Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31
Ukwakira 2025 muri studio za Televiziyo
y'Ishyirahamwe rya Ruhago muri Uganda (FUFA) ni bwo habaye iyi tombora.
Mu itsinda A, Amavubi U 17 yisanze ari kumwe na na Ethiopia, Kenya, Somalia na Sudani y'Epfo.
Itsinda B ryo rigizwe na Uganda, Tanzania, Djibouti,
Sudani n'u Burundi.
Muri iyi mikikino ya CAF U17 AFCON CECAFA Region
Qualifiers izabera muri Ethiopia kuva tariki ya 15 Ugushyingo kugeza tariki 2
Ukuboza 2025,amakipe abiri azaba aya mbere muri buri tsinda ni yo azagera muri
1/2 cy'iri rushanwa.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda,Amavubi yatangiye kwitegura iyi mikino ndetse hashize ukwezi kurenga ikora imyitozo aho irangajwe imbere n'Umutoza Cassa Mbungo André.




Amavubi y'abatarengeje imyaka 17 akomeje imyiteguro
