Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, izakira Bénin tariki ya 10 Ukwakira muri Stade Amahoro naho tariki ya 14 Ukwakira 2025 isure Afurika y’Epfo aho uzaba ari na wo mukino usoza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexico.
Kuri ubu umutoza w’ikipe y’igihugu, Adel Amrouche, yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha.
Mu bahamagawe ni abanyezamu; Ntwari Fiacre, Buhake Clement na Ishimwe Pierre.
Ba myugariro ni Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert, Nshimiyimana Emmanuel, Mutsinzi Ange, Nkulikiyimana Darryl Nganji, Manzi Thierry, Kavita Phanuel na Nshimiyimana Yunusu.
Abakina mu kibuga hagati ni Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur, Muhire Kevin, Ruboneka Jean Bosco, Hamony Aly-Enzo na Ishimwe Anicet.
Abakina basatira ni Mugisha Gilbert, Kwizera Jojea, Nshuti Innocent, Biramahire Abeddy, Gitego Arthur na Joy-Lange Mickels.
Abakinnyi nka Samuel Gueulette, Hakim Sahabo Nshuro na Niyigena Clement bo ntabwo bahamagawe dore ko n’ubuheruka ariko byari byagenze.
Joy-Lange Mickels wahamagawe bwa mbere afite imyaka 31 akaba asanzwe akinira Sabah FK yo muri Azerbaijan yo muri Azerbaijan.
Mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Amavubi ari ku mwanya wa kane n’amanota 11 mu itsinda C.
Abakinnyi bahamagawe mu Amavubi azakina na Benin na Afurika y'Epfo