Amavubi yahamagaye abakinnyi azifashisha muri FIFA Series 2026 batarimo Kwizera Oliver

Imikino - 16/03/2026 3:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Amavubi yahamagaye abakinnyi azifashisha muri FIFA Series 2026 batarimo Kwizera Oliver

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yahamagaye abakinnyi 31 izakuramo 26 bazifashishwa mu mikino ya FIFA Series 2026 batarimo umunyezamu wa Rayon Sports,Kwizera Olivier.

Ni urutonde ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere mu kiganiro n’itangazamakuru Perezifa w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, n’umutoza mushya w’Amavubi, Stephen Constantine bakoze.

Eric Nshimiyimana uri mu batoza bungirije b’Amavubi yavuze ko FIFA yari yababwiye ko bagomba guhamagara abakinnyi 55 bakazakuramo 26, gusa bo bahisemo guhamagara 31 bazatoranywamo 26 bazifashishwa muri FIFA Series 2026.

Abo bakinnyi 31 bahamagawe ni abanyezamu; Ntwari Fiacre, Niyongira Patience, Bigirimana Hugo na Hakizimana Adolphe!

Ba myugariro; Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Kavita Phanuel, Nshimiyimana Yunusu, Imanishimwe Emmanuel, Niyomugabo Claude, Byiringiro Jean Gilbert na Uwumukiza Obed.

Abakina hagati ni; Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Samuel Gueulette, Muhire Kevin, Kalisa Sven, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Gilbert, Hakim Sahabo na Uwineza Rene.

Abasatira ni; Mickels Joy, Ndayishimiye Karl Matteo, Nshuti Innocent, Mickels Joy Lance, Biramahire Abeddy, Byiringiro Lague, Kwizera Jojea, Mickels Leroy Jacques, Kury Johan Marvin, Niyo David na Mugisha Gilbert.

Mu bakinnyi bashya bahamagawe harimo Bigirimana Hugo ukinira La Chaux-De-Fonds yo mu Busuwisi na Kalisa Sven ukinira FC Etzella Ettelbruck yo muri Luxembourg.

Hari kandi Mickels Joy Lance, Mickels Leroy Jacques na Mickels Joy bavukanaa aho bose bakina muri Azerbaijani. Amavubi ari kumwe na Kenya, Estonia na Grenada mu mikino ya FIFA Series bakaba bazatangira gukina tariki ya 27 z’uku kwezi muri Stade Amahoro.

Abakinnyi Amavubi izakuramo 26 yifashisha muri FIFA Series 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...