Ni
umwana bibarutse mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki 22 Kamena 2025, nk’uko Jado
Sinza yabihamirije InyaRwanda. Amazina y’uyu mwana waje ari umugisha kuri uyu
muryango, ni Sinza Buntu Inara Skylar.
Uyu
muramyi yagize ati: “Mfite umunezero mwinshi udasanzwe, Imana yakoze ikintu
cyarenze amarangamutima yanjye mbese ihimbarizwe ibyiza ikomeje gukora hagati
muri twe.”
Mu ntangiriro z’uyu mwaka,
ni bwo Jado na Esther binjiye byeruye mu ruhando rw'andi ma-couple asanzwe
akorana umuziki.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Jado Sinza yatangaje ko ari we wahaye Esther
igitekerezo cyo kuba bakorana umurimo nk’itsinda cyane ko na mbere y’uko babana
yari asanzwe amufasha mu bitaramo no mu ndirimbo bisanzwe.
Icyo gihe yaravuze
ati: “N'ubundi Esther yari asanzwe amfasha na mbere y’uko tubana, noneho
ahinduka umufasha wanjye. Urumva Imana iba ibyemeje mu gihe ashoboye bimwe mu
byo nkora, ashobora kumfasha nanjye nkamufasha tugashyigikirana muri byose
nk’umuryango. Ni cyo gisobanuro cy’umufasha."
Jado
Sinza avuga ko intego bafite ari iyo gukomeza kwamamaza inkuru ya Yesu haba mu
Rwanda no mu mahanga mu rwego rwo kwifatanya n'abandi bizera kugira intama
bageza kuri Kristo.
Ati:
"Gukorana umurimo ni bintu byiza biryoha, iyo muhuje mufite intego imwe,
ni byiza cyane. Turasaba Imana ngo niduha n'urubyaro na rwo ruzadufashe bizaba
ari umugisha."
Ku
wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 ni bwo Jado Sinza yasabye anakwa Esther, aba
bombi banasezerana imbere y'Imana mu muhango wabereye mu rusengero rwa ADEPR
Remera.
Tariki
05 Nzeri 2024 ni bwo Jado Sinza na Esther Umulisa bemerewe n'amategeko ya Leta
y'u Rwanda kubana nk'umugabo n'umugore mu muhango wabereye mu Murenge wa
Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Aba bombi bari bagaragiwe n'abarimo Bosco Nshuti,
Josue Shimwa na Neema Marie Jeanne mukuru wa Esther Umulisa.
Ku
Cyumweru tariki 2 Kamena 2024 ni bwo Jado Sinza yerekanywe muri ADEPR Kumukenke
n’umukunzi we bitegura kurushinga bakabana akaramata binyuze mu nzira
y’Abakristo. Uwo munsi ni nabwo byamenyekanye cyane ko bakundana mu gihe
nyamara inshuti zabo za hafi zivuga ko barambanye mu rukundo ahubwo barugize
ibanga cyane.
Jado
Sinza yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo Amateka, Itorero, Goligotta, Ndi Imana yawe,
Yesu Warakoze, Inkuru y’agakiza n’izindi. Umukunzi we Esther Umulisa, barushinganye bari
bamaze igihe bari mu rukundo bagize ibanga ndetse basanzwe bakorana umurimo
w’Imana aho Esther, yari asanzwe mu baririmbyi bakunze gufasha cyane Jado mu bitaramo no
mu ndirimbo ze.
Bamaze igihe gito batangiye gukorana umurimo w'Imana binyuze mu ndirimbo
Nyura hano urebe indirimbo yabo nshya baherutse gushyira hanze