Iki gitaramo kizabera i Bujumbura ku wa 26 Nyakanga 2026 kuri Source du Nil, ahakira abantu 12,000. Kizahuza Redemption Voice bo mu Burundi, Canada ndetse n'u Burayi, mu gikorwa bavuga ko kizaba kimwe mu bikomeye kurusha ibindi byose bakoze.
Mu kiganiro na InyaRwanda, umwe mu bayobozi ba Redemption Voice, Yves Ishimwe, yavuze ko bakomeje kubona ubuntu bw'Imana bitewe n'uburyo abakunzi babo bakomeje kwitabira ku bwinshi kugura amatike y'iki gitaramo, nubwo hakibura ukwezi ngo kibe.
Ati: "Imana yatugiriye neza cyane. Amatike menshi yamaze gushira. Uhereye ku matike ya Table [VIP] agura ibihumbi 500 by'Amarundi yose yarashize. N'ay'ibihumbi 10 by'Amarundi yarashize Ejo kandi igitaramo gisigaje ukwezi. Ibyo tubona ni ubuntu bw'Imana."
Iki gitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya kane. Icya mbere cyabereye i Burundi mu 2021, icya kabiri kibera muri Canada, icya gatatu kibera mu Bubiligi, aho byose byaranzwe n'ubwitabire bwinshi ndetse n'ibihe byo kuramya byasigiye benshi ubuhamya.
Abategura iki gitaramo cy'i Burundi bavuga ko buri gikorwa bagiye bakora cyarushagaho kwaguka, ari na byo bibatera icyizere ko n'iki kizaba amateka mashya ku murimo wa Redemption Voice. Babishingira ku kuba amatike hafi ya yose yashize, hasigaye gusa aya 20,000.
Redemption Voice yatangiye umurimo mu 2007, itangizwa n'abanyeshuri bigaga mu mashuri yisumbuye. Nyuma y'imyaka igera kuri 19, iri tsinda ryabaye rimwe mu matsinda azwi cyane mu Burundi no hanze yabwo, rikorera ibikorwa byaryo i Burundi no muri Canada.
Redemption Voice Burundi igizwe na Hervé, Davy, Zackarie, Bénie Bernice na Hervé Patrick, mu gihe Redemption Voice Canada igizwe na Yvan, Leslie, Eric, Greta, Corine, Adonis na Kelly. Banafite kandi Redemption Voice Europe.
Mu ndirimbo zakunzwe cyane za Redemption Voice harimo "Yangiriye Neza", "Yuguruye Ntawugara", "Ni Wewe Gusa", "Nashimwe", "Ndakwizigiye", "Naho Nagendeye", "Yitwa Imana" na "Yarankunze".
Iri tsinda rivuga ko ikintu ribona nk'umusaruro ukomeye atari ubwamamare cyangwa ibitaramo bikomeye, ahubwo ari abantu bakomeje kwakira Yesu Kristo, gukira imitima no kongera ibyiringiro binyuze mu ndirimbo zabo.
Redemption Voice bifuza kubona abantu benshi barushaho kumenya Kristo binyuze mu muziki wayo, kubona umurimo ukomeza kwaguka mu bindi bihugu no gukomeza gukorera Imana mu buryo butuma ubuzima bwa benshi buhinduka.
Mu 2024, Redemption Voice bakoreye muri Canada igitaramo gikomeye




Redemption Voice yacuruje amatike hafi ya yose arashira mu gihe hasigaye ukwezi igitaramo cyabo ngo kibe
REBA INDIRIMBO "NTA YINDI MANA" YA REDEMPTION VOICE
