Amateka mashya arandikwa! Kera kabaye Alexander Isak agiye kwerekeza muri Liverpool

Imikino - 01/09/2025 7:26 AM
Share:

Umwanditsi:

Amateka mashya arandikwa! Kera kabaye Alexander Isak agiye kwerekeza muri Liverpool

Ikipe ya Liverpool yamaze kwemeranya na Newcastle United ku gusinyisha rutahizamu Alexander Isak aho hahita handikwa amateka yo kuba ari we mukinnyi uhenze muri Premier League.

Imwe mu nkuru yagarutsweho cyane kuri iri soko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi ni iya Alexander Isak. Uyu rutahizamu ukomoka muri Sweden yifujwe na Liverpool nawe arayifuza ariko ikipe ye ya Newcastle United agifitiye amasezerano yo ikavuga ko atagurishwa.

Ibi ni byo byatumye uyu mukinnyi yivumbura yanga kujyana n’abandi mu myiteguro yateguraga uyu mwaka w’imikino ndetse n’ibindi bikorwa byose bifite aho bihuriye n’ikipe arabihagarika.

Kuri ubu Newcastle United yavuye ku izima yemeranya na Liverpool amafaranga agomba gutangwa kuri Alexander Isak. Hemeranyijweho ko agomba gutangwaho Miliyoni 125 z’Amapawundi agasinyira Liverpool amasezerano y’imyaka itandatu.

Arahita aca agahigo ko kuba umukinnyi uguzwe amafaranga menshi muri Premier League aho kari gafitwe na Enzo Fernandez we watanzweho Miliyoni 106 z’Amapawundi ava muri Benfica yerekeza muri Chelsea muri 2023.

Biteganyijwe ko Alexander Isak w’imyaka 25 ari bukore ikizamini cy’ubuzima kuri uyu wa Mbere akabona gushyira umukono ku masezerano. Mu mwaka ushize, yatsinze ibitego 27 mu marushanwa yose anafasha Newcastle United kwegukana igikombe cya Carabao Cup.

Liverpool ni imwe mu makipe yiyubatse cyane anashora amafaranga menshi muri Premier League Bwongereza dore ko Isaka araba yiyongereye kuri Florian Wirtz, Milos Kerkez, Jeremie Frimpong na Hugo Ekitike.

Kera kabaye Alexander Isak agiye kwerekeza muri Liverpool 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...