Ikipe y’igihugu yabigezeho kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2026 kuri Kigali Pele Stadium. Ni mu mukino wo gushaka umwanya wa gatatu muri CECAFA U17 na Ethiopia.
U Rwanda rwari rwatsinzwe na Somalia muri 1/2, rwatangiye umukino ruri hejuru ndetse ku munota wa 5 gusa Shema Heylen Jayden yari yamaze gufungura amazamu.
Nyuma y’iki gitego, Ethiopia yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura binyuze ku buryo bwa Abdisa Gutema Dachesa ariko umunyezamu w’Amavuvi Emmanuel Nsengiyumva aratabara.
Bidatinze ku munota wa 16, Ndizeye Isaac yatsinze igitego cya kabiri cy’u Rwanda.
Ikipe y’igihugu ya Ethiopia ntiyacitse intege, yakomeje gusatira no gushaka uburyo yabona ibitego. Habura iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire, Akrem Abduselam Jemal yatsindiye Ethiopia igitego cya mbere.
Amakipe yombi yakomeje kubona uburyo bwinshi bwo gutsinda nyuma y’ikiruhuko ariko ntiyabubyaza umusaruro.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 itozwa Jimmy Mulisa wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru yahise yiyongera kuri Uganda na Somalia nk’amakipe atatu ahagarariye akarere ka CECAFA azitabira igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba 2027 muri Morocco.
Iyi izaba inshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kwitabira igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17. Ku nshuro ya mbere rwacyitabiriye mu 2011, ubwo rwari rwacyakiriye rukaba rwaratsindiwe ku mukino wa nyuma na Burkina Faso ibitego 2-1.

Amavubi U17 yakatishije itike y’Igikombe cya Afurika nyuma y’imyaka 15

Amavubi y'Abatarengeje imyaka 17 yakatishije itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Morocco
