Amashusho The Ben yakoresheje mu gitaramo cye afashe igisamagwe yakozwe n’abantu bo mu bihugu bitatu birimo Amerika

Imyidagaduro - 06/01/2026 10:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Amashusho The Ben yakoresheje mu gitaramo cye afashe igisamagwe yakozwe n’abantu bo mu bihugu bitatu birimo Amerika

Amashusho The Ben yakoresheje yinjira ku rubyiniro amugaragaza acigatiye igisamagwe, yatekerejwe ndetse akorwa mu gihe cy’umwaka aho yakozweho n’abantu batatu bavuye mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa 01 Mutarama 2025 ubwo yakoraga igitaramo The NU-Year Groove edition ya 2, The Ben yinjiye ku rubyiniro mu buryo budasanzwe bwatumye benshi baterwa amerwe n’ibyo yari agiye gukorera ku rubyiniro.

Muri ayo mashusho yagaragajwe ubwo The Ben yazaga ku rubyiniro, yari afashe igisamagwe mu ntoki ze ndetse agenda gake gake, agahagarara ahantu ku musozi harimo kugwa akavura gacye ku buryo ayo mashusho ajya kurangira The Ben agaragara ko yatose mu bitugu.

Bitari ibyo, ayo mashusho agenda agaragaza buri gace gato k’igisamagwe nk’amajanja yacyo, umutwe wacyo ndetse n’ibindi bice bikigize. Ubwo aya mashusho yakinwaga, harimo indirimbo igira iti “Mpagaze ku musozi, ni nge gisamagwe.”

Impamvu yo gukoresha igisamagwe mu kwinjira kwe, ni uko akunze kwiyita igisamagwe ndetse n’abafana be bakaba bamwita igisamagwe (Tiger).

Impamvu yo kwiyita Igisamagwe ni uko ari inyamaswa idasanzwe nawe akaba abona ko ari umuntu udasanzwe by'umwihariko mu muziki. Ibigira igisamagwe inyamaswa idasanzwe ni uko ari inyamaswa nke ziriho ku Isi, gukoresha amajwi adasanzwe, gutanga urumuri mu gihe cy’umwijima (Ikoresheje amaso yayo), kwihangana cyane, …

Mu kwinjira, The Ben yakoresheje amashusho y’iyi nyamaswa mu rwego rwo kugaragaza ubushongore n’ubukaka bwe.

Amakuru InyaRwanda yakuye mu bari hafi ya The Ben ni uko amashusho yakoreshejwe mu gitaramo The NU-Year Groove yatekerejweho ndetse akorwa mu gihe cy’umwaka wose.

Ni amashusho yagizwemo uruhare n’abantu b’inzobere mu gutunganya amashusho baturuka mu bihugu bitatu birimo Rwanda, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni amashusho kandi azakomeza gukoresha kenshi cyane mu bikorwa bye by’umuziki harimo n’ibindi bitaramo ashobora kuzakora mu gihe kiri imbere ndetse akaba yanayakoresha mu mashusho y’indirimbo ze mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Bamwe mu bafana ba The Ben bagiye kumushyigikira mu gitaramo The NU-Year Groove bisize amarangi ari mu mabara nk'ay'igisamagwe

The Ben yinjiriye mu mashusho amugaragaza afashe igisamagwe mu ntoki akaba ari amashusho yakozwe mu gihe cy'umwaka wose 

The Ben yatanze ibyishimo ku bakunzi be bitabiriye igitaramo The NU-Year Groove edition ya 2

Reba uko The Ben yinjiye ku rubyiniro ameze n'uko ayo mashusho yose yari ameze 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...