Amateka y'umunyamakurukazi Giokos wagiranye ikiganiro na Perezida Kagame i Dubai

Imyidagaduro - 12/02/2024 9:02 PM
Share:
Amateka y'umunyamakurukazi Giokos wagiranye ikiganiro na Perezida Kagame i Dubai

Perezida Paul Kagame yaganiriye ku ngingo zitandukanye ku Rwanda na Africa muri World Government Summit i Dubai, mu kiganiro cyayobowe na Eleni Giokos umaze kubaka izina mu kuganiza Abanyacyubahiro batandukanye.

Kuwa 12 Gashyantare 2024 i Dubai hatangiye Inama yiga ku Miyoborere izwi nka World Government Summit yitabiriwe na Perezida Kagame.

Nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga z’ibiro by'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda (Village Urugwiro), Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda ruhagaze mu miyoborere.

Yagarutse ku ruhande rw’u Rwanda, Africa na politike y’isi muri rusange ku ngingo zirimo umutekano, ubukungu, imiyoborere n’ibindi.

Iki kiganiro cyayobowe n’umunyamakurukazi umaze kuba icyamamare mu makuru y’ubukungu n’imiyoborere.

InyaRwanda igiye kubagezaho amateka y’uyu mutegarugori umaze gukorana ibiganiro n’Abanyacyubahiro batari bacye.Eleni Giokos aganira na Perezida Kagame muri World Government Summit i Dubai

Eleni Giokos akorera ikinyamakuru cya CNN, akaba yaravukiye mu Bugereki, akurira muri Afurika y'Epfo. Afite ubunararibonye mu itangazamakuru yaba iryandika, irikorera mu ikoranabuhanga, televiziyo na radiyo ry’ibinyacumi.

Amaze gukorana ibiganiro n’abakuru b’ibihugu banyuranye n’abashoramari. Mu bo bamaze kuganiro harimo Uwahoze ari Perezida wa Afurika y'Epfo, Jacob Zuma; Uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Goodluck Jonathan; Nyiri Virgin Richard Branson n’Umuyobozi Mukuru wa IMF, Christine Logarde.

Yinjiye mu itangazamakuru akorera CNBC Africa mu mwaka wa 2007. Yabaye umusingi ukomeye wa eNCA mu kiganiro cya 24Hour yibanda ku makuru y’ubukungu n’inkuru zigezweho.

Yamamaye mu Nama Mpuzamahanga y’Ubukungu [World Economic Forum] mu makuru yihariye kandi acukumbuye ndetse no mu Nama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye [UN General Assembly].

Mu bihe bitandukanye yagiye ayobora ibiganiro mpaka ku Bukungu n’Ishoramari ndetse yagize uruhare mu nkuru za Daily Mail na The Guardian z'ibibera muri Afurika y'Epfo.

Gikos yatanze amahugurwa ku banyeshuri biga ibirebana n’itangazamakuru ari na ko atanga ibiganiro mu mashuri ku ngingo zinyuranye kubera ubuhanga n’ubumenyi yibitseho burimo nubwo kuvugira mu ruhame.

Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu itangazamakuru yakuye muri Kaminuza ya Witwatersrand. Afite umutungo ubarirwa muri Miliyari 2Frw. Yashakanye na George Chatzicharala muri 2015, bakaba bafitanye umwana umwe w’umukobwa.Eleni Gikos amaze gukorana ibiganiro n'Abanyacyubahiro batandukanye barimo n'Abakuru b'Ibihugu batari bacyeYakoreye ibitangazamakuru bikomeye mu buryo buhoraho n'ubw'igihe gito kuri ubu akaba akorera CNN

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA PEREZIDA KAGAME NA GIOKOS



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...