Brenda Biya Eyengaba yabonye izuba mu 1998, ni umukobwa wa
Perezida Paul Biya na Chantal Biya. Yakuriye mu biganza bya politike, afite
abavandimwe babiri aribo Franck Biya na Paul Biya Jr.
Brenda Biya yize muri Collège du Léman International, akomereza Ecole Nationale D'Administration
Et De Magistrature (ENAM) aho yagiye yitwara neza.
Imyitwarire ye ku mbuga nkoranyambaga yagiye igarukwaho
bamwe bavuga ko itajyaniranye no kuba ari umukobwa wa Perezida.
Uyu mukobwa kuri ubu uri mu myaka 27 ari kuvugwa cyane
bitewe n’uburyo yagaragaje ko ari mu rukundo n’umunyamideli wo muri Brazil, Layyons Valença.
Ibintu bitamenyerewe kubona umuntu uturuka mu miryango y’ibikomerezwa
wemera ku mugaragaro ko akundana n'abo bahuje igitsina cyane muri Afurika.
Kugeza ubu se ari mu bagabo bamaze igihe kirekire ku
butegetsi aho yabufashe mu 1982.
Brenda Biya yumvikanye avuga ko azi neza ko inkuru ye
izafungurira benshi amarembo muri Cameroon igihugu cyanze kwemera iby’ababana
bahuje ibitsina.
Gusa umwanzuro we ntabwo wakiriwe neza n'abo mu muryango
we kuko yashyizwe ku gitutu cyo gusiba ubutumwa bw’imitoma yateraga inkumi bakundana.
Musaza we akamubwira ko akojeje isoni umuryango naho se
akagwa mu kantu.