Amatora ya 2024 muri Leta Zunze Ubumwe z Amerika azaba
abayeho ku nshuro ya 60 mu mateka y’iki gihugu. Byitezwe ko azaba kuwa 05
Ugushyingo 2024.
Hazatorwa Perezida na Visi Perezida bazayobora muri manda y’imyaka
ine, bakaba bazasimbura Joe Biden na we uhabwa amahirwe yuko yakongera
kwiyamamaza akanegukana uyu mwanya ku nshuro ya Kabiri.
Ku rundi ruhande Donald Trump yiteguye kongera guhagararira ishyaka ry'aba Republican ngo arebe ko yakongera gusubira
muri White House.
Ni ku nshuro ya 7 abantu bose babayeho aba
Perezida ba Amerika bahurira mu matora. Kuri ubu abagiye kwandika ayo mateka ni Joe Biden na Donald Trump. Ni nyuma y’imyaka 68 kuko byaherukaga kuba mu 1956.
Donald Trump atsinze amatora, yaba abaye uwa 2 ubashije gusubirana
intebe yari yarayivuyeho mu mateka y’Amerika kuko uwa mbere yari Grover
Cleverland.
Byitezwe ko uzegukana aya matora azarahira kuwa 20 Mutarama 2025.
Aya matora akaba yihariye ku ruhande rwa Robert F Kennedy Jr ukomoka mu miryango y’abanyapolitike banapfiriye ku ntebe y'ubuyobozi. Icyihariye ni uko yivanye mu ishyaka ry'aba Demokarate yakuriyemo, akemeza ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga.
Uyu mugabo yanatangaje ko yamaze guhitamo
uzamubera Visi Perezida igihe azaba yegukanye umwanya w’umukuru w’igihugu ndetse
mu mpera za Werurwe 2024 ni bwo azamutangaza.
Bimwe mu bigenderwaho mu kwemeza umukandida harimo ko
agomba kuba afite byibuze imyaka 35 y'amavuko, akaba yaravukiye muri Amerika kandi amaze
byibuze imyaka 14 ahatuye.
Nta muntu wemerewe gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Amerika, yaba zikurikiranye cyangwa zidakurikiranye.
Donald Trump agiye kwiyamamaza mu gihe
muri Leta zimwe na zimwe batumva ukuntu umuntu wanze ibyavuye mu matora muri
2020 akanateza imyigaragambyo, yakongera kwemererwa kwiyamamaza.
Izo Leta ziri kumwibazaho cyane harimo Colorado na Ilinois, gusa na none
bishingiye ku Itegeko Nshinga na Leta yemerewe gufata imyanzuro, byatumye
akomorerwa gukomeza urugendo.
Trump agiye kwiyamamaza ari muri bombori bombori z’amafaranga menshi yishyuye indaya mu buryo budakurikije amategeko ndetse aranashijwa kutubaha igitsinagore.
Ku rundi ruhande Joe Biden agiye kwiyamamaza ari kwinjira
mu mwaka wa 82, bivuze ko yazasoza manda afite imyaka 86. Muri manda ya mbere
yagiye agaragaza imbaraga nke mu buryo bumwe n’ubundi harimo no kugwa hasi cyangwa
gusinzira.
