Bishop Kayinamura Samuel yatowe ku bwiganze bw’amajwi 61 mu bantu 65 batoye ndetse by’akarusho akaba ariwe mukandida rukumbi wari wabonetse mu bahatanira uwo mwanya w’umuvugizi mukuru w’itorero EMLR (Eglise Methodiste Libre au Rwanda). Uwatorewe kumwungiriza, yabaye Rev Munyandame Daniel wagize amajwi 60.
Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe n’umwe mu bari mu nama y’ikirenga ya 6 yabereyemo amatora y’umuyobozi mukuru akaba n’umuvugizi mukuru w’itorero Methodiste Live mu Rwanda (EMLR), iyo nama yatangiye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2016 isoza kuri iki cyumweru tariki 17 Nyakanga 2017, ikaba yarebeye hamwe ibyo itorero EMLR ryagezeho mu myaka 6 itambutse ndetse n’ibindi riteganya gukora mu myaka iri imbere.
Bishop Kayinamura Samuel wongeye gutorerwa kuyobora itorero Methodiste Libre ni muntu ki?
Bishop Kayinamura Samuel avuka mu muryango w’abakristu, ni mwene Kalibushi Mathieu na Nyirancuti Thabea. Yavutse ku itariki ya 2.08.1963, avukira i Butembo mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’iburengerazuba, yashakanye na Rachel Mukamudenge, kuri ubu bafitanye abana batanu.
Amashuri abanza yayigiye ku kigo cy’ishuri ribanza rya Gitsembwe, amashuri yisumbuye ayakomereza i Kibogora. Icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yagikomereje i Nyamasheke mu ishuri nderabarezi. Yaje gukomereza muri kaminuza i Butare muri Tewologiya akaba yarahakuye impamyabumenyi (mu bijyanye n’iyobokamana) . Ntibyarangiriye aho, kuko Bishop Samuel Kayinamura yakomereje amashuri ye muri Afrika y’Epfo muri Kaminuza yo kwa Zulu Natal, yiga ibijyanye no gukemura amakimbirane no kwimakaza amahoro, mu cyiciro cya ‘Maitrise’.
Uko Bishop Samuel Kayinamura yinjiye mu bukristu.
Bishop Kayinamura yabatijwe mu w’1976 arangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, nyuma ajya mu ishuri rya Methodiste i Kibogora. Mu bijyanye n’agakiza, yaririmbye mu makorali atandukanye, ayobora ishuri ryo ku cyumweru (Sunday school) i Kibogora. Mu mwaka w’1995 ni bwo yumvise umuhamagaro wo gukorera Imana, bituma ajya mu ishuri rya Bibiliya mu ba Methodiste.
Mu mwaka wa 1997 ni bwo yinjiye mu mirimo y’igipasitori ariko ategurwa mu cyo bita intambwe ya mbere. Mu w’1999 yaje kuba umupasitori w’umudiyakoni ibyo bikaba ari intambwe ya kabiri yari ateye. Mu mwaka wa 2001 yahise agirwa umupasitori wuzuye. Mu kwezi kwa munani mu mwaka w’2004 ni bwo yatorewe kuba Bishop (Monseigneur) ku buryo bwemewe mu Rwanda kugeza na n’ubu.
Imirimo itandukanye yakoze.
Arangije amashuri yisumbuye yabaye umwarimu kuva mu mwaka w’1984 kugera 1994, yabaye umugenzuzi (Inspector) w’akarere mu mpera z’umwaka 1994 kugeza mu kwezi kwa gatandatu ku mwaka wakurikiyeho. Nyuma yaje kugirirwa ikizere biturutse ku bunyangamugayo yari afite, maze agirwa umugenzuzi w’umurimo mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye mbere yuko yinjira mu ishuri rya Tewolojiya.
Ubutumwa bw’urukundo rw’Imana no gufashanya nibwo yigisha ahanini
Bishop Samuel Kanamugire uhagarariye itorero ry’abamethodiste mu Rwanda, iyo yigisha mu rusengero yita ku nyigisho z’urukundo rw’Imana, cyane cyane akabijyanisha no kwita ku batishoboye dore ko na Yesu igihe yari mu isi, ari cyo yitagaho. Yigisha kandi guha icyizere abatagifite, agaruka cyane ku kwihana, gusaba imbabazi kuko dutunzwe n’imbabazi z’Imana bityo tukaziha abadukosereje.
Ibi abiterwa nuko yagiriwe nabi muri Jenoside yakorewe abatutsi Mata 1994 agatakaza umuryango munini, ababyeyi n’abavandimwe hakiyongeraho n’imitungo. Muri ibi byose byamubayeho, yateye intambwe yo kujya kubabarira abamugiriye nabi, cyane ko hari n’isengesho Yesu yadusigiye rigira riti: “Utubabarire ibyaha byacu nkuko tubabarira ababitugirira.” Byatanze umusaruro bituma n’abandi bahagurukira gutanga imbabazi ndetse abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, na bo barazisaba.
Bishop Kayinamura Samuel yahaye imbabazi abamwiciye muri Jenoside
Bishop Kayinamura, agaragariza ubuzima bwe rwandagospel.com dukesha aya mateka ye, yavuze ko aho avuka mu rwego rw’itorero bahaye inka esheshatu abacitse ku icumu, na bo bahita baziha ababahishe mu gihe cya Jenoside bakabashakira ubuhungiro, ibi byerekanye ko umuntu ufite ubumuntu akwiye kugira umutima wo gushimira uwamugiriye neza. Ibi rero bimutera kumva icyo ubumwe n’ubwiyunge icyo ari cyo, akaba ari na byo akunze kwigisha mu gihe aba ari kumwe n’abakristu.
Ikibabaza Bishop Samuel Kayinamura
Bishop Samuel Kayinamura ababazwa cyane n’amateka yabaye mu gihugu cyacu, kuko abigishijwe urukundo, agaciro k’umuntu, aribo bahindukiye barica. Ibi bikamubabaza buri mwaka mu gihe tuba twibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Bimwe mu bishimisha Bishop Samuel Kayinamura
Bimwe mu bimushimisha ni uko Imana ari igitangaza, akaba afite umuryango; umufasha we n’abana batanu abakobwa babiri n’abahungu batatu.
Mu banyapolitiki bo mu Rwanda, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME ni we yumva yakwigiraho kuko afite politiki yo kwigisha abanyarwanda gukora bakareka gutega intoki, ikindi akaba afite politiki yo kwihesha agaciro. Hanze y’igihugu cy’u Rwanda avuga ko Nelson Mandela ariwe yigiraho byinshi, kubera politiki y’ubumwe n’ubwiyunge yamurangaga.
Mu bijyanye n’ivugabutumwa, umuntu yumva yakwigiraho, ni umwarimu wamwigishije akaba na Perezida w’abaperisebiteriyeni mu Rwanda Rev. Dr. Elisée Musemakweri. Ngo ni inyangamugayo, umuvugabutumwa mwiza ufite inyigisho zitandukanye n’izo ajya yumva. Yigisha ko aho guhunga isi, twagombye kuyikunda mu gihe tukiyirimo, tukayigira nziza kurusha uko twayisanze.
Igitabo akunda cyane n’indirimbo imufasha
Bishop Kayinamura akunda igitabo cyanditswe na Musemakweri kitwa E.Musemakweri, La dynamique de la predication en Afrique, Yaounde 2003. Muri iki gitabo, Musemakweri avugamo ko guhindura isi ari ukubana n’abantu mu mahoro, tugakunda bagenzi bacu,kurinda neza ibyo Imana yashyize mu isi, tukarwanya ruswa n’ibindi.
Mu buzima bwe akunda indirimbo y’120 mu ndirimbo zo gushimisha Imana yitwa « Mu ijuru imbere y’Imana mfiteyo umuntu umvugira » Mu ndirimbo z’agakiza ni iya 83, agakunda kuyiririmba bari imbere y’igaburo ryera, cyane ko akunda n’igaburo ryera.
Arasaba abanyamadini bo mu Rwanda kwigisha abanyarwanda kubana mu mahoro
Bishop Kayinamura icyo abwira abakuru b’amatorero n’abanyarwanda, nuko bakwiye gushaka icyatuma abanyarwanda babana mu mahoro, mu bumwe, mu bwiyunge no mu butabera. Kugira ngo abana bavukira muri ikiguhugu bazakibemo kizira umwiryane.
Kwita kubatishoboye kuko ubukristu bwacu nta cyo bwaba bumaze mu gihe turya tugasigaza tukamena ibisigaye kandi duturanye n’abashonje, dufite imyenda myinshi twambara kandi duturanye n’abambaye ubusa, hari abantu bari hirya no hino mu bitaro tutagemurira kandi ntawe ubitaho bagira.
Araaba abakristo kurwanya ibihuha n’ubuhanuzi bw’ibinyoma
Ikindi abwira abakristu ni ukurwanya ibihuha n’ubuhanuzi by’ibinyoma, aho usanga bavuga ngo isi irarangiye. Ntawe uzi umunsi n’isaha, bityo rero abakristu bakwiye guharanira gukora neza barwanya ibyo bihuha. Ikindi abakristu bajya mu cyumba cy’amasengesho bakwiye kumenya ko bagomba gukora kuko ijambo ry’Imana riravuga ngo udakora nta karye.
Ese ni ibihe byo kurya akunda?
Ibyo akunda kurya ni ibivuye mu murima nk’imboga, ibitoki n’ibindi cyane ko abyihingira. Ibinyobwa akunze kunywa ni icyayi cy’amata dore ko ari n’umutunzi, anywa kandi n’amata, fanta n’amazi.