Ni
igikorwa kizaba binyuze mu ihuriro rya 15 ry’uburezi bw’abanyeshuri bo muri GAE
Education Fair’, aho kaminuza zitandukanye ziza gusobanura byimbitse uko zikora
ku bifuza kuzigamo. Iri huriro ritegurwa n’Ikigo kizobereye mu gushakira abantu
amashuri hanze, GAE-Rwanda.
Mu
Rwanda, iki gikorwa giteganyijwe kuba taliki ya 4 Mata 2026, kuri Grazia Hotel
iherereye ku Gishushu aho iki gikorwa cyo kwerekwa amahirwe y’uburyo abifuza
kwiga muri Amerika babigenza, kizatangira saa tatu za mu gitondo kugera saa munani z’amanywa.
Mu
bikorwa by’ingenzi biteganyijwe uwo munsi, abahagarariye ayo mashuri y’icyitegererezo
muri Amerika bazasobanurira abifuza kuyigamo uburyo bworoshye babonamo imyamya,
guhitamo amasomo yo kwiga ajyanye n’aho isoko ry’umurimo rigeze ndetse n’ibindi
bitandukanye.
Ibyo
byose bizasobanurwa n’abajyanama b’abanyeshuri, abarimu n’abahagarariye aya
mashuri. Bitari ugusobanurirwa gusa, ahubwo hari abazabona ‘Scholarship’ zo
kujya kwiga muri ibyo bigo.
Umuyobozi
wa GAE-Rwanda, Burora yavuze ko abazitabira iri huriro bazungukiramo byinshi
kuko byagaragaye ko abajya kwiga muri biriya bihugu hari amahirwe menshi bakurayo.
Ati: “Uko uburezi bwo muri biriya bihugu nka Amerika bumeze, bitandukanye n’ubwo mu
Rwanda. Hariya bagufasha guhitamo ibyo wiga ariko bikajyana n’ibigezweho ku
isoko ry’umurimo.”
Akomeza
agira ati: “Ikindi kandi bigufasha kugira imitekerereze yagutse ku buryo usanga
abandi banyeshuri bo muri ibyo bihugu nta kintu kinini bakurusha ukaba wabasha
guhangana nabo ku isoko ry’umurimo.”
Iri huriro rizitabirwa n'amashuri atandukanye nka Nebraska Christian School ndetse n’andi menshi yose azaba arajwe ishinga no kwereka Abanyarwanda ibyiza bahishiwe by'umwihariko mu gisata cy’uburezi.



Bamwe mu bitabiriye ibyiciro by'aya mahugurwa byabanje, babonye ibigo muri Amerika

Iki gikorwa kizaha amahirwe abifuza kujya kwiga muri Amerika kuko hari abazabona scholarships


