Amatike yari yashize ku isoko! Prosper Nkomezi yataramiye muri Amerika, baramugabira - AMAFOTO

Imyidagaduro - 05/10/2026 5:34 PM
Share:

Umwanditsi:

Amatike yari yashize ku isoko! Prosper Nkomezi yataramiye muri Amerika, baramugabira - AMAFOTO

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yakoze igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho imbaga y’abitabiriye yamwakiriye mu buryo budasanzwe, kugeza ubwo imyanya yari yateguwe muri iki gitaramo yashize, bigasaba ko hongerwamo intebe, ariko nabyo byatumye hari abatabona uko bareba iki gitaramo.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 4 Ukwakira 2026, kikaba cyari mu bitaramo Prosper Nkomezi amaze iminsi ategura muri gahunda y’ibikorwa by’ivugabutumwa afite muri Amerika ndetse no mu bindi bihugu.

Ni igitaramo cyagaragaje uburyo umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje gukundwa n’Abanyarwanda ndetse n’abandi bakunzi bawo baba hanze y’u Rwanda. Ku buryo aho cyabereye, imyanya yari yuzuye, ndetse bamwe mu bari baje kureba uyu muhanzi basubiye inyuma kubera kubura aho bicara.

Prosper Nkomezi yabwiye InyaRwanda ko yishimiye cyane uko igitaramo cyagenze, avuga ko kubona abantu benshi bitabira kandi bamwe bakagera aho bananirwa kubona imyanya ari umugisha ukomeye kuri we.

Ati: “Abantu bari benshi, ku buryo abantu barenga 300 basubiyeyo kubera kubura imyanya. Ni umugisha udasanzwe kuri njye, by’umwihariko kuba abo muri Arizona banshyigikiye ndabashimiye rwose bidasanzwe. Nabonye Imana ikora, nabonye abantu banshyigikira, nabonye abantu bakira agakiza, mbese Imana yigaragaje.”

Uyu muhanzi avuga ko atari ubwinshi bw’abantu gusa bwamushimishije, ahubwo ko icyo yibandaho ari ubutumwa yakuraga mu ndirimbo ze ndetse n’uburyo abantu babwakiriye.

Mu gihe yari ku rubyiniro, bamwe mu bitabiriye igitaramo begereye Prosper Nkomezi, bamugaragariza ko banyuzwe n’ubutumwa yabagejejeho. Muri uko kumushimira, hari imiryango yamugabiye inka enye.

Prosper yavuze ko iki gikorwa cyamukoze ku mutima, kuko cyari uburyo budasanzwe bwo kumushimira ku bw’umurimo yakoze.

Ati: “Buriya kubona ukora igitaramo kugeza ubwo abantu bagushimiye mu ruhame ni umugisha, ndabashimira abo bose, ariko ikirenzeho ndashima Imana yabanye nanjye mu rugendo rw’ivugabutumwa kugeza n’uyu munsi. Ubwo naririmbaga rwose, bamwe bananiwe kwifata bansanga ku rubyiniro barangabira."

Igitaramo cya Phoenix cyari kimwe mu byo Prosper Nkomezi yari amaze igihe ateguza abakunzi be baba muri Amerika. Uko iminsi yegereje, abamukurikira bagiye bagaragaza ubushake bwo kuzitabira, kugeza ubwo amatike yashize ku isoko.

Kuba abantu hari abantu basubiyeyo batabashije kubona imyanya byagaragaje ubwitabire bukomeye bw’iki gitaramo, ndetse Prosper abifata nk’ikimenyetso cy’uko ubutumwa bwe bukomeje kugera kure.

Nyuma ya Phoenix, uyu muhanzi afite gahunda yo gukomeza ibikorwa bye by’ivugabutumwa mu bindi bice bya Amerika, mbere yo gukomereza mu bihugu birimo Canada n’ibice bitandukanye by’u Burayi.

Prosper Nkomezi ni umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira umwanya ukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Azwi cyane ku ijwi rye, ubuhanga mu gucuranga piano ndetse n’indirimbo ze zagiye zikoraho imitima y’abazumva.

Yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu 2017, asohora indirimbo “Sinzahwema”, yaje no kumenyekana cyane nka “Amamara”. Iyo ndirimbo yamubereye imwe mu ntambwe zikomeye zamufashije kumenyekana no kwagura abafana be.

Mu mpera za 2025, Prosper Nkomezi yashyize hanze album ye ya kane yise “Warandamiye”, ayimurikira mu gitaramo cyitabiriwe n’abakunzi be.

Muri izo ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo “Umusaraba (Warandamiye)” yakoranye na Israel Mbonyi, “Hembura Mwami” yakoranye na Gentil Misigaro, “Witwa Jambo”, “Ibasha gukora”, “Nzayivuga” n’izindi.

Mu ntangiriro za 2026, Prosper Nkomezi yanashyize hanze indirimbo “Imana Ikomeye” yakoranye na Pastor Lopez, nayo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Kuri ubu, Prosper Nkomezi ari mu rugendo rwo gukomeza kugeza ubutumwa bwe ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana baba mu bice bitandukanye by’isi. Igitaramo cya Phoenix cyongeye kumwereka ko umuziki we ufite abawukurikira ndetse n’abiteguye kuwitabira, yaba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Prosper Nkomezi yakoze igitaramo cyitabiriwe n’imbaga y’abantu muri Phoenix muri Arizona, ku buryo benshi basubiye inyuma kubera kubura imyanya

Igitaramo cya Prosper Nkomezi muri Phoenix cyari cyuzuye, aho amatike yari yashize ku isoko mbere y’uko umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ataramira abakunzi be 

Prosper Nkomezi yavuze ko igitaramo yakoreye muri Phoenix cyamweretse ko Imana iri kumwe na we mu rugendo rw’ivugabutumwa, nyuma yo kubona abantu benshi bitabira ndetse bamwe bakakira agakiza

Mu gitaramo cya Prosper Nkomezi muri Arizona, bamwe mu bitabiriye bageze ku rubyiniro bamushimira ku butumwa yabagejejeho, ndetse imiryango imwe imugabira inka enye

Prosper Nkomezi yavuze ko gutaramira Abanyarwanda n’abandi bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Arizona byamubereye umugisha udasanzwe 

Abantu benshi babuze imyanya mu gitaramo cya Prosper Nkomezi cyabereye muri Phoenix, ibintu uyu muhanzi yavuze ko byamusigiye urwibutso rw'ivugabutumwa rye

Prosper Nkomezi ari gukomeza urugendo rw’ibitaramo by’ivugabutumwa mu mahanga, nyuma ya Phoenix akaba ateganya gukomereza muri Canada no mu bihugu bitandukanye by’u Burayi


Inka enye ni impano idasanzwe Prosper Nkomezi yahawe n’imiryango yamushimiye nyuma yo kubafasha gusabana n’Imana mu gitaramo yakoreye muri Arizona 

Kuva mu 2017 ubwo yasohoraga ‘Sinzahwema’ izwi nka ‘Amamara’, Prosper Nkomezi yubatse izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ubu akaba akomeje gukorera ibitaramo hanze y’u Rwanda 

Nyuma yo kumurika album ye ya kane ‘Warandamiye’ mu mpera za 2025, Prosper Nkomezi akomeje kwagura ibikorwa bye by’ivugabutumwa, aho igitaramo cye muri Phoenix cyitabiriwe n’abantu benshi




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...