Amaso yaheze mu kirere! Iminsi 186 iruzuye abakunzi ba The Ben bategereje ibintu bishya

Imyidagaduro - 01/07/2026 8:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Amaso yaheze mu kirere! Iminsi 186 iruzuye abakunzi ba The Ben bategereje ibintu bishya

Hari abahanzi basohora indirimbo buri kwezi, hari n'abahitamo gutuza bagategereza igihe babona gikwiriye. Mu Rwanda, umwe mu bahanzi bamaze kubaka uwo murongo ni Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben.

Iyo atangaje ko hari indirimbo iri hafi gusohoka, abakunzi be bahita batangira kubara amasaha. Iyo itinze, ibitekerezo bitangira kugenda bitandukanye; bamwe bakavuga ko ari gutegura ikintu gikomeye, abandi bakibaza impamvu isezerano ritubahirizwa.

Ubu ni ko bimeze ku ndirimbo yise "Inshallah", imaze ibyumweru byinshi ivugwa ariko ikaba itaragera ku isoko.

Ubu hashize iminsi 186 The Ben adashyira hanze indirimbo ye bwite, kuko iheruka yasohotse ku wa 27 Ukuboza 2025, ibintu bitari bisanzwe ku muhanzi umaze imyaka myinshi ari umwe mu bafite abafana benshi mu Rwanda no hanze yarwo.

Urugendo rw'iyi nkuru rutangirira mu mpera za 2025.

Ku wa 15 Ukuboza 2025, The Ben yari mu kiganiro n'itangazamakuru ari kumwe na mugenzi we Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie.

Muri icyo kiganiro yatangaje ko afite indirimbo nshya yitwa "Indabo Zanjye", ndetse asezeranya abakunzi be ko izasohoka mbere y'igitaramo cye "The Nu-Year Groove" cyari giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.

Icyo gihe ntiyatinze kubishyira mu bikorwa.

Nyuma y'iminsi 12 gusa, ku wa 27 Ukuboza 2025, yashyize hanze "Indabo Zanjye". Indirimbo yakiriwe neza n'abafana, ndetse kugeza ubu imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni imwe kuri YouTube.

Ntabwo yagarukiye ku mibare gusa.

Mu gitaramo cya "The Nu-Year Groove" cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026, "Indabo Zanjye" yari mu ndirimbo zakiranwe ibyishimo byinshi, iba imwe mu zagaragaje ko The Ben yari agifite ijambo rikomeye mu muziki nyarwanda.

No kugeza ubu, iyi ndirimbo iracyumvikana kuri Radio zitandukanye ndetse no ku mbuga zicururizwaho umuziki, aho yakomeje kumuhesha imibare myiza.

Abakunzi be bahise batangira gutegereza ikurikiyeho.

Nyuma y'igitaramo, The Ben yakomeje kumvikanisha ko afite imishinga myinshi iri imbere. Yavugaga ku ndirimbo ze bwite, izo yakoranye n'abandi bahanzi ndetse n'imishinga mpuzamahanga yari ari gutegura.

Ariko uko amezi yagendaga ashira, nta ndirimbo nshya ye bwite yasohokaga.

Mu bihangano byasohotse muri uyu mwaka yagizemo uruhare, hagaragaramo cyane "Nabaye Umwe n'Imana" yakoranye na Gisubizo Ministry, indirimbo imaze amezi atanu isohotse ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni ebyiri kuri YouTube.

Icyakora, abakunzi be bo bari bagitegereje indirimbo ye bwite.

Ku wa 5 Kamena 2026, ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye muri Camp Kigali, yongeye kubazwa impamvu amaze igihe adasohora indirimbo.

Icyo gihe yahaye abakunzi be icyizere gishya. Yatangaje ko afite indirimbo yise "Inshallah", anavuga ko izasohoka mu cyumweru gikurikira.

Yagize ati: “Ndashaka kugirango mbwire Abanyarwanda muri rusange ko “Next week” (Mu cyumweru kiri imbere/gitaha) turasohora indirimbo yitwa 'Inshallah'. Ni indirimbo nziza cyane, ndayibatuye."

Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga. Abafana batangira kubara iminsi, bategereje ko hagati ya tariki ya 8 na 14 Kamena 2026 iyi ndirimbo iba yamaze kujya hanze. Ariko icyumweru cyarashize.

Ukwezi kwa Kamena kwarangiye.

Na tariki ya 1 Nyakanga 2026 igeze, "Inshallah" itarasohoka.

Ibi byatumye bongera kwibaza niba hari icyahindutse hagati cyangwa niba The Ben yarahinduye gahunda ku munota wa nyuma.

Hari amakuru avuga ko ubwo yatangazaga isohoka ry'iyi ndirimbo, yari itararangira neza, bikaba bishobora kuba biri mu byatumye itinda gusohoka.

Icyakora, The Ben ntabwo agaragara nk'uhangayikishijwe no kuba indirimbo itinda kugera hanze.

Mu bihe bitandukanye yakunze gusobanura ko adakorera ku gitutu cy'isoko cyangwa icy'itangazamakuru, ahubwo ko asohora indirimbo igihe yumva zigeze ku rwego ashaka. Ni ihame yakomeje kwisubiraho inshuro nyinshi.

Aherutse kubishimangira agira ati "Ngira amahirwe nibaza ko abandi bahanzi benshi batagira cyangwa se bazagenda bayagira. Ntabwo ndi umuhanzi ukorera ku gitutu cyo gusohora indirimbo ngiye gusohora."

Hagati aho, iri tegerezwa rya "Inshallah" ryagize n'ingaruka ku rugendo rw'indi mishinga.

Bruce Melodie aherutse gutangaza ko na we afite indirimbo yise "Irya 4", anavuga ko igihe The Ben azashyirira hanze "Inshallah", na we azahita asohora iye.

Ibyo byatumye abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda batangira kurebera hamwe uko aba bahanzi bombi bashobora kongera guhurira mu gihe kimwe, nk'uko byagiye bibaho no mu bihe byashize.

Nubwo "Inshallah" igikomeje gutegerezwa, The Ben yemeza ko uyu mwaka ugifite byinshi uzazana.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda ku wa 13 Kamena 2026, yavuze ko ateganya gusohora indirimbo yakoranye n'umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz n'iyo yakoranye n'umuhanzi w'icyamamare wo muri Uganda, Jose Chameleone. Izo ni zimwe mu ndirimbo zitezweho cyane n'abakunzi b'umuziki wo mu karere.

Mu gihe abafana bagitegereje kumva "Inshallah", The Ben we akomeje imyiteguro y'igitaramo "Summer Country Tour" kizabera i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026, aho azahurira ku rubyiniro na Bruce Melodie, Bwiza na Kitoko. Ni igitaramo azajyamo atarasohora indirimbo ye bwite nshya kuva ku wa 27 Ukuboza 2025.

Ku wa 5 Kamena 2026, The Ben yatangaje ko mu ‘cyumweru kiri imbere’ azasohora indirimbo ariko siko byagenze


Kuva muri Mutarama 2026, The Ben yumvikanishije ko afite indirimbo nyinshi zo gusohora, ariko iminsi 186 irashize nta ndirimbo asohora


The Ben aherutse kubwira itangazamakuru ko adakorera ku gitutu cyo gusohora, ahubwo ategereza igihe gikwiriye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...