Nakaaya Sumari yabonye izuba kuwa 03 Nzeri 1982 muri Arusha mu gihugu cya Tanzania. Ni umuraperi mwiza cyane. Niwe mfura mu muryango w’abana batanu bavukana, murumuna we Nancy Sumari yabaye Miss Tanzania 2005 aza no kwitabira Miss World Africa.
Nakaaya ni umwe mu bitabiriye Tusker Project Fame yo kuwa 01 Ukwakira kugera 17 Ukwakira 2006, icyo gihe yari kumwe n’abahanzi barimo abo muri Kenya, Uganda na Tanzania. Nyuma yahise ashyira hanze Album ye ya mbere.
Muri Gashyantare 2008 yashyize hanze Album yitwa ‘Nervous Conditions’, iyi Album ikaba yaragurishijwe byo ku rwego rwo hejuru. Indirimbo ye ya mbere yakunzwe byo ku rwego rwo hejuru ni iyitwa ‘Malaika’ ariko iyayikurikiye yakunzwe bikomeye yitwa ‘Mr Politician’ ari nayo yatumye yamamara muri East Africa.
Yabayeho Ambasaderi wa East African Communtity anashyira umukono ku masezerano na Sony BMG muri 2009 nyuma yuko yari akubutse mu bitaramo yakorewe muri Denmark. Mu 2008 yahataniye ibihembo bya Kisima Music mu cyiciro cy’indirimbo nziza y’umwaka, kimwe no muri Pearl Africa mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza.
Kuri ubu Naakaya Sumari agenda yifashishwa na kompanyi zinyuranye mu kwamamaza n'abahanzi bagiye batandukanye mu ndirimbo.
Naakaya Sumari uri mu bahanzi b'inkingi z'umuziki wa Tanzania
Asigaye yifashishwa na kompanyi zitandukanye mu kwamamaza