Amatike y’igitaramo ‘Gira u Rwanda’ cy’Itorero Intayoberana yashyizwe ku Isoko

Imyidagaduro - 16/05/2026 4:03 PM
Share:

Umwanditsi:

Amatike y’igitaramo ‘Gira u Rwanda’ cy’Itorero Intayoberana yashyizwe ku Isoko

Itorero Intayoberana rizwi cyane mu guteza imbere umuco Nyarwanda ryatangaje ko ryamaze gushyira ku isoko amatike y’igitaramo cyaryo cyiswe “Gira u Rwanda”, giteganyijwe kuba ku wa 25 Nyakanga 2026, kikabera muri Kigali Serena Hotel.

Iki gitaramo cyitezweho kuzaba kimwe mu bikorwa bikomeye by’iri torero, kigaruka ku muco, ubusabane, ubumwe bw’Abanyarwanda, ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu kubaka igihugu.

Amatike y’iki gitaramo yashyizwe mu byiciro bine, aho abifuza kugura mbere y’umunsi w’igitaramo (Early Bird) bafite amahirwe yo kugura ku giciro cyo hasi.

Mu byiciro bya Early Bird: “Uruyange”: 10,000 Frw, “Ibirezi”: 20,000 Frw “Amasonga”: 25,000 Frw, “Abatarurwa” (ameza): 200,000 Frw.

Ku munsi w’igitaramo (On Gate), ibiciro bizahinduka ku buryo bukurikira: “Uruyange”: 15,000 Frw, “Ibirezi”: 25,000 Frw. “Amasonga”: 30,000 Frw, “Abatarutwa” (ameza): 250,000 Frw. Kanda *669*2812# ubashe kugura iyawe hakiri kare.

Abategura igitaramo bavuga ko ibi byiciro bigamije gufasha abantu batandukanye kubona uburyo bwo kwitabira, uhereye ku rubyiruko kugeza ku bashaka uburambe bwihariye ku meza y’icyubahiro.

Umuyobozi w’Itorero Intayoberana, Kayigemera Sangwa Aline, yavuze ko bahisemo iri zina ‘Gira u Rwanda’ kubera ubutumwa rifite bwo kwifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda ibyiza.

Yagize ati “Igitaramo cyitwa ‘Gira u Rwanda’ kuko ari indamukanyo nziza twifuriza Umunyarwanda wese ndetse n’abarukunda. Dufite Imana n’u Rwanda! Ugira Imana agira amahoro nkayo dufite, ugira Imana agira Igihugu.”

Yakomeje asobanura ko iki gitaramo kigamije gusigasira umuco Nyarwanda, kuwuteza imbere no kuwimakaza, binyuze mu buhanzi n’imbyino gakondo.

Ubuyobozi bw’Itorero Intayoberana buvuga ko iki gitaramo gifite intego ebyiri z’ingenzi:

Icya mbere ni ugukomeza gusigasira no kwimakaza umuco Nyarwanda nk’uko biri mu nshingano zabo nk’itorero ribumbatiye umuco.

Icya kabiri ni ugushishikariza urubyiruko gukora cyane, kudacika intege no gutinyuka guharanira ejo hazaza heza, kuko ibyiza byose bisaba imbaraga n’ubushake bwo kubigeraho.

Iki gitaramo “Gira u Rwanda” ni icya karindwi Itorero Intayoberana riteguye, bikaba bigaragaza ubunararibonye bwabo mu gutegura ibikorwa bikomeye by’umuco.

Abategura bavuga ko abazakitabira bazabona igitaramo kirimo udushya twinshi, imbyino z’umwimerere, indirimbo z’umuco gakondo, ndetse n’ibindi bikorwa bikumbuwe n’abakunzi b’umuco Nyarwanda.

Igitaramo kizabera mu ihema rinini rya Kigali Serena Hotel, kikaba cyitezweho kuzaba kimwe mu bitaramo bizaba byitabiriwe cyane muri uyu mwaka.

KANDA HANO UBASHE KUGURA ITIKE YO KWINJIRA MU GITARAMO ‘GIRA U RWANDA’


Itorero Intayoberana rizwi cyane mu guteza imbere umuco Nyarwanda ryatangaje ko ryashyize ku isoko amatike y'igitaramo cyabo "Gira u Rwanda"


“Gira u Rwanda” ni igitaramo cya 7 Itorero Intayoberana ritegura, kikaba kigamije gusigasira umuco Nyarwanda no gushishikariza urubyiruko gukora cyane no kudacika intege mu rugendo rwo kubaka ejo hazaza heza


Ubuhanga bw’ababyinnyi b’Itorero Intayoberana bushingiye ku mbaraga, ubuhuzabikorwa n’umwimerere w’imbyino gakondo, bikabatera kugaragara nk’abahanga mu kubyina no gusigasira umuco Nyarwanda ku rwego rwo hejuru


Intayoberana izwiho ababyinnyi bafite ubuhanga budasanzwe, aho bahuza imbaraga, injyana n’imikorere y’umubiri itangaje igatuma imbyino zabo ziba ikimenyetso cy’umuco Nyarwanda ugezweho kandi ushingiye ku mateka


Umuyobozi w’Itorero Intayoberana, Kayigemera Sangwa Aline yavuze ko “Gira u Rwanda” ari indamukanyo ishimangira urukundo rw’igihugu, ikazagaragaramo ibihangano by’umwimerere, udushya n’imbyino gakondo zigarura umuco Nyarwanda

AMAFOTO: Iraguha safari Jotham



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...