Amateka yanditswe! Ariel Wayz na Nel Ngabo bageze ku muryango wa Grammy Awards

Imyidagaduro - 12/10/2026 8:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Amateka yanditswe! Ariel Wayz na Nel Ngabo bageze ku muryango wa Grammy Awards

Abahanzi nyarwanda Ariel Wayz na Nel Ngabo bageze kuri “First Round Ballot” ya Grammy Awards, nyuma y’uko indirimbo zabo zombi zashyizwe mu bihangano biri gusuzumwa mu rugendo rugana ku guhatanira ibi bihembo bikomeye ku Isi.

Ni intambwe idasanzwe ku muziki nyarwanda kuko ari ubwa mbere abahanzi b’u Rwanda bageze kuri uru rwego rw’amatora ya Grammy, umwe abikesha indirimbo yakoranye n’umuhanzi wo muri Kenya, undi akabikesha indirimbo yakoranye n’umuhanzi wo muri Uganda.

InyaRwanda yamenye ko Ariel Wayz yageze kuri iyi ntambwe binyuze mu ndirimbo “Waiting” yakoranye na Bensoul wo muri Kenya, mu gihe Nel Ngabo we yageze kuri ‘First Round Ballot’ abikesha indirimbo “Masterpiece” yakoranye na Elijah Kitaka.

Aba bahanzi babicyesha Ugeziwe Ernesto, umunyarwanda usanzwe ari umunyamuryango wa 'Recording Academy' ari nawe watanze muri 'Grammy Awards' ubusabe bw'izi ndirimbo.

Ibi bihangano byombi biri mu rugendo rwo gushakirwa amahirwe yo guhatana mu cyiciro cya Grammy gihemba ibikorwa by’indirimbo zifite isura y’umuziki wa Afurika.

Byagenze bite kugira ngo Ariel Wayz na Nel Ngabo bagere kuri uru rwego?

Kugera kuri Grammy si ibintu bikorwa ku munsi umwe. Hari inzira ndende inyurwamo mbere y’uko amazina y’abahanzi bahataniye ibihembo atangazwa.

Buri mwaka, Recording Academy, umuryango utegura Grammy Awards, itangira yakira ibihangano by’abahanzi, abanditsi b’indirimbo, abatunganya umuziki n’abandi bakora mu mwuga wo gufata amajwi, kugira ngo bisuzumwe niba byujuje ibisabwa.

Ku nshuro ya 69 ya Grammy Awards, ibihangano byagombaga kuba byasohotse hagati ya 31 Kanama 2025 na 28 Kanama 2026 kugira ngo bibe byemerewe gusuzumwa.

Nyuma yo gutangwa, Recording Academy ibanza gusuzuma niba buri gihangano cyujuje ibisabwa ndetse ikareba icyiciro gikwiye kujyamo.

Iri suzuma ntabwo riba rigamije guhitamo indirimbo nziza kurusha izindi, ahubwo rigamije kureba niba ibihangano byujuje amabwiriza no kubishyira mu byiciro bikwiye. Recording Academy ivuga ko abagize akanama kabikora ari impuguke mu ngeri zitandukanye z’umuziki.

Aha ni ho indirimbo “Waiting” ya Ariel Wayz na Bensoul ndetse na “Masterpiece” ya Nel Ngabo na Elijah Kitaka zageze kuri First Round Ballot.

First Ballot bisobanuye iki?

Iki ni cyo gice gikomeye umusomyi yakwibaza.

Kuba indirimbo iri kuri First Round Ballot ntibisobanuye ko umuhanzi yamaze gutorwa nka ‘Nominee’ wa Grammy cyangwa se uhataniye Grammy.

Ahubwo bivuze ko indirimbo yinjiye ku rutonde rw’ibihangano abanyamuryango ba Recording Academy bafite uburenganzira bwo gutoramo abazaba bahataniye ibihembo.

Mu yandi magambo, Ariel Wayz na Nel Ngabo bageze ku muryango wa Grammy, ariko hakiri indi ntambwe ikomeye igomba gukurikiraho.

Kuva ku wa 12 kugeza ku wa 22 Ukwakira 2026, abanyamuryango bafite uburenganzira bwo gutora muri Recording Academy bazakora “First Round Voting”. Aya matora ni yo azagena abahanzi n’ibihangano bizahatana muri Grammy Awards ya 2027.

Ni muri aya matora kandi indirimbo za Ariel Wayz na Nel Ngabo zizaba zikeneye amajwi ahagije kugira ngo zikomeze urugendo.

Nibatora, ni iki kizakurikiraho?

Iyo amatora y’icyiciro cya mbere arangiye, amajwi abarwa n’ikigo cyigenga cya Deloitte, hanyuma ku wa 16 Ugushyingo 2026 hakazatangazwa urutonde rw’abahanzi n’ibihangano byatoranyijwe ku mugaragaro nk’abahataniye ibihembo bya Grammy.

Mu byiciro byinshi bya Grammy, abahanzi batanu ni bo basanzwe bahatanira igihembo, nubwo hari ibyiciro bifite umubare utandukanye w’abahatana.

Bivuze ko Ariel Wayz na Nel Ngabo nibabona amajwi ahagije muri First Round Voting, amazina yabo azagaragara ku rutonde rw’abahataniye Grammy ku nshuro ya 69.

Ariko urugendo ntiruzaba rurangiye

Nyuma yo gutangazwa kw’abahatana, haba iki?

Nyuma yo gutangazwa kw’abahatana, Recording Academy yinjira mu cyiciro cya kabiri cy’amatora kizwi nka Final Round Voting.

Aya matora azaba hagati ya 10 Ukuboza 2026 na 7 Mutarama 2027, akaba ari yo azagena abatsinda ibihembo bya Grammy.

Ibi bivuze ko kugira ngo umuhanzi atware Grammy, agomba kubanza kunyura mu ntambwe ebyiri zikomeye: gutorwa nk’uhatanira igihembo, hanyuma agatsinda mu matora ya nyuma.

Grammy Awards ni kimwe mu bihembo bikomeye cyane mu muziki ku Isi, bitangwa na Recording Academy mu rwego rwo guha icyubahiro abahanzi n’abandi banyamwuga bagize uruhare mu gukora umuziki.

Bitandukanye n’ibihembo byinshi bishingira ku majwi y’abafana cyangwa ku bakurikira umuhanzi, Grammy ni igihembo gishingiye ku gutora kwa bagenzi babo bakora mu mwuga w’umuziki.

Recording Academy igaragaza Grammy nk’igihembo gikomeye mu muziki gitangwa hashingiwe ku gutorwa n’abanyamwuga bagenzi babo.

Abafite uburenganzira bwo gutora barimo abahanzi, abanditsi b’indirimbo, abatunganya umuziki, ba injenyeri b’amajwi n’abandi banyamwuga bafite uruhare mu bikorwa byo gufata no gukora umuziki.

Mu myaka ishize, umuziki wa Afurika wagize umwanya ukomeye kurushaho muri Grammy, by’umwihariko nyuma y’uko hashyizweho icyiciro cya Best African Music Performance, ari nacyo Ariel Wayz na Nel Ngabo bahataniyemo.

Iki cyiciro kigamije guhemba ibikorwa by’umuziki bifite umwihariko ukomeye w’umuco wa Afurika, haba mu buryo bw’imiririmbire, imiterere y’indirimbo, amagambo ndetse n’uburyo umuziki ugaragaza Afurika n’abayikomokaho.

Muri Grammy ya 2026, Tyla ni we wegukanye iki cyiciro akoresheje indirimbo “PUSH 2 START”, ahigitse abahanzi barimo Burna Boy, Davido na Omah Lay, Eddy Kenzo na Mehran Matin ndetse na Ayra Starr na Wizkid.

Intambwe ikomeye kuri Ariel Wayz na Nel Ngabo

Kuri Ariel Wayz na Nel Ngabo, kuba indirimbo zabo zageze kuri First Round Ballot ni intambwe ikomeye n’ubwo bitaraba ngombwa ko bahita bitwa abahataniye Grammy.

Ni intambwe ibashyira mu nzira y’amatora y’abanyamuryango ba Recording Academy, aho amahirwe yabo yo gukomeza agomba guterwa n’amajwi bazabona mu cyiciro cya mbere cy’amatora.

Niba “Waiting” na “Masterpiece” bizabona amajwi ahagije, Ariel Wayz na Nel Ngabo bazaba babaye abahanzi ba mbere b’Abanyarwanda bagaragaye ku rutonde rw’abahatanira Grammy.

Grammy ya 69 izatangwa ku wa 7 Gashyantare 2027, i Los Angeles.

Nel Ngabo yageze kuri "First Round Ballot" ya Grammy Awards abicyesha indirimbo ‘Masterpiece’ yakoranye na Elijah Kitaka, intambwe imushyira mu nzira yo guhatanira ibihembo bikomeye mu muziki ku Isi


Ariel Wayz yageze kuri 'First Round Ballot' ya Grammy Awards abicyesha indirimbo ‘Waiting’ yakoranye na Bensoul wo muri Kenya, aho afite amahirwe yo kuba umwe mu Banyarwanda ba mbere bahatana muri ibi bihembo




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...