Ku wa 3 Nyakanga 2026, uru rukundo rwashyizweho ikimenyetso ndakuka ubwo basezeranaga mu birori by'akataraboneka byabereye muri Madison Square Garden i New York, byitabiriwe n'abashyitsi bagera ku 1,000 barimo ibyamamare bikomeye muri sinema, umuziki na siporo.
Ubukwe bwabo bwaranzwe n'imitako myiza, imyambaro yihariye yakozwe na Christian Dior Haute Couture ndetse n'imitako y’indabo n'ibiti byatumaga aho bwabereye hasa n'ishyamba nyaryo.
Icyakora, icyatumye urukundo rwabo ruvugisha abantu si ubwamamare cyangwa ubukwe bw'akataraboneka gusa, ahubwo ni uburyo bagiye bubaka umubano wabo kuva ku munsi wa mbere.
Abahanga mu mibanire bavuga ko hari amasomo menshi abakundana bashobora kuvana ku rugendo rwabo, ndetse bakayubakiraho bubaka urukundo rutajegajega.
Twifashishije inyandiko yasohotse ku rubuga Cyber Dating Expert, twabateguriye amasomo atanu akomeye ushobora kwigira ku rukundo rwa Taylor Swift na Travis Kelce.
1. Gushyigikirana aho guhatanira kurushanwa
Kimwe mu bintu byaranze Taylor Swift na Travis Kelce ni uko buri wese yagaragaje ko yishimira intsinzi y'undi aho kuyifata nk’aho imutera ipfunwe cyangwa akifata nk’aho bari mu marushanwa.
Taylor yakunze kugaragara mu mikino ya NFL yagiye gushyigikira Kelce, na we akajya mu bitaramo bya Eras Tour no mu birori bikomeye by'umukunzi we. Nta n'umwe wigeze agaragara ashaka kwigaragaza kurusha mugenzi we cyangwa kugabanya agaciro k'ibyo undi agezeho.
Abahanga bavuga ko imwe mu mpamvu zituma inkundo nyinshi zisenyuka ari uko hari igihe umwe yumva intsinzi ya mugenzi we imubangamiye. Ahubwo, umukunzi nyawe akwiriye kuba umuntu wa mbere wishimira ibyo ugezeho ndetse akagufasha gukomeza gutera imbere.
2. Kumenya no kwubaha isi y'uwo mukundana
Taylor Swift ntiyari azi byinshi ku mukino wa NFL mbere yo gukundana na Kelce. Icyakora, ntiyabaye umuntu urebera kure ibyo umukunzi we akora, ahubwo yafashe umwanya wo kwiga amategeko y'umukino no gusobanukirwa impamvu uwo mwuga ari ingenzi kuri we.
Na Kelce na we yagaragaje ko yifuje kumenya ubuzima bwa Taylor nk'umuhanzi. Yigeze kuvuga ko yatunguwe n'uburyo gukora ibitaramo bisaba imbaraga nyinshi, nyuma yo kubona uburyo Swift yitaga ku mubiri we nyuma ya buri gitaramo.
Ibi bigaragaza ko urukundo rudashingiye gusa ku gukundana, ahubwo runubakwa no kwifuza kumenya no gusobanukirwa ubuzima bwa mugenzi wawe. Iyo wumva neza ibyo akora, biroroshye kumushyigikira no kumufasha mu bihe bikomeye.
3. Ntugatinye kuvuga icyo umutima wawe ushaka
Inkuru y'urukundo rwa Taylor na Kelce yatangiye mu buryo budasanzwe. Travis Kelce yifuje guhura na Taylor nyuma yo kwitabira kimwe mu bitaramo bye, amutegurira agakomo (friendship bracelet) kari kanditseho nimero ya telefoni ye.
Nubwo icyo gihe atahise abona amahirwe yo kukamushyikiriza, ntiyacitse intege. Nyuma y'igihe, bombi barahuye maze urukundo rwabo rutangira gukura.
Abasesenguzi bavuga ko abantu benshi batakaza amahirwe kubera gutinya kuvuga uko biyumva cyangwa gutinya guterwa indobo. Kuvuga icyo ushaka mu buryo bwiyubashye no kuba inyangamugayo bishobora gufungura amarembo y'umubano mwiza.
4. Kurinda ubuzima bwanyu bwite
Nubwo Taylor Swift na Travis Kelce ari bamwe mu bantu bazwi cyane ku isi, ntibigeze bemera ko ubwamamare bwabo bugenga buri kantu kose k'ubuzima bwabo.
Bagiye basangira n'abafana ibihe bimwe nk'iby'imikino, ibitaramo cyangwa amakuru y'ingenzi, ariko banirinda gushyira hanze buri kintu cyose kibera hagati yabo. No mu bukwe bwabo, hari amakuru menshi bahisemo kugumana hagati y'imiryango yabo n'inshuti za hafi.
Abahanga mu mibanire bavuga ko gushyira ubuzima bwose ku mbuga nkoranyambaga bishobora gutuma abantu benshi batangira kugira uruhare mu byagombye gukemurwa n'abakundana ubwabo. Kubahiriza imbibi hagati y'ubuzima rusange n'ubuzima bwite bifasha urukundo gukura mu mutuzo.
5. Ubucuti ni bwo shingiro ry'urukundo ruramba
Ikindi cyashimishije benshi kuri aba bombi ni uko batigeze bagaragaza ko bahujwe gusa n'amarangamutima. Ahubwo bagiye bagaragara nk'inshuti zisabana, ziseka kandi zishimira n'ibintu bisanzwe byo mu buzima bwa buri munsi.
Abahanga bavuga ko iyo abakundana babaye inshuti nyazo, bibafasha gukemura amakimbirane mu bworoherane, kumarana igihe bishimye no kubaka icyizere kirambye.
Urukundo rushingiye ku bwiza bw'inyuma cyangwa ku byishimo by'igihe gito rushobora kurangira vuba, ariko urushingiye ku bucuti ruba rufite amahirwe menshi yo kuramba.
Urugendo rwa Taylor Swift na Travis Kelce rugaragaza ko nubwo umuntu yaba ari icyamamare cyangwa atari cyo, amahame yubaka umubano mwiza ahora ari amwe. Gushyigikirana, kubahana, gushishikazwa n'ubuzima bwa mugenzi wawe, kuvugana mu kuri no kubaka ubucuti ni bimwe mu bintu bishobora gutuma urukundo ruramba.
Nubwo buri mubano ugira umwihariko wawo, amasomo ava kuri aba bombi yibutsa abakundana ko urukundo rutubakwa n'impano zihenze cyangwa ubwamamare, ahubwo rwubakwa n'ibikorwa bya buri munsi bigaragaza urukundo, icyizere no kwitangira uwo mukundana.
