Amateka yisubiyemo! Gabby Kamanzi yataramanye na Richard Nick Ngendahayo nyuma y’imyaka 17 -AMAFOTO

Imyidagaduro - 29/11/2025 9:55 PM
Share:

Umwanditsi:

Amateka yisubiyemo! Gabby Kamanzi yataramanye na Richard Nick Ngendahayo nyuma y’imyaka 17 -AMAFOTO

Ijoro rya tariki 29 Ugushyingo 2025 ryari iry’amateka kuri benshi mu bageze muri BK Arena, bataramanye na Richard Nick Ngendahayo dore ko benshi bwa ubwa mbere bamubonye. Gusa kuri Gabby Kamanzi we byari akarusho kuko ari umwe mu baririmbye kuri Album “Niwe” ya Richard Nick Ngendahayo yitiriwe iki gitaramo.

Richard Nick Ngendahayo wari umaze imyaka 17 atagera mu Rwanda yinjiye ku rubyiniro ahagana saa mbiri n’igice asanganiye itsinda rigari ry’abamufashaga ku rubyiniro riyobowe na Gabby Kamanzi.

Kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma zose yaziririmbanye n’umuhanzikazi Gabby Kamanzi w’ijwi ryanyuze benshi mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu myaka myinshi ishize.

Zimwe mu ndirimbo zishimiwe cyane muri iki gitaramo yariririmbanye n’abitabiriye ijambo ku rindi zirimo , Si umuhemu, Icyubahiro, Gusimba umwonga, Ntarindi zina , Yesu Ndagushima.n’izindi.

Mbere y’uko ava ku rubyiniro mu gice cya mbere Richard Nick Ngendahayo yabanje kubwira imbaga y’abitabiriye ko yabonye ibonekerwa mu myaka 25 ishize ndetse ahamya ko ari we koko yabonye ubu ari umuhamya ko yamubonye.Uyu muhanzi yavuze ko na nyuma y’iki gitaramo hari ibihamya azaza guhamya by’ibonekerwa yabonye.

Uwavuga ko indirimbo “Si umuhemu” ari yo ndirimbo y’umunsi ntiyaba abeshye dore ko yasubiwemo inshuro nyinshi abantu bahaguruka bibwirije ntawe ubasabye guhaguruka

Richard Nick Ngendahayo aherutse kubwira InyaRwanda ko yanyuzwe n'uburyo yakoranye na Gaby Kamanzi kuri Album ye ya mbere 'Niwe' yanitiriwe iki gitaramo.

Gaby nawe aherutse kubwira InyaRwanda ko mbere y’uko atangira gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga, hari umuntu wagaragaje ko mu buzima bwe hari impano yihariye yo kuramya no guhimbaza Imana, uwo muntu akaba ari Richard Nick Ngendahayo.

Ibi byabaye mu myaka ya 2004–2005, ubwo Richard Nick Ngendahayo yari mu myiteguro yo gusohora Album ye ya mbere. Ni muri ibyo bihe yamuhamagaye amubwira ko yifuza ko amufasha kuririmba mu mishinga y’indirimbo zari ku mpera z’iyo Album.

“Byari ibihe bidasanzwe. Ni umuntu ufite umuhamagaro ku buzima bwe, umuhamagaro wo kuramya no guhimbaza. Ni ikintu yari afite kandi agifite. Iyo umuntu afite uwo muhamagaro aba afite n’amavuta, arasizwe, noneho n’uburyo yandika afite indirimbo nziza.”

Gaby avuga ko ubwo Ngendahayo yasohoraga iyo Album ye ya mbere, “Isi yose yabibonye” — ashimangira ko yari umuhanzi wihariye mu mwuka n’ubutumwa.

Ati “Iyo umuntu afite uwo muhamagaro aba afite n'amavuta, arasigiwe, noneho n'uburyo yandika afite indirimbo nziza. Kuko, ngirango n'igihe yasohoraga Album ya mbere, Isi yose yarabibonye. Njyewe rero umunsi yampamagaye, akambwira ngo ngwino umfashe muri Album yanjye, icyo gihe narishimye cyane."

Ryari ijoro ry'amateka kuri Richard Nick Ngendahayo n'abakunze umuziki we nyuma y'imyaka 17 ishize bamutegereje

Gaby Kamanzi ku rubyiniro aririmba zimwe mu ndirimbo yagizeho uruhare kuri Album "Niwe" yamamaye mu buryo bukomeye

Gabby Kamanzi mu baririmbyi bafatanyije na Richard Nick Ngendahayo guhembura imitima ya benshi bahuriye muri BK Arena

Niyo Bosco ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo cya Richard Nick Ngendahayo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025

Gabby Kamanzi ni umwe mu bagize uruhare mu ndirimbo zigize album ya mbere ya Richard Nick Ngendahayo yiswe "Niwe"yitiriwe iki gitaramo

Richard Nick Ngendahayo yaririmbye yumvikanisha ko umugisha wose yagize mu buzima bwe ukomoka ku Mana yamenye

Junior Giti uzwi cyane mu basobanura filime akaba na 'Manager' wa Chriss Eazy mu bitabiriye iki gitaramo "Niwe Healing Concert"


AMAFOTO: THE NEW TIMES


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...