Kuva ku itariki ya 13 Kamena 2026,
ibitaramo bya Summer Country Tour byahereye mu karere ka Musanze, bikaba
bizakomereza mu karere ka Nyagatare, Bugesera bigasorezwa mu karere ka Rubavu.
Ibi bitaramo byateguwe na Watu Wave,
bifite umwihariko wo kuba bimwe mu bitaramo byishyuzwa nyuma y’imyaka n’imyaniko
abantu bo mu ntara bari baramenyereye ko ibitaramo babona ari iby’ubuntu.
Igitaramo cy'i Musanze cyaririmbyemo Bruce Melodie, The Ben, Kitoko na Bwiza. Kwinjira muri ibi bitaramo bya Summer Country Tour ni
amafaranga 2,000frw, 5,000frw, 10,000frw, 100,000frw.
Kugera ku munsi w’igitaramo, benshi
mu bantu bakurikiranira hafi iby’umuziki nyarwanda ntibari bakiyumvisha ko hari
abantu baza kwishyura amafaranga y’igitaramo nyamara haciyeho imyaka myinshi
batishyura.
Ku munsi w’igitaramo, hari hamaze
kugurwa amatike 3,5000frw muri sisiteme mu gihe hari andi matike menshi yari
yahawe bamwe mu rubyiruko mu karere ka Musanze barimo bayakwirakwiza mu mujyi
wa Musanze.
Kugera ubwo basoje kwinjiza abantu
muri Sitade, abakoze mu matike bemeza ko bacuruje arenga amatike 19,000 y’abantu
binjiye muri ibi bitaramo.
Gusa n’ubwo ari ayo matike yacurujwe,
hari bamwe mu bandi bamamyi bakoze amatike y’ibicupuri bayagurisha abantu
bituma inzego z’umutekano zibasimbukana.
Ibi bitaramo bizakomereza mu karere ka Nyagatare mu mpera z’iki cyumweru naho ibitaramo bikaba bizabera muri Sitade nk’uko i Musanze naho byagenze.

Hacurujwe amatike arenga 19,000 mu gitaramo cy'i Musanze


The Ben ni umwe mu batanze ibyishimo muri iki gitaramo


Bruce Melodie niwe muhanzi watanze iki gitekerezo cy'ibitaramo bya Summer Country Tour


Bwiza nawe yahaye ibyishimo abafana be bo mu karere ka Musanze


Kitoko yongeye kuririmba mu karere ka Musanze nyuma y'imyaka myinshi
