Ku bana b’Igikomangoma
William na Kate Middleton, ari bo Igikomangoma George, Charlotte na Louis,
ubwana bwabo burimo no gutegurirwa inshingano bashobora kuzagira mu gihe kiri
imbere, zirimo no kuba umwami cyangwa umwamikazi w’u Bwongereza.
Nubwo bimeze bityo, Kate Middleton
yagaragaje ko yifuza ko abana be bakura bishimira ubuzima busanzwe bw’abana,
cyane cyane gukinira hanze no kumarana igihe n’umuryango.
Mu kiganiro yagiranye na Podcast Happy Mum, Happy Baby muri Gashyantare 2020, yavuze ko akunda
cyane ibikorwa byo hanze kuko na we ari ko yakuze.
Yagaragaje ko yifuza ko
abana be bazibuka ibihe byiza bagiranye na we, nko kujya ku mucanga, gukina mu
mazi no kwishimana nk’umuryango.
Dore amategeko n’imigenzo
10 iranga ubuzima bw’abana bo mu muryango w’ibwami mu Bwongereza.
1. Amakuru y’ivuka ryabo
atangazwa ku mugaragaro
Mu migenzo imaze igihe mu
muryango w’ibwami, igihe havutse umwana, Ingoro y’Umwami (Buckingham Palace)
itangaza amakuru y’ivuka rye mu nyandiko ishyirwa ku kintu cy’agaciro gisa
n’akabati gato gafite ibara rya zahabu, imbere y’irembo ry’ingoro.
Uyu muco watangiye nibura
mu 1837, kandi itangazo rigaragazwa mu gihe cy’amasaha 24.
Umwamikazi Diana n’Umwami
Charles III ni bamwe mu bagaragaje uwo muco ubwo berekanaga Igikomangoma
William na murumuna we Harry ku muryango w’ibitaro bya St. Mary’s Hospital.
Igikomangoma William na
Kate Middleton na bo bakurikije uwo muco ubwo havukaga abana babo batatu, Igikomangoma
George, Charlotte na Louis.
2. Bagomba kubatizwa
Kubera ko umuryango
w’ibwami ufitanye isano ikomeye n’Itorero ry’u Bwongereza (Church of England),
kubatizwa ni umwe mu migenzo ikomeye ikurikizwa mu bana bawo.
Ku bijyanye n’itegeko
rigenga uzungura ingoma y’ubwami, umuntu uzaba umwami cyangwa umwamikazi agomba
kuba afitanye isano n’Itorero ry’u Bwongereza kandi akemera inshingano zijyanye
no kuribungabunga. Kubatizwa ubwabyo si byo byonyine bigena uwemerewe kuzima
ingoma.
Undi muco ukurikizwa ni
ukwambika abana ikanzu yihariye mu muhango wo kubatizwa. Iyo kanzu yatangiye
gukoreshwa mu 1841, ubwo Umwamikazi Victoria yari yayiteguriye umukobwa we, Igikomangomakazi
Victoria.
Yakomeje gukoreshwa mu
gihe kirenga ikinyejana, kugeza Umwamikazi Elizabeth II ategetse ko hakorwa
indi isa na yo mu 2004, kugira ngo iya mbere yari imaze gusaza ibungabungwe.
3. Bigishwa ikinyabupfura
bakiri bato
Abana bo mu muryango
w’ibwami batangira kwigishwa ikinyabupfura bakiri bato, kugira ngo bazamenye
uko bitwara mu birori, mu nama no mu zindi gahunda zihuriramo n’abantu benshi.
Myka Meier, washinze
ikigo Beaumont Etiquette gitanga amahugurwa ku bijyanye n'ikinyabupfura,
yabwiye ikinyamakuru PEOPLE muri Gicurasi 2018 ko ayo mahugurwa atangira abana
bakimara kuba bakuru ku buryo bashobora kwicarana n’abandi ku meza.
Bigishwa kurya neza, kuvuga mu rugero rukwiye, kwambara imyambaro ijyanye n’aho bagiye no kwitwara neza mu birori byemewe.
4. Bagomba kunamira
umwami cyangwa umwamikazi
Mu migenzo y’umuryango
w’ibwami mu Bwongereza, abagize uwo muryango bashobora kunamira umwami cyangwa
umwamikazi igihe bahuye na we nyuma y’igihe batabonana.
Abagore bashobora gukora
igikorwa kizwi nka curtsy, aho bapfukamisha amavi gahoro, mu gihe
abagabo bakunze kunamisha umutwe.
Mu birori bya Noheli byo
mu 2019, Igikomangomakazi Charlotte cyagaragaye cyunamira Umwamikazi Elizabeth
II ubwo imodoka ye yari irimo yanyuraga hafi y’aho umuryango w’ibwami wari uri
nyuma y’umuhango wo gusenga.
5. Abazungura ingoma
y’ubwami ntibemerewe kugendera mu ndege imwe uko bishakiye
Mu muryango w’ibwami,
hari umuco wo kwirinda ko abantu benshi bashobora kuzungura ingoma y’ubwami
bagendera mu ndege imwe, kugira ngo hirindwe ko impanuka imwe yahitana benshi
muri bo.
Iri tegeko ryakurikizwaga
cyane cyane ku bazungura bakuru bageze mu myaka runaka.
Graham Laurie wahoze
atwara indege zifasha umuryango w’ibwami, yavuze ko IgikomangomaWilliam cyimaze
kugira imyaka 12, cyitajyanaga na se mu ndege imwe na ndetse n’abandi
bavandimwe be mu buryo bari basanzwe babigenza.
Icyakora, hari igihe
Umwamikazi Elizabeth II yashoboraga gutanga uruhushya rwanditse kugira ngo
bagendere mu ndege imwe.
Kugeza ubu,
ntibisobanutse neza niba Igikomangoma William na George bahora batandukanywa mu
ngendo zo mu kirere, nubwo George ari uwa kabiri mu bazungura ingoma y’ubwami
nyuma ya se.
6. Abahungu bakiri bato
bambara amakabutura
Mu migenzo y’abakire bo
mu Bwongereza, abahungu bakiri bato bakunze kwambara amakabutura aho kwambara
amapantalo.
Ingrid Seward, umwanditsi
mukuru w’ikinyamakuru Majesty Magazine, yavuze ko abahungu bakunze
kwambara amakabutura kugeza ku myaka umunani, abihuza n’umuco w’Abongereza.
Igikomangoma George na Louis
bagiye bagaragara bambaye ayo makabutura mu birori bitandukanye by’umuryango
w’ibwami.
Icyakora, uwo muco si
itegeko ridakuka. Mu birori bya Trooping the Colour byo mu 2026, Igikomangoma
Louis wari ufite imyaka umunani yagaragaye yambaye ipantalo, mu gihe na we yari
amaze kugera ku myaka ubusanzwe bifatwa ko abahungu bashobora gutangira kwambikwa
amapantalo.
7. Bitabira imihango yo
gusenga mu minsi mikuru ya gikristo
Abana bo mu muryango
w’ibwami bitabira imihango yo gusenga mu minsi mikuru ikomeye ya gikristo,
irimo Noheli na Pasika.
Buri mwaka, ku munsi wa
Noheli, umuryango w’ibwami ukunze kujya gusengera mu rusengero ruri hafi y’aho
uba i Sandringham, hanyuma ugasuhuza abaturage baba baje kuwureba.
Igikomangoma George na Charlotte
bitabiriye uwo muhango bwa mbere mu 2019, mu gihe Igikomangoma Louis
yawitabiriye bwa mbere mu 2022.
Uyu ni umwe mu migenzo
ifasha umuryango w’ibwami gukomeza kugaragaza uruhare rwawo mu buzima bw’idini
n’imigenzo y’igihugu.
8. Impano bahabwa zigomba
kuba zujuje ibisabwa
Nubwo abana bo mu
muryango w’ibwami bahabwa impano n’abantu batandukanye, hari amabwiriza agenga
izo mpano, cyane cyane izituruka ku bantu bataziranye n’abagize uwo muryango.
Nk’uko amabwiriza yemewe
agenga impano z’umuryango w’ibwami abivuga, hari izishobora kwakirwa bitewe
n’agaciro kazo n’imiterere yazo.
Muri zo harimo indabo,
ibiribwa n’ibindi bintu bishobora gukoreshwa, igihe bitanzwe mu ngano ikwiye.
Hashobora kandi kwakirwa ibitabo byatanzwe n’ababihimbye, igihe ibivugwamo
bidateza impaka.
Ibindi bintu by’agaciro
gake, bifite agaciro kari munsi y’amapawundi 150, na byo bishobora kwemerwa
hakurikijwe amabwiriza abigenga.
Ibi bigamije gushyiraho
umurongo ngenderwaho ku mpano umuryango w’ibwami uhabwa, aho kwemera buri kintu
cyose uhawe.
9. Bagomba kujyana
imyambaro y’umukara mu ngendo
Mu muryango w’ibwami,
umuco wo kujyana imyambaro y’umukara mu rugendo waturutse ku byabaye ku
Mwamikazi Elizabeth II.
Mu 1952, ubwo yari mu
ruzinduko muri Kenya ari kumwe n’umugabo we, Igikomangoma Philip, yamenye ko
se, Umwami George VI, yapfuye mu buryo butunguranye.
Icyo gihe, Elizabeth yari
afite imyaka 25 kandi ntiyari yajyanye imyambaro y’umukara yari kwifashishwa mu
gihe cy’icyunamo.
Ibyo byatumye bamushakira
imyambaro y’umukara kugira ngo ayambare mbere yo gusubira mu Bwongereza.
Kuva icyo gihe, umuco wo
kujyana imyambaro y’umukara mu rugendo wakomeje gufatwa nk’ingamba yo kwitegura
ibihe bitunguranye, cyane cyane igihe habaye urupfu rw’umuntu ukomeye mu
muryango.
10. Bafungura impano za
Noheli ku mugoroba ubanziriza umunsi mukuru
Bitandukanye n’imiryango
myinshi imenyereye gufungura impano za Noheli mu gitondo cyo ku wa 25 Ukuboza,
umuryango w’ibwami mu Bwongereza ukurikiza umuco wo kuzifungura ku mugoroba wo
ku wa 24 Ukuboza.
Uyu muco ukomoka mu
Budage, aho umuryango w’ibwami ukomora kuri bamwe mu bawugize ba kera, kandi
wakomeje kubaho nubwo izina ry’umuryango ryahindutse rikaba Windsor.
Igikomangoma Harry
yabivuze mu gitabo cye yise Spare, agaragaza ko abagize umuryango
bateranaga, buri wese agahagarara imbere y’ikirundo cy’impano ze, hanyuma bose
bakazifungurira rimwe.
Yasobanuye ko icyo gihe
cyarangwaga n’ibyishimo, abantu benshi bavugira rimwe, bafungura impano kandi
bashwanyaguza impapuro zari zipfunyitsemo.
Ikindi gitangaje ni uko
impano zisekeje zikundwa cyane muri uwo muryango. Igikomangoma Harry bivugwa ko
yigeze guha nyirakuru, Umwamikazi Elizabeth II, igikinisho cy’ifi yitwa Big
Mouth Billy Bass, cyashoboraga kuririmba.
Ibi bigaragaza ko nubwo
abana bo mu muryango w’ibwami bakurira mu buzima burimo amategeko n’imigenzo
myinshi, hari n’ibihe by’imyidagaduro n’ibyishimo basangira nk’abandi bana
n’imiryango yabo.
