Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 4
Ukwakira 2026, kikaba cyari mu bitaramo Prosper Nkomezi amaze iminsi ategura
muri gahunda y’ibikorwa by’ivugabutumwa afite muri Amerika ndetse no mu bindi
bihugu.
Ni igitaramo cyagaragaje uburyo umuziki wo kuramya no
guhimbaza Imana ukomeje gukundwa n’Abanyarwanda ndetse n’abandi bakunzi bawo
baba hanze y’u Rwanda. Ku buryo aho cyabereye, imyanya yari yuzuye, ndetse
bamwe mu bari baje kureba uyu muhanzi basubiye inyuma kubera kubura aho bicara.
Prosper Nkomezi yabwiye InyaRwanda ko yishimiye cyane uko
igitaramo cyagenze, avuga ko kubona abantu benshi bitabira kandi bamwe bakagera
aho bananirwa kubona imyanya ari umugisha ukomeye kuri we.
Ati: “Abantu bari benshi, ku buryo abantu barenga 300
basubiyeyo kubera kubura imyanya. Ni umugisha udasanzwe kuri njye,
by’umwihariko kuba abo muri Arizona banshyigikiye ndabashimiye rwose
bidasanzwe. Nabonye Imana ikora, nabonye abantu banshyigikira, nabonye abantu
bakira agakiza, mbese Imana yigaragaje.”
Uyu muhanzi avuga ko atari ubwinshi bw’abantu gusa
bwamushimishije, ahubwo ko icyo yibandaho ari ubutumwa yakuraga mu ndirimbo ze
ndetse n’uburyo abantu babwakiriye.
Mu gihe yari ku rubyiniro, bamwe mu bitabiriye igitaramo
begereye Prosper Nkomezi, bamugaragariza ko banyuzwe n’ubutumwa yabagejejeho.
Muri uko kumushimira, hari imiryango yamugabiye inka enye.
Prosper yavuze ko iki gikorwa cyamukoze ku mutima, kuko
cyari uburyo budasanzwe bwo kumushimira ku bw’umurimo yakoze.
Ati: “Buriya kubona ukora igitaramo kugeza ubwo abantu
bagushimiye mu ruhame ni umugisha, ndabashimira abo bose, ariko ikirenzeho
ndashima Imana yabanye nanjye mu rugendo rw’ivugabutumwa kugeza n’uyu munsi.
Ubwo naririmbaga rwose, bamwe bananiwe kwifata bansanga ku rubyiniro
barangabira."
Igitaramo cya Phoenix cyari kimwe mu byo Prosper Nkomezi
yari amaze igihe ateguza abakunzi be baba muri Amerika. Uko iminsi yegereje,
abamukurikira bagiye bagaragaza ubushake bwo kuzitabira, kugeza ubwo amatike
yashize ku isoko.
Kuba abantu hari abantu basubiyeyo batabashije kubona
imyanya byagaragaje ubwitabire bukomeye bw’iki gitaramo, ndetse Prosper abifata
nk’ikimenyetso cy’uko ubutumwa bwe bukomeje kugera kure.
Nyuma ya Phoenix, uyu muhanzi afite gahunda yo gukomeza
ibikorwa bye by’ivugabutumwa mu bindi bice bya Amerika, mbere yo gukomereza mu
bihugu birimo Canada n’ibice bitandukanye by’u Burayi.
Prosper Nkomezi ni umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira
umwanya ukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Azwi cyane
ku ijwi rye, ubuhanga mu gucuranga piano ndetse n’indirimbo ze zagiye zikoraho
imitima y’abazumva.
Yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu 2017, asohora indirimbo
“Sinzahwema”, yaje no kumenyekana cyane nka “Amamara”. Iyo ndirimbo yamubereye
imwe mu ntambwe zikomeye zamufashije kumenyekana no kwagura abafana be.
Mu mpera za 2025, Prosper Nkomezi yashyize hanze album ye ya
kane yise “Warandamiye”, ayimurikira mu gitaramo cyitabiriwe n’abakunzi be.
Muri izo ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo “Umusaraba
(Warandamiye)” yakoranye na Israel Mbonyi, “Hembura Mwami” yakoranye na Gentil
Misigaro, “Witwa Jambo”, “Ibasha gukora”, “Nzayivuga” n’izindi.
Mu ntangiriro za 2026, Prosper Nkomezi yanashyize hanze
indirimbo “Imana Ikomeye” yakoranye na Pastor Lopez, nayo yakiriwe neza
n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Kuri ubu, Prosper Nkomezi ari mu rugendo rwo gukomeza kugeza
ubutumwa bwe ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana baba mu bice
bitandukanye by’isi. Igitaramo cya Phoenix cyongeye kumwereka ko umuziki we
ufite abawukurikira ndetse n’abiteguye kuwitabira, yaba mu Rwanda cyangwa mu
mahanga.

Prosper Nkomezi yakoze igitaramo cyitabiriwe n’imbaga
y’abantu muri Phoenix muri Arizona, ku buryo benshi basubiye inyuma
kubera kubura imyanya


Prosper Nkomezi yavuze ko igitaramo yakoreye muri Phoenix
cyamweretse ko Imana iri kumwe na we mu rugendo rw’ivugabutumwa, nyuma yo
kubona abantu benshi bitabira ndetse bamwe bakakira agakiza



Abantu benshi babuze imyanya mu gitaramo cya Prosper
Nkomezi cyabereye muri Phoenix, ibintu uyu muhanzi yavuze ko byamusigiye urwibutso rw'ivugabutumwa rye
Prosper Nkomezi ari gukomeza urugendo rw’ibitaramo
by’ivugabutumwa mu mahanga, nyuma ya Phoenix akaba ateganya gukomereza muri
Canada no mu bihugu bitandukanye by’u Burayi

Inka enye ni impano idasanzwe Prosper Nkomezi yahawe
n’imiryango yamushimiye nyuma yo kubafasha gusabana n’Imana mu gitaramo
yakoreye muri Arizona
Kuva mu 2017 ubwo yasohoraga ‘Sinzahwema’ izwi nka
‘Amamara’, Prosper Nkomezi yubatse izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza
Imana, ubu akaba akomeje gukorera ibitaramo hanze y’u Rwanda
Nyuma yo kumurika album ye ya kane ‘Warandamiye’ mu mpera za
2025, Prosper Nkomezi akomeje kwagura ibikorwa bye by’ivugabutumwa, aho
igitaramo cye muri Phoenix cyitabiriwe n’abantu benshi











