Muri
make Pablo Escobar ni muntu ki?
Pablo Emilio Escobar Gavaria benshi bamenye nka Pablo Escobar ni umucuruzi w’ibiyobyabwenge n’umwicanyi wavukiye
muri Colombia akaba ari we wari ufite isoko rinini rya cocaine. Mu 1980, cocaine
yacururizwaga muri Amerika 80 ku ijana (80%) yabaga ariye. Ibi byatumye mu gihe cye yarashyizwe ku mwanya wa mbere
mu bafite agatubutse ku isi ku rutonde rukorwa n’ikinyamakuru Forbes Magazine.
Escobar yimariyemo gucuruza ibiyobyabwenge neza neza ahagana mu 1970, ubwo yihurizaga hamwe n'andi mabandi mu gushinga agatsiko k'abantu bacuruza ibiyobyabwenge kazwi ku izina rya MEDELLIN CARTEL.
Bajya bavuga ngo
nta murozi wabuze gikarabya, Escobar yagiye akundwa n’abaturage bo mu mujyi
yavukagamo bitewe n'uko yateraga inkunga ibikorwa by’urukundo n’imikino
itandukanye ariko byaje guhinduka arangwa n'ubugizi bwa nabi ubwo yatangiraga kwica abantu harimo
n’umu Minisitiri umwe.
Amateka
yihariye ya Escobar
Escobar yavutse tariki ya 1 Ukuboza, 1949
muri Colombia mu mujyi wa Rionegro, akaba yari umwana wa gatatu mu muryango w’abana barindwi. Amaze kuvuka umuryango we waje kwimukira mu mujyi wa Medellin
bitewe n'urugomo rw’insoresore zo muri Rionegro. Escobar yavutse mu muryango
wifashije kuko se yari umuhinzi mu gihe nyina yari umwarimu.
Escobar yize igihe gito muri kaminuza yitwa 'Autonoma latinoameicana of Medellin' ariko ntiyaharangije kuko yahise atangira
kujya mu bikorwa by’urugomo nko kugurisha amatabi atemewe na leta n’amatike
mpimbano kandi yahise atangira no kwijandika mu bujura bw’imodoka. Mu
ntangiriro zo mu 1970 Escobar yatangiye gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no
gushimuta abantu kugira ngo imiryango yabo ijye imuha amafaranga abarekure.
Mu 1976, Escobar yashinze agatsiko k’abagizi banabi n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge akita MEDELLIN CARTEL. Aka gatsiko kagemuraga cocaine kakanakora amayira acamo ibyo biyobyabwenge yerekeza muri Amerika.
Mu
1980, Escobar byatekerezwaga ko agemura cocaine iri hagati ya toni 80 na 90
muri Amerika ayivanye muri Colombia. Ibi byatumye Escobar aba umwe mu batunze
agatubutse ku isi, bituma atangira no kwica abashaka kwitambika ubucuruzi bwe
nk'aba Polisi, Abanyapolitiki, abacamanza n’abandi benshi cyane.
Mu 1982, Escobar yaje gutorerwa
guhagararira ishyaka riharanira kwibohora (Liberal Alternative Movement). Aho
yinjiyemo afite imishinga yo kubaka amazu n’ibibuga by’imyidagaduro mu gace
yiyamamaje aturutsemo, ibi byamwongereye igikundiro ku baturage bo mu gace
avukamo. Nubwo byari bimeze gutya ariko, Escobal yashakishwaga na Leta ya Colombia n’iya Amerika ariko agenda asimbuka ibitero bamugabagaho.
Mu 1991, Escobar yaje kuva mu Nteko Nshingamategeko arangije abwira Leta ya Colombia ko imuha amafaranga menshi maze akayishyikiriza ikamufunga yarangiza ikabwira Amerika ko yamufashe. Ibi byarakunze Escobar arafatwa arafungwa akatirwa imyaka itanu.
Igitangaje ni uko
iyiswe gereza yari afungiwemo yari yarubatswe na nyir’ubwite Escobar, ikaba
ari inzu y'agatangaza wagereranya na Hoteli y’inyenyeri eshanu yabagamo buri
kimwe cyose cyari kigezweho muri icyo gihe twavugamo: ubwogero bugezweho,
inzu z'utubyiniro, inzoga zihenze kandi buri wa Gatanu hinjiraga abakobwa baje
gushimisha Escobar nabo bari bafunganywe, iyi nzu yari izwi ku kazina ka LA
CATEDRAL.
MU 1992, Escobar yaje gucika iyi gereza mu buryo bw’amayobera anyuze mu buvumo yari yaracukuye munsi y'iyi gereza, ajya kwihisha mu misozi ya kure aho yahungaga inzego z’umutekano zashakaga kumwimurira muri gereza irinzwe cyane kuko aho yabaga hari nk'iwe.
Uku guhora ahunga inzego z’Umutekano kwaje gushyira iherezo kuri ka gatsiko ke kazwi nka MEDELLIN CARTEL maze aza gupfa arashwe na Polisi ya Colombia mu 1993 nyuma y’umunsi umwe yijihije isabukuru y’imyaka 44.
Esco Pablo yasigaye mu mitwe ya benshi
nka Robin Hood wo muri Colombia bitewe n’uko yafashaga abakene, abandi
basigara bamufata nk’umunyabyaha ruharwa. Umuhango wo kumushyingura witabiriwe
n'abantu barenga ibihumbi 25.
Pablo Escobar mu rukundo ni muntu ki?
Mu 1976, Escobar yashyingiranwe n’umukobwa w’imyaka 15 witwaga MARIA VICTORIA HENAO baza kubyarana abana babiri, umuhungu witwa Juan Pablo ndetse n’umukobwa witwa Manuela Pablo. Uyu munsi umuhungu wa Pablo Escobar yahinduye amazina yitwa Sebastian Marroquin, ku bw'impamvu z’umutekano we.
Src: www.biography.com