Amategeko 10 agenga abana bo mu muryango w’ibwami mu Bwongereza

Imyidagaduro - 15/10/2026 7:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Amategeko 10 agenga abana bo mu muryango w’ibwami mu Bwongereza

Kuvukira mu muryango w’ibwami si ukuba mu buzima bwihariye gusa, kuko binajyana n’amategeko n’imigenzo abagize uwo muryango bagomba gukurikiza, ndetse no ku bana bakiri bato.

Ku bana b’Igikomangoma William na Kate Middleton, ari bo Igikomangoma George, Charlotte na Louis, ubwana bwabo burimo no gutegurirwa inshingano bashobora kuzagira mu gihe kiri imbere, zirimo no kuba umwami cyangwa umwamikazi w’u Bwongereza.

Nubwo bimeze bityo, Kate Middleton yagaragaje ko yifuza ko abana be bakura bishimira ubuzima busanzwe bw’abana, cyane cyane gukinira hanze no kumarana igihe n’umuryango.

Mu kiganiro yagiranye na Podcast Happy Mum, Happy Baby muri Gashyantare 2020, yavuze ko akunda cyane ibikorwa byo hanze kuko na we ari ko yakuze.

Yagaragaje ko yifuza ko abana be bazibuka ibihe byiza bagiranye na we, nko kujya ku mucanga, gukina mu mazi no kwishimana nk’umuryango.

Dore amategeko n’imigenzo 10 iranga ubuzima bw’abana bo mu muryango w’ibwami mu Bwongereza.

1. Amakuru y’ivuka ryabo atangazwa ku mugaragaro

Mu migenzo imaze igihe mu muryango w’ibwami, igihe havutse umwana, Ingoro y’Umwami (Buckingham Palace) itangaza amakuru y’ivuka rye mu nyandiko ishyirwa ku kintu cy’agaciro gisa n’akabati gato gafite ibara rya zahabu, imbere y’irembo ry’ingoro.

Uyu muco watangiye nibura mu 1837, kandi itangazo rigaragazwa mu gihe cy’amasaha 24. Mu myaka yakurikiyeho, umuryango w’ibwami watangiye no kugaragariza abaturage abana bavutse nyuma y’igihe gito, kugira ngo rubanda babone bwa mbere abo bana.

Umwamikazi Diana n’Umwami Charles III ni bamwe mu bagaragaje uwo muco ubwo berekanaga Igikomangoma William na murumuna we Harry ku muryango w’ibitaro bya St. Mary’s Hospital.

Igikomangoma William na Kate Middleton na bo bakurikije uwo muco ubwo havukaga abana babo batatu, Igikomangoma George, Charlotte na Louis.

2. Bagomba kubatizwa

Kubera ko umuryango w’ibwami ufitanye isano ikomeye n’Itorero ry’u Bwongereza (Church of England), kubatizwa ni umwe mu migenzo ikomeye ikurikizwa mu bana bawo.

Ku bijyanye n’itegeko rigenga uzungura ingoma y’ubwami, umuntu uzaba umwami cyangwa umwamikazi agomba kuba afitanye isano n’Itorero ry’u Bwongereza kandi akemera inshingano zijyanye no kuribungabunga. Kubatizwa ubwabyo si byo byonyine bigena uwemerewe kuzima ingoma.

Undi muco ukurikizwa ni ukwambika abana ikanzu yihariye mu muhango wo kubatizwa. Iyo kanzu yatangiye gukoreshwa mu 1841, ubwo Umwamikazi Victoria yari yayiteguriye umukobwa we, Igikomangomakazi Victoria.

Yakomeje gukoreshwa mu gihe kirenga ikinyejana, kugeza Umwamikazi Elizabeth II ategetse ko hakorwa indi isa na yo mu 2004, kugira ngo iya mbere yari imaze gusaza ibungabungwe.

3. Bigishwa ikinyabupfura bakiri bato

Abana bo mu muryango w’ibwami batangira kwigishwa ikinyabupfura bakiri bato, kugira ngo bazamenye uko bitwara mu birori, mu nama no mu zindi gahunda zihuriramo n’abantu benshi.

Myka Meier, washinze ikigo Beaumont Etiquette gitanga amahugurwa ku bijyanye n'ikinyabupfura, yabwiye ikinyamakuru PEOPLE muri Gicurasi 2018 ko ayo mahugurwa atangira abana bakimara kuba bakuru ku buryo bashobora kwicarana n’abandi ku meza.

Bigishwa kurya neza, kuvuga mu rugero rukwiye, kwambara imyambaro ijyanye n’aho bagiye no kwitwara neza mu birori byemewe. 

Banigishwa n’imigenzo irimo kunama mu rwego rwo kubaha umwami cyangwa umwamikazi, ndetse n’indi myitwarire ijyanye n’ubuzima bw’ibwami.

4. Bagomba kunamira umwami cyangwa umwamikazi

Mu migenzo y’umuryango w’ibwami mu Bwongereza, abagize uwo muryango bashobora kunamira umwami cyangwa umwamikazi igihe bahuye na we nyuma y’igihe batabonana.

Abagore bashobora gukora igikorwa kizwi nka curtsy, aho bapfukamisha amavi gahoro, mu gihe abagabo bakunze kunamisha umutwe. Uyu muco ntureba abantu bakuru gusa, kuko n’abana bigishwa uko bawukurikiza.

Mu birori bya Noheli byo mu 2019, Igikomangomakazi Charlotte cyagaragaye cyunamira Umwamikazi Elizabeth II ubwo imodoka ye yari irimo yanyuraga hafi y’aho umuryango w’ibwami wari uri nyuma y’umuhango wo gusenga.

5. Abazungura ingoma y’ubwami ntibemerewe kugendera mu ndege imwe uko bishakiye

Mu muryango w’ibwami, hari umuco wo kwirinda ko abantu benshi bashobora kuzungura ingoma y’ubwami bagendera mu ndege imwe, kugira ngo hirindwe ko impanuka imwe yahitana benshi muri bo.

Iri tegeko ryakurikizwaga cyane cyane ku bazungura bakuru bageze mu myaka runaka.

Graham Laurie wahoze atwara indege zifasha umuryango w’ibwami, yavuze ko IgikomangomaWilliam cyimaze kugira imyaka 12, cyitajyanaga na se mu ndege imwe na ndetse n’abandi bavandimwe be mu buryo bari basanzwe babigenza.

Icyakora, hari igihe Umwamikazi Elizabeth II yashoboraga gutanga uruhushya rwanditse kugira ngo bagendere mu ndege imwe.

Kugeza ubu, ntibisobanutse neza niba Igikomangoma William na George bahora batandukanywa mu ngendo zo mu kirere, nubwo George ari uwa kabiri mu bazungura ingoma y’ubwami nyuma ya se.

6. Abahungu bakiri bato bambara amakabutura

Mu migenzo y’abakire bo mu Bwongereza, abahungu bakiri bato bakunze kwambara amakabutura aho kwambara amapantalo.

Ingrid Seward, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Majesty Magazine, yavuze ko abahungu bakunze kwambara amakabutura kugeza ku myaka umunani, abihuza n’umuco w’Abongereza.

Igikomangoma George na Louis bagiye bagaragara bambaye ayo makabutura mu birori bitandukanye by’umuryango w’ibwami.

Icyakora, uwo muco si itegeko ridakuka. Mu birori bya Trooping the Colour byo mu 2026, Igikomangoma Louis wari ufite imyaka umunani yagaragaye yambaye ipantalo, mu gihe na we yari amaze kugera ku myaka ubusanzwe bifatwa ko abahungu bashobora gutangira kwambikwa amapantalo.

7. Bitabira imihango yo gusenga mu minsi mikuru ya gikristo

Abana bo mu muryango w’ibwami bitabira imihango yo gusenga mu minsi mikuru ikomeye ya gikristo, irimo Noheli na Pasika.

Buri mwaka, ku munsi wa Noheli, umuryango w’ibwami ukunze kujya gusengera mu rusengero ruri hafi y’aho uba i Sandringham, hanyuma ugasuhuza abaturage baba baje kuwureba.

Igikomangoma George na Charlotte bitabiriye uwo muhango bwa mbere mu 2019, mu gihe Igikomangoma Louis yawitabiriye bwa mbere mu 2022.

Uyu ni umwe mu migenzo ifasha umuryango w’ibwami gukomeza kugaragaza uruhare rwawo mu buzima bw’idini n’imigenzo y’igihugu.

8. Impano bahabwa zigomba kuba zujuje ibisabwa

Nubwo abana bo mu muryango w’ibwami bahabwa impano n’abantu batandukanye, hari amabwiriza agenga izo mpano, cyane cyane izituruka ku bantu bataziranye n’abagize uwo muryango.

Nk’uko amabwiriza yemewe agenga impano z’umuryango w’ibwami abivuga, hari izishobora kwakirwa bitewe n’agaciro kazo n’imiterere yazo.

Muri zo harimo indabo, ibiribwa n’ibindi bintu bishobora gukoreshwa, igihe bitanzwe mu ngano ikwiye. Hashobora kandi kwakirwa ibitabo byatanzwe n’ababihimbye, igihe ibivugwamo bidateza impaka.

Ibindi bintu by’agaciro gake, bifite agaciro kari munsi y’amapawundi 150, na byo bishobora kwemerwa hakurikijwe amabwiriza abigenga.

Ibi bigamije gushyiraho umurongo ngenderwaho ku mpano umuryango w’ibwami uhabwa, aho kwemera buri kintu cyose uhawe.

9. Bagomba kujyana imyambaro y’umukara mu ngendo

Mu muryango w’ibwami, umuco wo kujyana imyambaro y’umukara mu rugendo waturutse ku byabaye ku Mwamikazi Elizabeth II.

Mu 1952, ubwo yari mu ruzinduko muri Kenya ari kumwe n’umugabo we, Igikomangoma Philip, yamenye ko se, Umwami George VI, yapfuye mu buryo butunguranye.

Icyo gihe, Elizabeth yari afite imyaka 25 kandi ntiyari yajyanye imyambaro y’umukara yari kwifashishwa mu gihe cy’icyunamo.

Ibyo byatumye bamushakira imyambaro y’umukara kugira ngo ayambare mbere yo gusubira mu Bwongereza.

Kuva icyo gihe, umuco wo kujyana imyambaro y’umukara mu rugendo wakomeje gufatwa nk’ingamba yo kwitegura ibihe bitunguranye, cyane cyane igihe habaye urupfu rw’umuntu ukomeye mu muryango.

10. Bafungura impano za Noheli ku mugoroba ubanziriza umunsi mukuru

Bitandukanye n’imiryango myinshi imenyereye gufungura impano za Noheli mu gitondo cyo ku wa 25 Ukuboza, umuryango w’ibwami mu Bwongereza ukurikiza umuco wo kuzifungura ku mugoroba wo ku wa 24 Ukuboza.

Uyu muco ukomoka mu Budage, aho umuryango w’ibwami ukomora kuri bamwe mu bawugize ba kera, kandi wakomeje kubaho nubwo izina ry’umuryango ryahindutse rikaba Windsor.

Igikomangoma Harry yabivuze mu gitabo cye yise Spare, agaragaza ko abagize umuryango bateranaga, buri wese agahagarara imbere y’ikirundo cy’impano ze, hanyuma bose bakazifungurira rimwe.

Yasobanuye ko icyo gihe cyarangwaga n’ibyishimo, abantu benshi bavugira rimwe, bafungura impano kandi bashwanyaguza impapuro zari zipfunyitsemo.

Ikindi gitangaje ni uko impano zisekeje zikundwa cyane muri uwo muryango. Igikomangoma Harry bivugwa ko yigeze guha nyirakuru, Umwamikazi Elizabeth II, igikinisho cy’ifi yitwa Big Mouth Billy Bass, cyashoboraga kuririmba.

Ibi bigaragaza ko nubwo abana bo mu muryango w’ibwami bakurira mu buzima burimo amategeko n’imigenzo myinshi, hari n’ibihe by’imyidagaduro n’ibyishimo basangira nk’abandi bana n’imiryango yabo.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...