Kuri uyu wa Gatanu saa Cyenda zishyira saa Kumi ni bwo Amavubi yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe.
Ni nyuma yo kuva muri Senegal aho yari ari, kuva mu gitondo cyo ku wa Gatatu. Yagiyeyo nyuma yo gutsinda Cape Verde ibitego 2-1 mu mukino wo ku munsi wa 2 wo mu itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Ubwo Amavubi yageraga ku kibuga cy’indege yakiriwe n’abafana benshi bari bayategereje bitwaje n’indabo.
Ikipe y’igihugu yahise ikomereza kuri hoteli ya FERWAFA aho igiye kwitegura umukino wa gicuti na Kenya uri ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026 muri Stade Amahoro.
Amavubi ari ku mwanya wa mbere mu itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 nyuma yo gutsinda Liberia na Cape Verde.
