Uyu mukino wabereye kuri sitade Regional ya Kigali, watangiranye ishyaka ku mpande zombie, ariko mu gihe Libya yarushaga Amavubi guhererekanya umupira, aba basore bari bahagarariye urw’imisozi igihumbi, bagaragazaga inyota y’igitego, ku buryo ku munbota wa kabiri gusa Ndahinduka Michel yaje guhusha igitego cyari cyabazwe.
Mu buryo bw'imikinire, mu gihagararo, wabonaga Libya barusha u Rwanda, ariko nta cyo byamaze ku migendekere y'umukino
Umukino wakomeje gukinirwa cyane mu kibuga hagati, ari ko buri kipe ihgusha uburyo bumwe na bumwe, ariko biza guhinduka byiza ku Rwanda, ubwo igice cya mbere cyendaga kurangira, maze Dady Birori ahita yinjiza n’umutwe igitego cya mbere.
Dady Birori yishimira igitego cya mbere yatsinze mbere y'uko bajya kuruhuka
Bagiye kuruhuka ari 1-0, baza kugaruka mu gice cya kabiri haba guhinduranya abakinnyi ku ruhande rwa Libya, bamwe bakibaza ko bishobora kugira icyo bihindura, ariko si ko byagenze, kuko ahubwo u Rwanda rwasaga n’ururushwa mu kibuga hagati, abasore nka Haru8na Niyonzima, Tuyisenge Jacques, Ndahinduka Michel ndetse na Dady Birori bazaga kwiba umugono ab’inyuma ba Libya, maze rutahizamu wa AS Vita Club ahita yinjiza igitego cya kabiri.
Dady Birori, Haruna Niyonzima bishimira igitego cya kabiri cy'Amavubi
Bamwe basaga n’abamaze kwizera intsinzi ku Rwanda, ariko umutima utari mu gitereko, kuko bakekaga ko Libya ishobora kuza kwishyura ibitego bibiri mu minota ya nyuma.
Abo baje gusubizwa agatima impembero, ubwo ahagana ku munota wa 80, Dady Birori nyuma yo guhererekanya neza umupira kwa Ndahinduka Michel wahaye Tuyisenge Jacques, maze ahindura umupira imbere y’izamu (Cross), Dady Birori ahita awuboneza mu nshundura, umutekano mu mitima y’abanyarwanda uhita uba wose, maze batangira kubyina intsinzi.
Dady Birori yishimiraga igitego nka rutahizamu umaze gutsinda byinshi ku buryo yarambiwe kubyishimira, dore ko ari na we umaze gutsinda byinshi muri AS Vita Club
Uyu wari umukino wo kwishyura, mu gihe mu mukino ubanza wabereye muri Tuniziya (kubera ikibazo cy’umutekano muri Libya) wari warangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Nyuma yo gukomeza ku giteranyo cy’ibitego by’imikino yombi bikaba 3-0, Amavubi azakina n’izarokoka hagati ya Congo Brazzaville na Namibia.
Uyu mukino wari witabiriwe na Minisitiri w'Intebe Pierre Damien Habumuremyi na Minisitiri wa Siporo n'umuco Protais Mitali
u Rwanda rwari rufite abafana benshi bihagije
Ubufatanye bwa Salomon Nirisarike na Emery Bayisenge nka ba myugariro bwagaragaje ko buhagaze neza
Philbert Hagengimana