Amatike ya mbere yashize mu gitaramo ‘Music in Space’ kizaririmbamo abarimo The Ben na Vampino i Kigali

Imyidagaduro - 07/08/2025 3:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Amatike ya mbere yashize mu gitaramo ‘Music in Space’ kizaririmbamo abarimo The Ben na Vampino i Kigali

Umujyi wa Kigali ugiye kwakira ku nshuro ya mbere igitaramo mpuzamahanga gikomeye cyiswe Music in Space World Tour, kizaririmbamo abahanzi bakomeye yaba ab’imbere mu gihugu, ndetse n’abo mu bindi bihugu. Mu gihe imyiteguro irimbanyije y’iki gitaramo, amatike y’amafaranga 1500 Frw yo mu myanya isanzwe yamaze gushira ku isoko nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 7 Kanama 2025.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 23 Kanama 2025 muri Parking ya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Nyuma y’uko ariya matike ashize ku isoko, hasigaye andi matike asanzwe (Regular), VIP ndetse na Table.

Abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo barimo ibyamamare bikunzwe mu bihugu byabo no mu karere, nka: The Ben – Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, uzwiho guhuriza hamwe injyana z’umuziki w’urukundo n’afrobeat.

Boohle, Sir Trill, Bizizi & KayGee, na STU – baturuka muri Afurika y’Epfo, bakaba bazanye umwihariko w’injyana ya Amapiano n’izindi zigezweho.

Bjorn Vido – Umuhanzi wo muri Denmark uzaba ahagarariye u Burayi. Bushali, Kenny Sol, Ariel Wayz, na DJ Marnaud – abahanzi n’abatunganya umuziki bo mu Rwanda bamaze kugira izina rikomeye mu ruhando rw’imyidagaduro.

Vampino na Sir Kisoro – baturuka muri Uganda, bazanye umuvuduko wa Dancehall n’umudiho w’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba. DJ Brianne – umwe mu ba-DJ b’abagore bari kwigaragaza cyane mu miziki y’ubu.

Umuyobozi w’iki gitaramo (MC) azaba ari Nzeyimana Luckman, uzwi mu guhuza abantu no gukoresha neza urwenya n’ijwi rifite ububasha mu bitaramo bikomeye. Ni umwe mu banyamakuru n’abayobora ibirori bafite ubunararibonye mu Rwanda.

Abategura igitaramo batangaje ko amatike y’ibanze (Early Bird) yamaze kugurishwa yose, bakaba basigaje andi matike agenewe abasigaye: Regular: 5,000 Frw, VIP: 10,000 Frw (15,000 Frw ku muryango), ndetse na Table: 200,000 Frw (ku bantu 6).

Amatike abarizwa kuri *USSD code 513# ndetse no kuri Ticqet, aho ushobora kuyagura mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Abategura barasaba abafana kwihutira kugura amatike kuko ibyicaro bishobora kurangira vuba, bitewe n’uko igitaramo cyamaze gukurura abantu benshi.

Music in Space si igitaramo gisanzwe. Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo guhuza umuco w’umuziki wo ku migabane itandukanye, binyuze mu mikoreshereze y’ubuhanzi bugezweho, injyana zitandukanye, n’imyidagaduro ifite ireme.

Iki gitaramo kizaba ari n’amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bw’umujyi wa Kigali nka hamwe mu hantu hagezweho mu myidagaduro igezweho muri Afurika. Kandi ni n’umwanya mwiza ku bahanzi nyarwanda n’abafana guhura n’ibyamamare by’ubuhanzi mpuzamahanga.

Abazitabira iki gitaramo basabwa kuzahagera mbere y’isaha kugira ngo birinde umurongo muremure ku muryango. Hari amafunguro n’ibinyobwa bizaba biboneka, kimwe n’ibyicaro bihagije.

Gura itike yawe unyuze hano: https://ticqet.rw/


Abarimo The Ben, Kenny Sol, Ariel Wayz, Vampino, Bushali, ni bamwe mu bategerejwe muri iki gitaramo


Byatangajwe ko Luckman Nzeyimana ariwe uzayobora iki gitaramo kizabera Camp Kigali 

Amatike yaguraga 1500 Frw yashize ku isoko, mu gihe hasigaye iminsi mbarwa iki gitaramo kikaba



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...