Amatora y’inzego z’Ibanze aregereje: Menya imyanya izatorerwa ku Rwego rw’Umudugudu

Amakuru ku Rwanda - 31/07/2026 3:02 PM
Share:

Umwanditsi:

Amatora y’inzego z’Ibanze aregereje: Menya imyanya izatorerwa ku Rwego rw’Umudugudu

Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’Inzego z’Ibanze, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ikomeje gukangurira abaturage kwitabira iki gikorwa, ibasobanurira imyanya izatorerwa ku rwego rw’Umudugudu.

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yatangaje ko amatora y'abayobozi b'inzego z'ibanze ateganyijwe mu mpera z'uyu mwaka wa 2026 azatangirira ku rwego rw'Umudugudu, mbere yo gukomereza ku Kagari, ku Murenge no ku Karere.

Aya matora agamije gutora abayobozi b'inzego zegerejwe abaturage ndetse n'abagize komite nyobozi z'inama z'Igihugu z'abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga. Nubwo gahunda rusange y'amatora yamaze gutangazwa, ingengabihe irambuye igaragaza amatariki nyayo y'itora kuri buri rwego izatangazwa na NEC mu minsi iri imbere.

Amakuru yatangajwe na MINALOC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X avuga ko, ku rwego rw’Umudugudu hazatorwa abagize Inama Njyanama y’Umudugudu ndetse n’abagize Komite Nyobozi y’Umudugudu, buri rwego rukagira inshingano zitandukanye mu miyoborere no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Abaturage bazatora abagize Inama Njyanama y’Umudugudu barimo: abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umudugudu, abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Umudugudu, n’abajyanama b’ubuzima.

Bazatora kandi, umujyanama ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi ku rwego rw’Umudugudu, abagize Komite y’Umugoroba w’Umuryango, n’abandi bahagarariye ibyiciro bitandukanye by’abaturage batorwa n’abagenzi babo batuye muri uwo Mudugudu.

Ku rundi ruhande, abaturage bazatora kandi abagize Komite Nyobozi y’Umudugudu, igizwe n’aba bakurikira: Umukuru w’Umudugudu, Ushinzwe Umutekano, Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ushinzwe Amakuru n’Amahugurwa y’Abaturage, ndetse n’Ushinzwe Iterambere.

MINALOC ishimangira ko amatora y’Inzego z’Ibanze ari inkingi y’imiyoborere ishingiye ku baturage, kuko abafata ibyemezo byinshi birebana n’ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage bahera ku rwego rw’Umudugudu.

Abaturage barasabwa kwitabira aya matora ari benshi, bagatora abayobozi babona bafite ubushobozi, ubunyangamugayo n’icyerekezo cyo guteza imbere Umudugudu wabo, bityo bakagira uruhare mu kubaka imiyoborere myiza no gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...