Intsinzi ye ntiyubakiye gusa ku mahirwe cyangwa ku kugira amafaranga menshi. Bezos yagiye agendera ku mahame arimo gutekereza kure, kwemera kugerageza ibishya no kutareka gutsindwa kubamuca intege.
Dore ibintu umunani byamufashije mu rugendo rwe:
1. Gukoresha ibitekerezo bishya mu gukemura ibibazo
Bezos yemera ko ikibazo cyose gishobora gushakirwa igisubizo iyo umuntu akoresheje ubushobozi bwe bwo gutekereza no guhanga udushya. Aho kubona ikibazo nk’imbogamizi gusa, umuntu ashobora no kukibonamo amahirwe yo gukora ikintu gishya.
2. Guha agaciro ibyo umukiriya akeneye
Kuri Bezos, kunyura umukiriya ni imwe mu nkingi z’ingenzi z’ubucuruzi. Yibanda ku kumenya ibyo abakiriya bakeneye no gushaka uburyo bwo kubibagezaho neza kandi mu buryo bworoshye.
3. Kwiga ku makosa aho kuyatinya
Aho gucika intege kubera ibitagenda neza, Bezos yizera ko amakosa ashobora kuba amasomo akomeye. Iyo ikintu kitagenze neza, igikomeye ni ukumenya icyabiteye no gukoresha iryo somo mu gukomeza gutera imbere.
4. Gufata buri munsi nk’amahirwe mashya
Bezos yagiye ashimangira ko umuntu atagomba kumva ko yamaze kugera aho ashaka. Nubwo yaba amaze kugera ku ntsinzi, agomba gukomeza kugira inyota yo kwiga, guhanga no gushaka ibindi yakora neza kurushaho.
5. Kudatinya gufata ibyemezo bikomeye
Hari igihe intambwe yo gutera imbere isaba gufata icyemezo gikomeye kandi gishobora guteza impaka. Bezos yerekanye ko kugira icyerekezo no kugishingiraho bishobora gufasha umuntu gufata ibyemezo bitandukanye n’ibyo abandi batekereza.
6. Kwemera ko gutsindwa ari igice cy’urugendo
Ntabwo imishinga yose Bezos yatangije yagenze neza. Hari n’iyahombeje amafaranga menshi, ariko ibyo ntibyatumye ahagarika kugerageza. Ahubwo yakomeje kwiga ku byananiranye no gushaka ubundi buryo bwo gutsinda.
7. Kuticuza amahirwe utagerageje
Bezos yemera ko umuntu ashobora kuzicuza cyane amahirwe atigeze agerageza kurusha uko yazicuza kuba yaragerageje bikanga. Ni yo mpamvu yizeye ko ari byiza gufata amahirwe afatika aho guhora uyaterera umugongo kubera gutinya gutsindwa.
8. Gutanga igitekerezo cyawe no kukivuganira
Mu kazi no mu bucuruzi, ibitekerezo bitandukanye bishobora guteza imbere umushinga. Bezos yemera ko umuntu akwiye kuvuga icyo atekereza no gutanga umusanzu we, ariko kandi akemera umwanzuro wafashwe nyuma y’impaka.
Ubukire bwa Jeff Bezos ntibwubatswe mu ijoro rimwe. Urugendo rwe rugaragaza ko gutera imbere bisaba kugira icyerekezo, kwiga ku makosa, kwemera ibishya no gukomeza kugerageza n’iyo hari ibitagenda neza.
Aya masomo ashobora kugirira akamaro buri wese, yaba ukiri umunyeshuri, umushoramari cyangwa ushaka gutangira umushinga we. Nubwo buri muntu ataba Jeff Bezos, guhanga udushya, gukora cyane no kutareka gutsindwakubera abaguca intege bishobora kumufasha kugera kure.
