Amateka y’umwuga wo kuvangavanga imiziki n’impirimbanyi zawo mu Rwanda

Imyidagaduro - 10/05/2026 11:06 AM
Share:
Amateka y’umwuga wo kuvangavanga imiziki n’impirimbanyi zawo mu Rwanda

Umwuga wo kuvangavanga imiziki uzwi nka “DJ” uri mu myuga yahinduye cyane uburyo abantu bishimira umuziki n’imyidagaduro ku Isi. Uyu munsi, DJ ntabwo akiri umuntu ucuranga indirimbo mu birori gusa, ahubwo yabaye igicumbi cy’imyidagaduro, ubucuruzi, ikoranabuhanga ndetse no kuvumbura impano nshya mu muziki.

Uko umwuga wa DJ watangiye ku Isi

Amateka y’uyu mwuga atangira mu myaka ya 1940, ubwo abantu batangiye kugerageza gucuranga indirimbo zikurikirana bifashishije ibyuma by’amajwi.

Mu Bwongereza, Jimmy Savile afatwa nk’umwe mu ba-DJ ba mbere bakoreshaga imashini ebyiri zizwi nka turntables kugira ngo umuziki udacikagurika. Mu 1943, yatangiye kuzicuranza mu birori by’abanyeshuri, ibintu byari bishya cyane icyo gihe.

Mu myaka ya 1960 na 1970, uyu mwuga wakomeje gukura cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Francis Grasso ni umwe mu bantu bahinduye amateka y’uyu mwuga ubwo yavumburaga uburyo bwo guhuza injyana z’indirimbo ebyiri (beatmatching), ku buryo abantu babyinaga batabashaga kumva igihe indirimbo yahindurwaga.

Nyuma ye, DJ Kool Herc ukomoka muri Jamaica ariko wakoreraga i Bronx muri New York, yazanye uburyo bwo gusubiramo ibice by’indirimbo bifite injyana zikomeye (breaks), ibintu byaje kuvamo injyana ya Hip Hop ndetse n’umuco wa MCing.

Intego y’aba-DJ ba mbere

Aba-DJ ba mbere bari bafite intego imwe ikomeye: gutuma abantu bishima ubudahagarara. Bashakaga ko umuziki uba uruhererekane rudacika, umuntu akabyina kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma.

Ikindi kandi, DJ yabaye umuhuza hagati y’umuhanzi n’abafana. Indirimbo nyinshi zakundwaga mbere yo kujya kuri radiyo zabanzaga kunyuzwa mu maboko y’aba-DJ. Iyo DJ ukomeye yakundaga indirimbo runaka, yahitaga imenyekana mu bantu benshi.

Uruhare rw’aba-DJ mu iterambere ry’umuziki

Aba-DJ bagize uruhare runini cyane mu kuvuka no gukura kw’injyana zitandukanye zirimo Disco, House, Techno ndetse na Hip Hop. Binyuze mu kuvangavanga amajwi no kugerageza ibintu bishya, bashoboye kurema uburyo bushya bwo gukora no kumva umuziki.

DJ kandi yabaye umuntu ugena uburyohe bw’umuziki (tastemaker). Iyo indirimbo icuranzwe n’umu-DJ ukunzwe, byatumaga ihita ikundwa n’abatari bake, umuhanzi agatangira kumenyekana ndetse akanabona amafaranga.

Uyu munsi, aba-DJ benshi ku Isi bafatwa nk’abahanzi bakomeye kandi bubashywe, ndetse bamwe bafite ibitaramo byitabirwa n’ibihumbi by’abantu kurusha bamwe mu bahanzi.

Ikoranabuhanga ryahinduye umwuga wa DJ

Mu bihe bya mbere, DJ yagendaga yikoreye ibikapu biremereye byuzuyemo 'vinyl records'. Byasabaga amafaranga menshi ndetse n’ibikoresho bihenze. Ariko ubu ibintu byarahindutse cyane kuko havuyeho Vinyl, hajyaho Digital.

Ubu DJ ashobora kubika indirimbo ibihumbi kuri mudasobwa cyangwa telefoni akoresheje porogaramu nka: Serato, Rekordbox, Traktor n'izindi. Ibi byatumye umwuga woroha kandi ugera kuri benshi. Havutse ibyuma bito byitwa 'controllers' bishobora gukora akazi kose k’ibyuma binini byakoreshwaga mbere, kandi bikoroha kubitwara.

Mbere DJ yagombaga kwitoza imyaka kugira ngo amenye guhuza injyana akoresheje amatwi, ariko ubu hari uburyo bwa “Sync” bubikora mu masegonda make.

Mu gihe cya mbere, DJ yamenyekanaga mu kabyiniro cyangwa kuri radio gusa. Ubu binyuze kuri: TikTok, Instagram, YouTube, SoundCloud, DJ ashobora kwamamara ku Isi yose atavuye iwe.

AI mu mwuga wa DJ

Ikoranabuhanga rya AI ryazanye ubushobozi bwo gutandukanya amajwi y’umuhanzi n’ingoma mu ndirimbo ako kanya (real-time stems), bituma DJ ashobora gukora mixes zidasanzwe.

Umwuga wa DJ mu Rwanda

Mu Rwanda, umwuga wa DJ watangiye gufata intera mu myaka yashize, ariko uza gukomera cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo imyidagaduro yatangiraga kongera kubakwa.

Aba-DJ ba mbere bakoze uyu mwuga mu buryo bw’umwuga harimo DJ Adams [Adam Aboubakar Mukara] na DJ Miller [Karuranga Virgile] witabye Imana tariki 05 Mata 2020.

DJ Miller, afatwa nk’umwe mu bantu bahinduye isura y’uyu mwuga mu Rwanda. Yatumye DJ afatwa nk’umuhanzi ufite agaciro, atari umuntu ucuranga gusa. Yamamaye mu kuvanga imiziki no gufatanya n'abandi bahanzi mu ndirimbo zibyinitse.

Aba-DJ b’intangarugero mu Rwanda muri iki gihe:

DJ Bisoso: Ni umwe mu ba-DJ bamaze igihe kinini bakomeye mu Rwanda no mu Karere. Azwiho ubuhanga mu gucuranga mu birori bikomeye ndetse no gukomeza kugumana igikundiro imyaka myinshi.

DJ MarnaudNi umwe mu ba-DJ ba mbere mu Rwanda batangiye gukora indirimbo zabo bwite no gukorana n’abahanzi bakomeye.

DJ Toxxyk: Azwiho kuzana 'urban vibes' ndetse no guhagararira u Rwanda mu bitaramo mpuzamahanga.

DJ Pius: Ni umuhanzi ukomeye mu muziki nyarwanda akaba n'impirimbanyi ikomeye mu mwuga w'ubu DJ, dore ko anaserukira u Rwanda mu bikorwa mpuzamahanga.

Abagore mu mwuga wa DJ ntibahejwe

Mu myaka ya vuba, abagore batangiye kwigaragaza cyane muri uyu mwuga, abo twavugamo nka DJ Ira, DJ Briane, DJ Sonia, DJ Pendo, DJ Crush n'abandi. Bagaragaje ko uyu mwuga atari uw’abagabo gusa.

Uruhare rw’aba-DJ mu guteza imbere umuziki nyarwanda

Mu myaka icumi ishize, aba-DJ bagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki nyarwanda: Gucuranga indirimbo nyarwanda mu tubyiniro; Gukora remixes; Kumenyekanisha abahanzi bashya no Gutegura ibitaramo by'DJ gusa. Hari kandi amashuri yigisha uyu mwuga nka Scratch Music Academy, afasha urubyiruko kuwiga nk’umwuga ushobora kubatunga.

World Wide DJ Awards igiye guhuza aba-DJ bo mu Rwanda

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uyu mwuga, hashyizweho urubuga rwa World Wide DJ Awards 2026 rugamije guhuza aba-DJ, kungurana ibitekerezo no gushimira abitwaye neza. Iki gikorwa kizabera ahazwi nka Executive Suite tariki ya 06 Kamena 2026 rwagati mu mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro na inyaRwanda, umwe mu bategura iki gikorwa, Sano Brown, yavuze ko intego ari ugushimangira ubumwe bw’aba-DJ no kubafasha gutekereza ku hazaza h’umwuga wabo.

Yavuze ko umwuga wo kuvanga umuziki umaze kwaguka, akaba ari yo mpamvu bifuje gukora igikorwa gihuza abakora uyu mwuga kugira ngo bamenyane, bungurane ibitekerezo kandi bishime.

Ati: "Umwuga wo kuvanga umuziki umaze kwaguka twifuje rero ko twakora igikorwa kizajya gihuza abakora uyu mwuga ushimisha benshi nyamara abawukora nabo twifuza ko bishima bakamenyana bakanaganira ku hazaza h’uyu mwuga.”

Iki gikorwa kizaha umwanya n’aba-DJ bakorera hanze ya Kigali binyuze mu byiciro nka: Best Upcountry DJ North; Best Upcountry DJ South; Best Upcountry DJ East na Best Upcountry DJ West.

Abategura ibi bihembo bavuga ko bafite intego yo kuzabigira mpuzamahanga mu myaka iri imbere, aho bifuza ko mu myaka itanu iri imbere bizaba byitabirwa n’ibihugu birenga 50.

Ibyiciro bizahatanirwa muri WW DJ Awards 2026:

  1. Best DJ
  2. Best Female DJ
  3. Best Male DJ
  4. Best Male Upcoming DJ
  5. Best Female Upcoming DJ
  6. Best Club DJ
  7. Best Radio/TV DJ
  8. Best Iconic DJ
  9. Best Fashionable DJ
  10. Best Upcountry DJ South
  11. Best Upcountry DJ West
  12. Best Upcountry DJ East
  13. Best Upcountry DJ North
  14. Best Gospel DJ

Muri ibi birori hazabamo umwanya wo gutambuka ku itapi itukura, kumva umuziki uvanze neza, hazitabira abahanzi batandukanye ndetse habeho n'umwanya wo kungurana ibitekerezo ku mwuga wo kuvangavanga imiziki. Hazanatangwa ibihembo ku ba DJ bakomeje guhihibikanira uyu mwuga ufatiye runini umuziki. Abakunzi b’aba-DJ bashobora gutora abo bashyigikiye banyuze kuri: festivoz.com

DJ Bissosso ni umwe mu ba DJ bakomeye mu Rwanda no mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba

Boo’d up DJs ni itsinda rihuriyemo DJ Rugamba na DJ Julz

DJ Spin ni we watangije muri Gospel nyarwanda ibyo kuvangavanga imiziki 

DJ Ira ari mu bakunzwe cyane mu mwuga wo kuvangavanga imiziki

Hari abafatanya ubu DJ n'indi mirimo ariko ugasanga izina bubatse muri uyu mwuga ribabera itara. Deejay Pius ari mu bamaze igihe banabihuza no kuba umuhanzi

Umunyamakuru wagiye ahatana mu bihembo bitandukanye akanabyegukana, Phil Peter kuba umu DJ bihora bimuherekeje yaba mu itangazamakuru n'ubushabitsi

DJ Camellia ukorera mu Ntara y'Amajyaruguru ari mu bari kwitwara neza mu mwuga w'ubu DJ

DJ Briane ari ku isonga mu ba DJ bakomeye mu gihugu

Abavanga umuziki kugeza ubu bamaze kuba benshi mu Rwanda ndetse usanga banakora uyu mwuga wonyine kandi ukabatunga n'imiryango yabo

Abari n'abategarugori ntabwo basigaye inyuma bamaze kuba benshi mu mwuga w'ubu DJ ndetse barishimirwa cyane bakanagaragaza ubuhanga nk'ubwa basaza babo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...