Amatike yashize mu gitaramo cyakoshaga The Ben yakoreye i Kampala –AMAFOTO

Imyidagaduro - 16/02/2026 6:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Amatike yashize mu gitaramo cyakoshaga The Ben yakoreye i Kampala –AMAFOTO

Umuririmbyi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kampala, aho yafashije Abanya-Uganda kwizihiza Umunsi w’Abakundana uzwi nka Saint Valentin.

Iki gitaramo cyabereye ahitwa Mezo Noir, ahazwi nk’akabari kagezweho kakira abantu bari hagati ya 1000 na 1500. Cyaranzwe n’udushya twinshi, indirimbo z’urukundo zakunzwe na benshi, ndetse bamwe mu bacyitabiriye bahana indabo mu rwego rwo gushimangira amarangamutima y’uyu munsi wihariye ku bakundana.

Umujyanama wa The Ben, Alex Muyoboke yabwiye InyaRwanda ko banyuzwe n’uko igitaramo cyagenze, agaragaza ko cyari kimwe mu bitaramo bihenze byabereye i Kampala muri iki gihe.

Yagize ati “Igitaramo cyagenze neza, ngira ngo mwabibonye. Yaba imyiteguro, uko abantu bari bameze n’ibindi, byose byari ku rwego rwo hejuru. Cyari kimwe mu bitaramo bihenze hano i Kampala, kandi amatike yose yarashize (Sold Out). Abantu bishimye cyane. The Ben hano muri Uganda si umuntu basanzwe bafata nk’undi wese, ni umuntu bakunda mu buryo budasanzwe."

Amatike y’iki gitaramo yari mu byiciro bitatu: Miliyoni 5 Frw, Miliyoni 3 Frw, na Miliyoni 1.5 Frw

Nubwo ibiciro byari hejuru, abakunzi be ntibazuyaje kuyagura, ibintu byatumye amatike yose ashira mbere y’umunsi w’igitaramo. Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo umuhanzi Shaffy, wamamaye mu ndirimbo ‘Akabanga’, aho bafatanyije gushimisha imbaga y’abafana bari bitabiriye.

Ku bijyanye n’imishinga The Ben ashobora kuba afite muri Uganda, Alex Muyoboke yavuze ko hari ibigikorwa biri gutegurwa ariko ko bizatangazwa n’umuhanzi ubwe mu gihe kiri imbere.

Yagize ati “Ibijyanye n’imishinga y’indirimbo birimo gukorwa. Nk’uko bisanzwe, iyo umuhanzi aje hano hari ibyo aba ategura azatangaza mu gihe kiri imbere. Gusa, igitaramo cyagenze neza cyane, abantu bishimye.”

Iki gitaramo cyongeye kugaragaza ko The Ben afite igikundiro gikomeye muri Uganda, ndetse ko isoko ry’iki gihugu rikomeje kuba ingenzi mu rugendo rwe rwa muzika.

Kuba amatike yarashize mbere y’igitaramo, ndetse n’urugero rw’imyiteguro rwagaragaye ku rubyiniro, ni ibimenyetso simusiga by’uko uyu muhanzi akomeje kubaka izina rye ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu ijoro rya Saint Valentin, The Ben yazamuye ibyishimo by’abafana be i Kampala, aho Mezo Noir yari yuzuye imbaga y’abakunzi ba muzika. Indirimbo z’urukundo zaririmbanwaga n’imbaga, bigaragaza ko uyu muhanzi afite igikundiro gikomeye muri Uganda

Nubwo amatike y’iki gitaramo yari mu byiciro bihenze, ntibyabujije abafana kuyagura yose mbere y’umunsi nyir’izina. Byarangiye handitswe “Sold Out”, igihamya cy’urukundo rudasanzwe Abanya-Uganda bakunda The Ben

Ku rubyiniro, The Ben yagaragaje imbaraga n’ubunararibonye mu gutaramira imbaga. Buri ndirimbo yaririmbye yakirwaga n’amashyi menshi, bamwe mu bakundana bahana indabo mu gushimangira umunsi wabo wihariye 

Alex Muyoboke yavuze ko bishimiye uko igitaramo cyagenze, ashimangira ko ari kimwe mu bihenze byabereye muri uyu mujyi. Kuba amatike yarashize mbere y’igitaramo, ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rw’uyu muhanzi mu karere


I Kampala, The Ben ntiyagaragaye nk’umushyitsi usanzwe, ahubwo yakiriwe nk’umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye muri Uganda


Abafana baririmbanaga na we kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma, basoza ijoro bari mu byishimo byinshi

Shaffy yataramiye i Kampala mu gitaramo yahuriyemo na The Ben, cyahujwe no kwizihiza umunsi w'abakundana uzwi nka 'Saint Valentin'

Uwicyeza Pamella [Uri iburyo], umugore wa The Ben yamushyigikiye mu gitaramo yakoreye i Kampala



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...