Ni
igitaramo kizaba ku wa 1 Kanama 2026, kikazaba umwanya wo gusubiza amaso inyuma
ku rugendo rwe rurerure mu muziki, ndetse no gutaramana n’abakunzi b’ibihangano
bye bakomeje kumushyigikira kuva agitangira kugeza uyu munsi.
Mu
butumwa bw’amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru tariki 8
Werurwe 2026, King James yumvikanye atumira abafana be n’abakunzi b’umuziki
muri rusange muri iki gitaramo, avuga ko ari umwanya udasanzwe kuri we mu
rugendo rwe rw’umuziki.
Yagize
ati “Iki n’icyo gihe cyo gukora igitaramo cy'imyaka 20 maze mu
muziki. Nifuzaga kubatumora ni tariki 1 Kanama 2026, nizeye ko muzaza tukaririmbana cyane."
Aya
magambo agaragaza ko uyu muhanzi ushobora kubarirwa mu nkingi z’umuziki wa
R&B mu Rwanda, ari gutegura igitaramo cyitezweho byinshi, cyane ko kizaba
gisubiza amaso inyuma ku ndirimbo n’ibihe byaranze amateka ye mu muziki. King
James yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya mbere ya 2006, ubwo indirimbo ze
zatangiraga gucengera cyane mu matwi y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.
Yaje
kuba umwe mu bahanzi bafite umwihariko mu ndirimbo z’urukundo, uburyo bwo
kuririmba bwuje ituze ndetse n’amagambo akora ku mitima ya benshi. Mu gihe
cy’imyaka 20 amaze mu muziki, King James yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe
n’abatari bake.
Mu
ndirimbo zirimo izamuhesheje izina harimo “Meze Neza,” “Nyuma Yawe,”
“Birandenga,” “Niki Utabona” n’izindi zakomeje kumwubakira igikundiro mu
bakunzi b’umuziki. Izi ndirimbo zagiye ziba igice cy’ubuzima bwa benshi, cyane
cyane abakunda indirimbo z’urukundo ziganisha ku marangamutima no ku buzima bwa
buri munsi.
Igitaramo
cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki gitegerejwe na benshi, cyane
cyane abakunzi b’indirimbo ze bamaze imyaka myinshi bamukurikirana. Nubwo
hataratangazwa aho kizabera n’abahanzi bashobora kuzamufasha ku rubyiniro, hari
abavuga ko bishoboka ko kizaba kimwe mu bitaramo bikomeye bishobora kuzabera mu
Rwanda muri uyu mwaka wa 2026, bitewe n’uburemere bw’urugendo rw’uyu muhanzi mu
muziki nyarwanda.
King
James ubwe yavuze ko amakuru arambuye kuri iki gitaramo azagenda atangazwa mu
minsi iri imbere, ibintu bituma abakunzi be bakomeza gutegereza kumenya byinshi
ku buryo kizategurwa n’ibizakiranga.
Nyuma
y’imyaka 20 amaze mu muziki, King James akomeje kugaragara nk’umuhanzi ufite
izina rikomeye mu muziki nyarwanda, aho indirimbo ze zakomeje kuramba mu mitima
y’abakunzi b’umuziki, bigatuma igitaramo cye cyo kwizihiza uru rugendo
gitegerejwe n’imitima myinshi.

Nyuma
y’imyaka 20 amaze mu muziki, King James yatangaje igitaramo gikomeye cyo
kwizihiza uru rugendo rwe. Ni igitaramo kizaba ku wa 1 Kanama 2026, aho
azahurira n’abakunzi b’indirimbo ze zakunzwe mu myaka myinshi ishize

King
James yatangaje ko amakuru arambuye ku gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze
mu muziki azagenda atangazwa mu minsi iri imbere
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA KING JAMES NA ZUBA RAY
