Ibi byagarutsweho na Perezida w’ishyirahamwe
ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice ubwo hasinywaga
amasezerano y’imikoranire hagati ya SKOL na BK Pro League kuri uyu wa Kabiri.
Agaruka ku bijyanye no kuzamura impano
z’abakiri bato kuri nka FERWAFA, yavuze ku by’irushanwa rizahuza amakipe yose
y’abanyamuryango ba FIFA y’abatarengeje imyaka 15. Yavuze muri iri rushanwa
rizabera muri Azerbaijani mu kwezi kwa 10 u Rwanda narwo ruzohereza ikipe
iruhagararira.
Ati: ”Uyu mwaka abatabizi hazaba icyo bita ‘FIFA Festival’ izahuza ibihugu 211, abanyamuryango bose ba FIFA bakazakina
nk’icyenda kuba igikombe cy’Isi cy’abatareje imyaka 15. Uyu munsi tugiye
gusubira mu bakinnye TDS mu batarengeje
imyaka 16 na 14 aho dushobora kuvanamo
ikipe izajya kuduhagararira ku rwego rw’Isi”.
Yavuze ko bizeye ko Abanyarwanda bazajyayo
bazabahagararira neza ndetse ko ari na ho hazahita hareberwa iterambere
ry’abakiri bato mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Ati:”Iryo rushanwa rizaba ejo bundi mu kwa 10 kandi
rizakinirwa mu gihugu cya Azerbaijan, turizera ko Abanyarwanda bazajyayo
bazaduhagararira neza, ni ahongaho utangira kurebera iterambere ry’abakiri bato
n'icyo dushaka kugeraho”.
Shema Fabrice yavuze ko kuri we abona gahunda yo guteza impano imbere abona irimo igenda neza. Ati: ”Gahunda rero turayifite. Kuri njyewe mbona igenda neza kugeza ubu."
"Ariko no kugira ngo dushyire abana bato mu gukina shampiyona nacyo ni ikindi kizongera mu gukora abakinnyi beza b’ejo hazaza kandi tuzakomeza tubishyigikire tunabishyiremo imbaraga haba mu bahungu no mu bakobwa”.

Perezida wa FERWAFA yavuze ko u Rwanda ruzitabira irushanwa rijya kumera nk'igikombe cy'Isi mu batarengeje imyaka 15
