Korali Umucyo ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, ikaba ibarizwa mu Ururembo rwa Kigali, Paroisse ya Gasave, Itorero rya Gasave, aho ifatanya n’andi makorali n’ibindi byiciro bitandukanye mu iterambere ry’itorero rya Gasave, byose bigamije kwamamaza inkuru nziza y’agakiza kabonerwa muri Yesu Kristu.
Aba baririmbyi b'i Gasave bakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo: "Umuyaga" imaze kurebwa kuri Youtube n'abarenga ibihumbi 826, "Abamwemeye", "Umwuka Wera", "Turiho", "Igitambo cy'Umucyo", "Dutegereje Yesu", "Uko wanjyenje" n'izindi.
Perezida wa Korali Umucyo, Celestin Nzeyimana, mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com yagarutse ku bigwi n’amateka ya Korali Umucyo, amashimwe yabo ku Mana n’imishinga bateganya gukora mu bihe biri imbere. Yavuze ko Korali Umucyo ari umuryango mugari uhuriyemo ibyiciro bitandukanye by’abantu.
Yagize ati: “Korali Umucyo igizwe n’abagabo, abagore, abasore, abakobwa ndetse n’abana b’abanyeshuri baba bamaze umwaka babaye icyaremwe gishya, babatijwe mu mazi menshi.” Yakomeje asobanura ko iyi korali imaze kunyuramo abaririmbyi basaga magana atandatu kuva yatangira umurimo kugeza ku baririmbyi bakiyiririmbamo uyu munsi wa none.
Nk’uko andi makorali yahamagariwe gukorera Imana binyuze mu ndirimbo abigenza, Korali Umucyo yabonye izuba mu 1991 - ibivuze ko imaze imyaka 34 mu ivugabutumwa, nayo ifite indirimbo zayo zinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, ndetse no ku maradiyo atandukanye akorera mu Rwanda.
Ariko kandi, nk’uko Perezida wayo abivuga, Korali Umucyo ntiyabayeho itagira ibigeragezo. Ati: “Nk’andi matsinda ahuza abantu benshi, natwe duhura n’ibibazo by’ubuzima birimo ibyago, gupfusha n’uburwayi, ariko tunagira n’ibihe by’ibyishimo nk’ugushyingira no kubyara, ibyo abarokore twita umugisha.”
Amateka ya Korali Umucyo agabanyijemo ibice bigaragaza urugendo rwayo n’ibihe yanyuzemo. Igice cya mbere gitangira muri Kamena 1991 kugeza muri Mata 1994, aho iyi korali yitwaga Umubwiriza. Icyo gihe Itorero rya Gasave ryabatirizaga mu Gakinjiro ko mu mujyi, maze buri ku cyumweru nyuma ya saa sita bakajya mu mavuna i Gacuriro.
Umubare munini w’abizera watumye hatangizwa itorero i Gacuriro, hatoranywa abantu bafite umuhamagaro wo kuririmba batangira ari icumi, ari na bo bashinze Korali Umubwiriza. Bakomeje kwiyongera kugeza mu 1994.
Muri icyo gihe kandi, Itorero rya Gacuriro ryakiriye Korali Umufasha, ubu yitwa Abakundwanayesu, yari ivuye ku Itorero rya Ntora, ikorera umurimo w’Imana i Gacuriro kugeza urusengero rwabo rusannye.
Igice cya kabiri cy'amateka yayo gitangira muri Kanama 1994 kugeza muri Nzeri 1996, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri ibi bihe by’amavugurura, korali yongeye kwiyegeranya ikomeza umurimo w’Imana i Gacuriro, ihabwa izina rya Korali Amahoro n’umuyobozi w’itorero.
Muri icyo gihe kandi, havuyemo itsinda ry’abanyamasengesho ryabyaye Korali Siloam, ubu ikorera ku Itorero rya Kumukenke, yimukiyeyo mu 2000 bitewe n’uko benshi mu baririmbyi bari batuye hafi aho. Nyuma y’iyo mpinduka, hashyizweho Korali Abacunguwe ifatanya na Korali Umucyo mu murimo w’Imana.
Igice cya gatatu, kuva muri Nzeri 1996 kugeza muri Kanama 1999, cyaranzwe n’amasengesho y’ububyutse yakorewe mu cyumba cy’umukecuru witwaga Margueritte, kuko Itorero rya Gacuriro ryari rigikoresha ibyiciro mu gihe ryari rikiyubaka. Muri ayo masengesho ni ho korali yahinduriwe izina, iva ku Korali Amahoro yitwa Korali Umucyo, izina ikomeje gukoresha ubu.
Muri uru rugendo, Korali Umucyo ifatanyije n’Itorero rya Gacuriro havutse itorero ryo mu Rugarama. Mu 2009, Korali Umucyo, Abacunguwe n’Itorero rya Gacuriro muri rusange, bimukiye ku Itorero rya Gasave, bitewe n’iyimurwa ry’imidugudu imwe yo mu Kagali ka Gacuriro ku bw’inyungu rusange.
Igice cya kane kivuga ku buzima rusange bw’abaririmbyi. Celestin Nzeyimana yavuze ko muri uru rugendo Korali Umucyo imaze gupfusha abaririmbyi bagera muri makumyabili, ariko ikanagira uruhare mu gushyingira no gushyingiza abatari munsi ya mirongo itandatu b’abasore n’abakobwa.
Hari kandi abaririmbyi bimukiye mu bindi bice bya Kigali, mu ntara z’igihugu ndetse no mu mahanga. Muri bo havuyemo abashumba, abavugabutumwa n’abadiyakoni, ndetse n’abakorera Leta n’abikorera ku giti cyabo ku rwego rushimishije.
Perezida wa Korali Umucyo yagaragaje ko iyi korali yahamagariwe gukorera Imana kandi itigeze igenda yonyine. Yagize ati: “Mu rugendo rwacu dufite umufasha, Umwuka Wera Umwami Yesu yadusigiye, dufite n’abafatanyabikorwa n’ubuyobozi bw’Itorero rya Gasave buduha ubufasha.”
Yashimiye buri wese wagize uruhare muri uru rugendo, ashimangira ko intego ari uko ubutumwa bwiza bukomeza kugera kuri benshi binyuze mu murimo wa Korali Umucyo.
Korali Umucyo irakataje mu murimo wo kogeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu bihimbano by'Umwuka
Umucyo Choir irashimira buri wese wagize uruhare mu rugendo rwayo, igashimangira ko intego ari uko ubutumwa bwiza bukomeza kugera kuri benshi
REBA INDIRIMBO NSHYA "NDASHIMA CYANE" YA KORALI UMUCYO
