Amavubi yagiye muri Morocco tariki ya 1 z'uku kwezi agiye gukina na Tanzania na Comoros mu mikino ya gicuti, gusa birangira bidakunze, tariki ya 4 yerekeza mu Misiri. Byavugwaga ko igiye gukomerezayo imyitozo ariko hakanashwakwa imikino ya gicuti haba ku makipe y’ibihugu ndetse n’ama-club.
Hatekerezwaga ko n’ubundi Amavubi yakina na Tanzania ndetse ubuyobozi bw’impande zombi bwari bwamaze kumvikana ariko hazamo imbogamizi zo kubura kwa VISA zinjiza Deregasiyo ya Tanzania mu gihugu cya Misiri.
Usibye kuba ibya Tanzania bitarakunze, Amavubi yabuze n’indi kipe izakina nayo none izava mu Misiri ikoze imyitozo gusa.
Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" ikomeza imyitozo nk’uko yari irimo kuyikora, abakinnyi bagakomeza kumenyerana, hanyuma bazagaruke mu Rwanda ku wa Kane tariki ya 11 Kamena 2026 Saa Tatu za mu gitondo.
Iyi mikino FERWAFA yayiteguye mu rwego rwo kugira
ngo umutoza Stephen Costantine akomeze ategure ikipe ye neza bizagere igihe
cyo gutangira gukina imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika
cya 2027 amaze kumenyerana n'abakinnyi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" iri mu itsinda rimwe na Liberia, Mali ndetse na Cape Verde.

Amavubi azava mu Misiri akoze imyitozo gusa
