Amategeko akomanisha imitwe, ukutumvikana no gushimira Jean Fidele: Ikiganiro na Perezida wa Rayon Sports-VIDEO

Imikino - 10/09/2025 9:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Amategeko akomanisha imitwe, ukutumvikana no gushimira Jean Fidele: Ikiganiro na Perezida wa Rayon Sports-VIDEO

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yasobanuye ko Amategeko shingiro avuguruye y’umuryango Association Rayon Sports agonanisha inzego, yerekana ko hagiye havamo ukutumvikana muri komite ndetse ashimangira ko ashyigikiye umushinga w’iyi kipe aho yanashimiye Uwayezu Jean Fidele wawutangije.

Perezida wa Rayon Sports yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye na Rayon TV ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025. Yavuze ko iyo ushaka gukira indwara uyirata bityo ko Amategeko shingiro avuguruye y’umuryango Association Rayon Sports arimo ibintu bitameze neza birimo gushyiraho inzego ebyiri (urw’ikirenga n’uruyobora umuryango).

Ati: ”Iyo ushaka ko indwara ikira urayirata ariko iyo ushaka ko idakira urayihisha. Ikigaragara ni uko uyu munsi cyangwa ejo hashize, bigaragara ko amategeko, imikorere n’imikoranire harimo ibintu bisa nk'aho bitameze neza.”

Yavuze ko hanzuwe ko hagomba gushaka abanyamategeko b’Abanyamwuga bakabigira amategeko mashya. Ati: ”Ni nayo mpamvu inama y’Inteko rusange yafashe icyemezo cy’uko dushaka abanyamategeko b’Abanyamwuga bakatwigira amategeko bagendeye ku ya RGB banagendeye ku byo RGB yadusabye. 

Bivuze ngo itegeko rishya twatoye turi mu Nzove tukongera tugakora inama i Nyirutarama, nyuma yaho tugashyiraho itegeko shingiro ry’umuryango ariko nyuma yaho twasanze iryo tegeko shingiro twakoze ritajyanye, ritabereye Rayon Sports nk’umuryango harimo ibyabayeho nyine byo kugongana kw’Inzego ari na ho RGB yaje kongera kutugira inama yo gukosora”.

Twagirayezu Thaddée yashimangiye ko bagiye gushyiraho isoko ryiga ibijyanye n’amategeko bagakora ibintu kinyamwuga. Ati: ”Noneho tugiye gutanga isoko dukore ibintu kinyamwuga icyo gihe ndibaza noneho tuzabona amategeko atubereye n’ibijyanye na za nzego zigongana bizarangire. Uyu munsi utagiye kure ubona bisa nk'aho dufite komite irenze imwe kandi zikorera ahantu hamwe ugasanga ntabwo ari ibintu birambye”.

Ku bijyanye no gushwana na bamwe mu bo bayoborana cyane cyane abo mu Rwego rumukuriye rw’Ikirenga yerekanye ko bihari koko. Ati: ”Baravuga ngo ntazibana zidakomanya amahembe ariko na none iyo ziyakomanyije cyane habamo gukomeretsanya. Twarabibonye ko habayemo gukomanya amahembe ariko ni yo mpamvu twicaye tukavuga ngo reka dushyireho amategeko ahamye atuyobora buri muntu mu nshingano ze.  

Ni nayo mpamvu twavuze ngo reka twicare dushyireho n’abanyamwuga mu ikipe nabo bazayobora ibyo bintu, yego bayobowe na komite nyobozi ariko noneho uyu munsi njyewe Perezida sinze kujya mu bijyanye no kugenzura amafaranga cyangwa ngo njye mu bundi buyobozi bwa Rayon Sports butanandeba hajyemo abanyamwuga. Bivuze ngo ayo mahembe nubwo yakomanye turimo turashaka ibisubizo. “.

Perezida wa Rayon Sports abajijwe ku byo kudashyigikira umushinga wayo watangiye nk'uko byagiye bivugwa mu minsi yashize yabihakaniye kure. Ati: ”Ntariyandikisha nibwo wenda ntaba ntawushyigikiye, naniyandishije ndi uwa mbere. 

Bisobanuke neza hano biba ari ukwiyandikisha ngo ube umunyamuryango w’umushinga ntabwo ari ukwiyanikisha ngo ube umunyamuryango wa Rayon Sports kuko byo bituruka muri Fan Club. Umushinga ntawurinyuma ubwo ntabwo naba ndi n’umuyobozi wa Rayon Sports kuko icyo uzamara ni ugufasha Rayon Sports mu iterambere”.

Yavuze ko uyu mushinga atari bo bawutangije ahubwo wazanywe na Perezida yasimbuye Uwayezu Jean Fidele bityo akaba amushimira. Ati: ”Buriya nubwo uriya mushinga twawutangiye ejo bundi tugiye mu buyobozi ariko wari usanzwe uhari kuko *702* katangijwe na Uwayezu Jean Fidele. Ndashimira cyane Jean Fidele wari waratangije uriya mushinga noneho natwe tukawukuza, abazaza nyuma yacu nabo bigendanye naho Isi izaba igeze nabo bazawagura”.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...