Amatike yari yashize ku isoko! Ibitaramo bya Kanye West mu Burusiya byahagaritswe

Imyidagaduro - 02/10/2026 11:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Amatike yari yashize ku isoko! Ibitaramo bya Kanye West mu Burusiya byahagaritswe

Ibitaramo bibiri by’umuhanzi w’Umunyamerika Kanye West, uzwi nka Ye, byari biteganyijwe kubera mu Burusiya muri uku kwezi byamaze guhagarikwa, nyuma y’ibyumweru byinshi abantu bibaza niba uyu muhanzi azabasha gukorera ibitaramo muri icyo gihugu.


Ye yari ateganyijwe kuririmba ku kibuga cya Gazprom Arena, i St Petersburg, ku matariki ya 10 na 11 Ukwakira 2026. Ibitaramo byombi byari byamaze kugurisha amatike yose, mbere y’uko abategura babitangaza ko bitakibaye.

Ikigo Say Agency cyari gishinzwe gutegura ibi bitaramo, cyatangaje ko Ye atakibashije kuririmbira muri St Petersburg kuri ayo matariki yari yarateganyijwe.

Mu butumwa bwashyizwe kuri Telegram ku wa Kane, iki kigo cyasobanuye ko cyababajwe no gutangaza ko ibi bitaramo bitakibaye, ndetse gisaba abafite amatike gutegereza amabwiriza ajyanye no gusubizwa amafaranga yabo.

Abategura batangaje ko gusubiza amafaranga y’amatike bizatangira ku wa 12 Ukwakira 2026, bakavuga ko amakuru arambuye ku buryo bwo kuyasubizwa azatangazwa nyuma.

Kuva Ye yatangaza gahunda yo gukorera ibitaramo mu Burusiya, iyi gahunda yakomeje kuvugwaho byinshi ndetse igahura n’impinduka zitandukanye.

Gazprom Arena yari yabanje gutangaza ibijyanye n’ibi bitaramo, ndetse ishimangira ubwamamare bwa Ye mu muziki. Nyuma, muri Kanama 2026, iki kibuga cyatangaje ko kitigeze kigirana amasezerano yo guha abategura ibi bitaramo uburenganzira bwo kugikoresha.

Gazprom Arena yahise ishimangira ko itari ishinzwe ibyo bitaramo, ndetse ivuga ko yari yakiriye ibirego by’abantu batandukanye batishimiye gahunda yo kwakira Ye.

Nubwo ibi byari byateje urujijo, abategura bakomeje kuvuga ko ibitaramo bizaba, kugeza ubwo ku wa Kane batangazaga ku mugaragaro ko bitakibaye.

Guhagarikwa kw’ibi bitaramo bibaye mu gihe Ye amaze imyaka ari mu mpaka zikomeye kubera amagambo n’ibikorwa bye byagiye bifatwa nk’ibibasira Abayahudi ndetse no gushimagiza Adolf Hitler.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yari yaravuze ko ibitaramo bya Ye muri icyo gihugu bidakwiye kuba, ashingiye ku byo yavuze n’ibikorwa bye byagiye bishimangira gushimagiza Hitler.

Mu mwaka ushize, Ye yanashyize ku isoko umupira uriho ikimenyetso cya Nazi, ndetse anasohora indirimbo yise ‘Heil Hitler’, ibintu byakomeje kongera uburemere bw’impaka zimukikije.

Muri Mutarama 2026, Ye yasohoye ubutumwa bwo gusaba imbabazi ku bantu yababaje, abushyira no mu kinyamakuru Wall Street Journal. Muri ubwo butumwa, yavuze ko atari Umu-Nazi cyangwa umuntu wanga Abayahudi, ahubwo ko akunda Abayahudi.

Yanasobanuye ko yari yaranyuze mu bihe bikomeye by’imyitwarire idasanzwe, avuga ko indwara ya bipolar yari yaragize uruhare mu gihe yamaze amezi hafi ane arangwa n’imyitwarire ya manic, paranoia n’ibindi bibazo by’imitekerereze.

Gahunda yo gukorera ibitaramo mu Burusiya yari ikurikiye izindi mpinduka Ye yahuye na zo mu bihugu bitandukanye.

Muri Mata 2026, igitaramo cye mu Bufaransa cyarasubitswe nyuma y’uko atabonye Visa yo kujya mu Bwongereza. Ibi byanagize uruhare mu iseswa ry’ibitaramo yari ateganyijwe gukorera mu iserukiramuco rya Wireless i Londres.

Muri Nyakanga 2026, Ye yari kandi ateganyijwe kuririmba mu iserukiramuco rya Pulse of Gaia, ryagombaga kubera i Reggio Emilia mu Butaliyani. Icyo gitaramo cyahagaritswe n’ubuyobozi bw’ako gace nyuma y’uko abaturage b’Abayahudi bagaragaje impungenge.

Nubwo ibi bibazo byagiye bigaragara hirya no hino, Ye yakomeje kubona abafana bitabira ibitaramo bye igihe bibashije kuba.

Muri Mata 2026, yakoze igitaramo gikomeye i Los Angeles, cyari icya mbere akoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe kirenga imyaka itanu. Yagiye kandi akorera ibitaramo imbere y’imbaga nyinshi muri Turikiya, u Buholandi, Georgia, Albania, Portugal na Kazakhstan.

Gukorera igitaramo mu Burusiya byari gutuma Ye akurikira abandi bahanzi mpuzamahanga bagiye kuhakorera ibitaramo mu myaka yashize, barimo Paul Oakenfold, DaBaby, Jason Derulo na Akon.

Icyakora, gahunda ye yaje mu gihe u Burusiya bukomeje gufatirwa ibihano bitandukanye n’ibihugu by’amahanga, nyuma y’uko bwateye Ukraine mu 2022.

Umudepite w’Uburusiya witwa Nikolay Novichkov na we yari yasabye ko Ye akorwaho iperereza kubera amagambo ye yo gushimagiza Hitler. Yanavuze ko ibitaramo bye bitagomba kuba atabanje gutangaza ko ashyigikiye u Burusiya n’ibikorwa byabwo muri Ukraine.

Nubwo hari impaka nyinshi zimukikije, Ye yakomeje gukora umuziki no gutegura ibitaramo.

Ibi bitaramo byo mu Burusiya byari mu bikorwa bye byo kwamamaza album ye ya 12 yise Bully, yasohotse muri Werurwe 2026.

Abafana bari bamaze kugura amatike y’ibitaramo by’i St Petersburg bagomba gutegereza amabwiriza y’ababiteguye ajyanye no gusubizwa amafaranga.

Kugeza ubu, Say Agency yatangaje ko ibitaramo byo ku wa 10 n’u wa 11 Ukwakira bitakibaye, ariko ivuga ko izakomeza gutanga amakuru ajyanye n’umushinga n’izindi gahunda za Ye mu gihe kiri imbere.

Ibitaramo bibiri Kanye West yari ateganyijwe gukorera i St Petersburg mu Burusiya ku wa 10 n’uwa 11 Ukwakira 2026, byari byaramaze kugurisha amatike yose byahagaritswe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...