jojea, Mickels Joy Slayd, Uwiyaremye Fidali, Uwineza Rene na Mbonyumwami Taiba.
Mu bakinnyi batahamagawe basanzwe bahamagarwa harimo Thierry Manzi, Joy Lance Mickels na Leroy Jacques Mickels bavunitse. Hari kandi na Hakim Sahabo bitewe n’uko mu ikipe ye adakina.
Mu bakinnyi bagamagawe bwa mbere ni Noam Emeran Firtz usanzwe ukinira FC Emmen yo mu cyiciro cya kabiri mu Buhorandi ku ntizanyo ya FC Groningen ikina mu cyiciro cya mbere. Uyu mukinnyi yakiniye Manchester United y’Abato kuva muri 2019 kugeza muri 2023.
Undi wahamagawe bwa mbere ni Uwiyaremye Fidali ukinira Kiyovu Sports akaba ari muri ba rutahizamu bahagaze neza muri shampiyona y’u Rwanda dore ko afite ibitego 11 kugeza ubu.

Abakinnyi 24 bahamagawe n'Amavubi

Noam Emeran wakiniye Manchester United y'Abato yahamagawe mu Amavubi
