Richard Nick Ngendahayo wari umaze imyaka 17 atagera
mu Rwanda yinjiye ku rubyiniro ahagana saa mbiri n’igice asanganiye itsinda
rigari ry’abamufashaga ku rubyiniro riyobowe na Gabby Kamanzi.
Kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma zose yaziririmbanye n’umuhanzikazi Gabby Kamanzi w’ijwi ryanyuze benshi mu bakunzi b’umuziki wo
kuramya no guhimbaza Imana mu myaka myinshi ishize.
Zimwe mu ndirimbo zishimiwe cyane muri iki gitaramo yariririmbanye n’abitabiriye ijambo ku rindi zirimo , Si umuhemu,
Icyubahiro, Gusimba umwonga, Ntarindi zina ,
Yesu Ndagushima.n’izindi.
Mbere y’uko ava ku rubyiniro mu gice cya mbere Richard
Nick Ngendahayo yabanje kubwira imbaga y’abitabiriye ko yabonye ibonekerwa mu
myaka 25 ishize ndetse ahamya ko ari we koko yabonye ubu ari umuhamya ko
yamubonye.
Uwavuga ko indirimbo “Si umuhemu” ari yo
ndirimbo y’umunsi ntiyaba abeshye dore ko yasubiwemo inshuro nyinshi abantu
bahaguruka bibwirije ntawe ubasabye guhaguruka
Richard Nick Ngendahayo aherutse kubwira
InyaRwanda ko yanyuzwe n'uburyo yakoranye na Gaby Kamanzi kuri Album ye ya
mbere 'Niwe' yanitiriwe iki gitaramo.
Gaby nawe aherutse kubwira InyaRwanda ko
mbere y’uko atangira gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga, hari umuntu wagaragaje
ko mu buzima bwe hari impano yihariye yo kuramya no guhimbaza Imana, uwo muntu
akaba ari Richard Nick Ngendahayo.
Ibi byabaye mu myaka ya 2004–2005, ubwo Richard Nick Ngendahayo yari mu myiteguro yo gusohora Album ye ya mbere. Ni muri ibyo bihe yamuhamagaye amubwira ko yifuza ko amufasha kuririmba mu mishinga y’indirimbo zari ku mpera z’iyo Album.
“Byari ibihe bidasanzwe. Ni umuntu ufite umuhamagaro
ku buzima bwe, umuhamagaro wo kuramya no guhimbaza. Ni ikintu yari afite kandi
agifite. Iyo umuntu afite uwo muhamagaro aba afite n’amavuta, arasizwe, noneho
n’uburyo yandika afite indirimbo nziza.”
Gaby avuga ko ubwo Ngendahayo yasohoraga iyo Album ye
ya mbere, “Isi yose yabibonye” — ashimangira ko yari umuhanzi wihariye mu mwuka
n’ubutumwa.
Ati “Iyo umuntu afite uwo muhamagaro aba afite
n'amavuta, arasigiwe, noneho n'uburyo yandika afite indirimbo nziza. Kuko,
ngirango n'igihe yasohoraga Album ya mbere, Isi yose yarabibonye. Njyewe rero
umunsi yampamagaye, akambwira ngo ngwino umfashe muri Album yanjye, icyo gihe
narishimye cyane."

Ryari ijoro ry'amateka kuri Richard Nick Ngendahayo n'abakunze umuziki we nyuma y'imyaka 17 ishize bamutegereje

Gaby Kamanzi ku rubyiniro aririmba zimwe mu ndirimbo yagizeho uruhare kuri Album "Niwe" yamamaye mu buryo bukomeye

Gabby Kamanzi mu baririmbyi bafatanyije na Richard Nick Ngendahayo guhembura imitima ya benshi bahuriye muri BK Arena


Gabby Kamanzi ni umwe mu bagize uruhare mu ndirimbo zigize album ya mbere ya Richard Nick Ngendahayo yiswe "Niwe"yitiriwe iki gitaramo

Richard Nick Ngendahayo yaririmbye yumvikanisha ko umugisha wose yagize mu buzima bwe ukomoka ku Mana yamenye

Junior Giti uzwi cyane mu basobanura filime akaba na 'Manager' wa Chriss Eazy mu bitabiriye iki gitaramo "Niwe Healing Concert"








AMAFOTO: THE NEW TIMES
