Amatike y’igitaramo cya Korali Ambassadors of Christ yashize ku isoko

Iyobokamana - 30/08/2026 11:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Amatike y’igitaramo cya Korali Ambassadors of Christ yashize ku isoko

Mu gihe habura amasaha macye Korali Ambassadors of Christ igakora igitaramo cy’amateka cyo kwizihiza imyaka 30 imaze mu murimo w’ivugabutumwa, amatike yo kwinjira muri icyo gitaramo yamaze gushira ku isoko.

Igitaramo cya Ambassadors of Christ gitegerejwe na benshi cyamaze kwandika amateka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma y’uko hatangajwe ko amatike yose yari yashyizwe ku isoko yamaze gushira mbere y’amasaha macye ngo kibe. 

Iki gitaramo kiraba kuri uyu wa Mbere w'Isabato muri BK Arena yakira abantu bagera ku 10,000. Abari bataragura amatike, kuri ubu nta buryo busigaye bwo kuyabona kuko amatike y'ibyiciro byose yari yashyizwe ku isoko haba imyanya isanzwe n’iy’icyubahiro yamaze kugurwa yose.

Mu kanya ku isaha ya saa Cyenda, ni bwo imiryango ya BK Arena iza kuba ifunguwe hanyuma abantu batangire kwinjira, icyakora abatari bubashe kwitabira bashobora kwishyura 10,000 Frw hanyuma bagakurikiranira igitaramo kuri onstage.rw

Korali Ambassadors of Christ na Ambassadors Junior ni bo bonyine baza gutaramana n’abitabira iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 Ambassadors of Christ Choir imaze mu murimo w'Imana.

Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Ambassadors of Christ yashize ku isoko (Sold out)


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...