Ishimwe
Vestine ubarizwa mu itsinda rya ‘Vestine na Dorcas’ n’umwana we bari muri
Canada, mu gihe urubanza ruri mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu Rwanda.
Mu
nyandiko z’urubanza, Idrissa avuga ko kuva umwana avuka atigeze amubona, ndetse
ko kuba ataramubona bimubangamiye mu gihe ari gutandukana na nyina w’umwana.
Asaba
urukiko ko mbere y’uko urubanza rw’ubutane ruburanwa mu mizi, rwamuhuza
n’umwana ndetse hakaba n’isuzuma rya ADN kugira ngo hamenyekane mu buryo bwizewe
isano iri hagati yabo.
Mu busabe
bwe, Idrissa avuga ko yemera ko Ishimwe Nora Hailey ari umwana we, ariko akaba
ashaka ko isano yemezwa n’isuzuma rya ADN.
Avuga ko
kuva umwana yavuka atigeze abona isura ye, kandi ko gutandukana na Vestine
ataramubona bishobora gutuma kubona umwana birushaho kumugora, cyane ko avuga
ko ari mu mahanga.
Ni muri
urwo rwego asaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko rwamuhuza n’umwana, ndetse
rugategeka ko hakorwa isuzuma rya ADN hagati ye n’umwana.
Icyakora,
kugeza ubu ibyo ni ibisabwa na Idrissa. N'urukiko ruzagena niba ibyo asaba
byemewe, n’uburyo byashyirwa mu bikorwa.
Canada yemera isuzuma rya ADN mu manza
zirebana n’ababyeyi?
Muri Canada,
ibibazo byerekeye kumenya umubyeyi w’umwana ntibigengwa n’itegeko rimwe
rikoreshwa kimwe mu gihugu cyose.
Amategeko
y’intara afite uruhare runini mu bibazo byerekeye isano y’umwana n’ababyeyi, mu
gihe amategeko ya Leta ya Canada agira uruhare mu bibazo bimwe by’ubutane
n’imiryango.
Urugero,
muri Ontario, amategeko ateganya ko mu rubanza urukiko rugomba gukemuramo
ikibazo cy’umubyeyi w’umwana, rushobora kwemera ko hakorwa isuzuma ry’amaraso
cyangwa ADN ku muntu cyangwa abantu ruvuze mu cyemezo cyarwo.
Muri
British Columbia na ho amategeko ateganya ko urukiko rushobora gutegeka umuntu,
harimo n’umwana, gutanga amaraso kugira ngo hakorwe isuzuma ry’umubyeyi.
Ibi bivuze
ko isuzuma rya ADN rishobora gukoreshwa mu manza zirebana no kumenya umubyeyi
muri Canada, ariko uburyo bwo kuritegeka no kurishyira mu bikorwa bushobora
gutandukana bitewe n’intara umwana abarizwamo.
Ntabwo
byakwiye kuvugwa ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rushobora gutegeka inzego za
Canada mu buryo butaziguye gukora isuzuma rya ADN ku mwana uri muri icyo
gihugu.
Ahubwo
hari uburyo bw’amategeko bwemerera urukiko rwo mu kindi gihugu gusaba ubufasha
bw’inzego z’ubutabera zo muri Canada mu kubona ibimenyetso biri muri Canada.
Ubu buryo
bushobora gukorwa binyuze mu nyandiko zizwi nka “letters rogatory” cyangwa
“letters of request”, aho urukiko ruburanisha urubanza rwo hanze ya Canada
rusaba urwego rubifitiye ububasha muri Canada gufasha mu kubona ibimenyetso
bikenewe.
Canada
Evidence Act iteganya uburyo “letters rogatory” zituruka ku rukiko rwo hanze
zishobora gukoreshwa mu gusaba ubufasha bwo kubona ibimenyetso bifitanye isano
n’urubanza ruri kuburanishwa.
Mu buryo
nk'ubwo, amategeko ya Ontario ateganya ko urukiko rwo muri iyo ntara rushobora,
mu bihe biteganywa n’amategeko, gufasha urukiko rwo mu mahanga kubona
ibimenyetso cyangwa umuntu uri muri Ontario.
Ni iki ibi bisobanuye ku busabe bwa
Idrissa?
Mu gihe
urukiko rw’u Rwanda rwabona ko isuzuma rya ADN ari ngombwa mu gukemura ikibazo
kiri mu rubanza, ikibazo gikurikiraho cyaba uburyo iryo suzuma ryakorerwa
umwana uri muri Canada.
Urukiko
rushobora gukoresha inzira z’ubutabera mpuzamahanga zisaba ubufasha bw’inzego
zo muri Canada, ariko ubusabe nk’ubwo ntibuhita busobanura ko Canada igomba
guhita ikora isuzuma rya ADN.
Urukiko
cyangwa urwego rubifitiye ububasha muri Canada ni rwo rwareba ubusabe,
rukabusuzuma hakurikijwe amategeko akurikizwa aho umwana abarizwa.
Ikindi
gikomeye ni uko kuba Idrissa yasabye ADN bidahita bivuga ko isuzuma rigomba
gukorwa.
Urukiko ni
rwo ruzasuzuma impamvu z’ubusabe bwe, akamaro k’isuzuma rya ADN ku bibazo biri
mu rubanza, ndetse n’uburyo ibyo asaba byashyirwa mu bikorwa mu gihe umwana ari
hanze y’u Rwanda.
Ni na rwo
ruzagena niba kumuhuza n’umwana no gukora isuzuma rya ADN ari ibyemewe muri uru
rubanza, cyangwa niba hari izindi nzira z’amategeko rwashingiraho.
Ku rundi
ruhande, kuba umwana ari muri Canada bishobora gutuma ishyirwa mu bikorwa
ry’umwanzuro w’urukiko rikorwa binyuze mu bufatanye n’inzego z’ubutabera zo
muri Canada, aho kuba urukiko rw’u Rwanda rutegetse inzego za Canada mu buryo
butaziguye.
Abanyamategeko basobanura uko ADN
ikoreshwa mu manza zo muri Canada
Amategeko
ya Canada agaragaza ko isuzuma rya ADN rishobora gukoreshwa mu gukemura ibibazo
by’umubyeyi, ariko kuba umwe mu barebwa n’urubanza arisabye ntibihita bivuga ko
urukiko rugomba guhita ruryemeza.
Urugero
rutangwa n’abanyamategeko bo muri Canada rugaragara mu isesengura ryakozwe na
Feldstein Family Law Group ku rubanza Griggs v. Cummins rwabereye muri Ontario.
Muri uru
rubanza, umugabo yasabye ko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo hamenyekane niba
ari se w’umwana, ariko ubusabe bwe bwasuzumwe hashingiwe ku mategeko ya Ontario
n’inyungu z’umwana.
Abanyamategeko
basobanura ko urukiko rwashingiye ku ihame ry’uko inyungu z’umwana ari ingenzi
mu gufata icyemezo nk’iki, ndetse rukareba niba nta mpamvu mbi iri inyuma
y’ubusabe cyangwa niba isuzuma ritagira ingaruka ku mwana.
Muri urwo
rubanza, urukiko rwemeye ko ADN ikorwa kuko nta bimenyetso by’uko ubusabe bwari
bufite indi mpamvu mbi kandi ko kumenya neza umubyeyi byari bifite akamaro.
Ibi
bitandukanye n’urundi rubanza rwo muri Ontario rwaciwe muri Mata 2026, aho
umubyeyi w’umugabo yasabye isuzuma rya ADN ariko urukiko rukanga ubwo busabe.
Muri A.B.
v. C.D., urukiko rwagaragaje ko mu bibazo bireba abana, inyungu zabo ari zo
zigomba kwitabwaho, maze rufata umwanzuro ko muri uwo mwihariko isuzuma rya ADN
ritari kugira akamaro k’amategeko kandi ko ritari mu nyungu z’abana.
Izi ngero
zombi zigaragaza ko muri Canada, ADN ishobora gukoreshwa mu kumenya umubyeyi,
ariko ko urukiko rutayitegeka ko ikoreshwa. Ubusabe busuzumwa hakurikijwe
imiterere y’urubanza n’ibindi bibazo bireba umwana.
Umwe mu banyamategeko yabwiye InyaRwanda ko umubyeyi usaba ko hakorwa ADN abanza gutanga ikirego cyo kwihakana umwana kugirango ikorwe.
Yavuze ko ku kirego cya Idrissa, hashoboka ibintu bibiri. Kuba Idrissa yajya muri Canada akaba ari ho hafatirwa ibimenyetso, no kuba Vestine Ishimwe yazana umwana we mu Rwanda, ibizamini bigakorwa.
Yavuze ko Urukiko rusuzuma ubusabe hitawe cyane ku nyungu z'umwana, kuko umwana afite uburenganzira bwo kumenya ababyeyi be bombi.
Yavuze ko mu busanzwe mu manza nk'izi, umubyeyi umwe atanga ikirego mu Rukiko rw'Ibanze agasaba ko hasuzumwa niba koko ari we mubyeyi w'umwana wanditswe nk'uwe.
Itegeko
rishya rigenga umuryango riteganya ko ikirego cyo kwihakana umwana kigomba
gushyikirizwa urukiko mu gihe cy’amezi atandatu (6).
Iki gihe
gitanga kibarwa uhereye umunsi umubyeyi (umugabo cyangwa umugore) amenyeye
amakuru cyangwa ibimenyetso bishya bimwemeza ko umwana ashobora kuba atari uwe.
Iyo ADN yemeje ko atari uwe, urukiko rufata umwanzuro rwemeza ko uwo mugabo cyangwa umugore atari umubyeyi w'umwana.

Idrissa
Ouedraogo yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kumufasha agakoresha ADN
kugira ngo amenye niba umwana Ishimwe Vestine yabyaye ari uwe
Nyuma y’umwaka umwe biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore, Idrissa na Vestine batangiye inzira ya gatanya
ICYO NYEMBO EMELINE AVUGA KU BIJYANYE N'IBISHINGIRWAHO MU GUSABA GATANYA CYANGWA SE DIVORCE
