Iyi video yafashwe ubwo abana uko ari babiri ba Diamond Platnumz yabyaranye na Zari Hassan ari bo Tifa ndetse na Prince Nillan, Zari n'umugabo we, Shakib Lutaaya bari baherekeje Diamond ku kibuga cy'indege, nyuma y'ibihe byiza yari amaze agirana n'abana be.
Diamond wari werekeje muri Afurika y'Epfo ku bw'impamvu z'akazi, yafatiranye ayo mahirwe maze aboneraho no gusura abana be, bagiranye ibihe byiza nk'uko byagiye bigaragara mu mashusho uyu muhanzi w'icyamamare muri Tanzania yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.
Kimwe mu byatunguranye cyane ni uko abo bose bagendanaga nk'umuryabgo ubona ko bishimiranye nta kibazo na kimwe gihari. Ikindi cyanejeje benshi ni ukubona ukuntu umugabo mushya wa Zari, Shakib yahoberanye n'uwahoze ari umukunzi w'umugore we, Diamond Platnumz.
Nk'uko bigaragara mu mashusho Mama Dangote yashyize kuri Instagram ye, Diamond Platnumz n'abana be baraye bageze mu gihugu cya Tanzania ejo hashize tariki 19 Ukwakira 2023.
Iyi ni inshuro ya mbere Shakib na Diamond bahuye. Shakib niwe mugabo wa mbere wa Zari byemewe n'amategeko, nyuma yo kujya mu rukundo rukomeye n'abarimo Ivan Sswemwanga na Diamond Platnumz.
Shakib kurubu uri mu kwa buki n'umugore we Zari, yavukiye Kampala muri Uganda mu 1992, nyuma aza kwimukira muri Afurika y'epfo aho yakomeje kubakira ubuzima.

Diamond yahuye n'umugabo mushya wa Zari

Zari n'umugabo we Shakib

Zari na Diamond bakanyujijeho

Diamond Platnumz yongeye kugirana ibihe byiza n'abana be ndetse n'uwahoze ari umukunzi we Zari



Byari ibyishimo kuri Tifa na Princess Nillan bongeye guhura na Se
