Mu
bihugu bitandukanye byo muri Afurika, hari kuba amarushanwa nk’aya agamije
guhitamo umukobwa uzaserukira Igihugu cyagaragaje ubushake. Rizabera muri
Uganda, kuva ku wa 22 Ukwakira 2025 kugeza ku wa 26 Ukwakira 2025.
Ndekwe
Paulette, uhagarariye Embrace Africa, ishyirahamwe rishinzwe gutegura iri
rushanwa mu Rwanda, yabwiye InyaRwanda, ko umukobwa uzahiga abandi azahembwa
Miliyoni 2 Frw, ndetse anahabwe itike y’indege izamufasha guserukira u Rwanda.
Yavuze
ati “Azahembwa Miliyoni 2 Frw, ndetse anahabwe itike mwerekeza mu guhagararira
umugabane wacu mu marushanwa y’ubwiza Mpuzamahanga aherereye ku mugabane w’uburayi.”
Kugeza
ubu, Phionah Umwiza niwe uyoboye abandi aho kugeza ubu afite amajwi 1,229, akurikiwe
na Natacha Ndikumana ufite amajwi 1,143, ni mu gihe ku mwanya wa Gatatu hariho
umukobwa witwa Jesyline Nsabimana ufite amajwi 1,052.
Ku
mwanya wa Kane hariho umukobwa witwa Ines Kamikazi ufite amajwi 565,
Kevine
Umwariwase we afite amajwi 156, n'aho Patience Niyizigihe ageze ku
Miss
Africa Diversity ni irushanwa ryibanda ku guha amahirwe abakobwa baturutse mu
bihugu bitandukanye bya Afurika yo kugaragaza ubwiza bwabo, ubwenge, impano
n’ubushobozi bwo guhagararira igihugu cyabo.
Intego
yaryo ni ukwerekana ubwiza nyakuri bwa Afurika mu buryo burimo ubwenge, umuco
n’imyitwarire. Guhuza abakobwa bo mu bihugu bitandukanye kugira ngo bagire
ubunararibonye, ubumenyi, n’akamenyero ko guhagararira igihugu cyabo.
Harimo
kandi guteza imbere ubutabera, imibereho myiza y’abagore n’ubushake bwo gufasha
sosiyete. Akenshi haba hari ibihembo birimo amafaranga, impano, cyangwa
amahirwe yo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza. Mu Rwanda, umukobwa
atsindira miliyoni 2 Frw n’itike y’indege yo guhagararira u Rwanda.
Irushanwa
rya Miss Africa Diversity riba mu gihugu kimwe mu bihugu bya Afurika, kandi
ryakira abakobwa bo mu bindi bihugu. Umunsi mukuru w’irushanwa ukunze kumara
iminsi myinshi, nko kuva ku wa 22 kugeza ku wa 26 Ukwakira 2025 muri Uganda.
Umukobwa
utsinda aba ashobora guhura n’abafatanyabikorwa b’ingenzi mu myidagaduro,
ubukerarugendo, ubucuruzi n’imiyoborere y’abagore.
Miss
Africa Diversity si irushanwa ry’ubwiza gusa, ahubwo ni uburyo bwo guteza
imbere abakobwa, guhagararira igihugu, no kubaha amahirwe yo kwagura ubumenyi
n’ubuhanga ku rwego rw’Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Abakunzi
b’iri rushanwa barasabwe gukomeza gutora abakobwa bakunda ku rubuga rwa
Internet kugira ngo bafashe gutoranya umukobwa uzaserukira u Rwanda ku rwego
rw’Afurika.
Kanda Hano ubashe gutora umukobwa ushyigiye unyuze ku rubuga Noneho.com
Umwiza Phionah uyoboye abandi mu majwi y'amatora yo kuri Internet
Ndikumana Natacha uri ku mwanya wa Kabiri mu matora ari kubera ku rubuga Noneho.com