Amashimwe ni yose kwa Jado Sinza na Esther bibarutse imfura bise Sinza Buntu Inara Skylar – AMAFOTO

Iyobokamana - 23/06/2025 9:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Amashimwe ni yose kwa Jado Sinza na Esther bibarutse imfura bise Sinza Buntu Inara Skylar – AMAFOTO

Impundu ni zose mu muryango w’abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jado Sinza n'umugore we Esther Umulisa, bamaze guhindurirwa izina bakitwa ababyeyi nyuma yo kwibaruka imfura yabo y’umukobwa.

Ni umwana bibarutse mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki 22 Kamena 2025, nk’uko Jado Sinza yabihamirije InyaRwanda. Amazina y’uyu mwana waje ari umugisha kuri uyu muryango, ni Sinza Buntu Inara Skylar.

Uyu muramyi yagize ati: “Mfite umunezero mwinshi udasanzwe, Imana yakoze ikintu cyarenze amarangamutima yanjye mbese ihimbarizwe ibyiza ikomeje gukora hagati muri twe.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ni bwo Jado na Esther binjiye byeruye mu ruhando rw'andi ma-couple asanzwe akorana umuziki. Muri Werurwe, bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise 'Imbabazi,' isa nk'aho ari nayo yabinjije byeruye mu muziki nk’itsinda.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Jado Sinza yatangaje ko ari we wahaye Esther igitekerezo cyo kuba bakorana umurimo nk’itsinda cyane ko na mbere y’uko babana yari asanzwe amufasha mu bitaramo no mu ndirimbo bisanzwe.

Icyo gihe yaravuze ati: “N'ubundi Esther yari asanzwe amfasha na mbere y’uko tubana, noneho ahinduka umufasha wanjye. Urumva Imana iba ibyemeje mu gihe ashoboye bimwe mu byo nkora, ashobora kumfasha nanjye nkamufasha tugashyigikirana muri byose nk’umuryango. Ni cyo gisobanuro cy’umufasha."

Jado Sinza avuga ko intego bafite ari iyo gukomeza kwamamaza inkuru ya Yesu haba mu Rwanda no mu mahanga mu rwego rwo kwifatanya n'abandi bizera kugira intama bageza kuri Kristo.

Ati: "Gukorana umurimo ni bintu byiza biryoha, iyo muhuje mufite intego imwe, ni byiza cyane. Turasaba Imana ngo niduha n'urubyaro na rwo ruzadufashe bizaba ari umugisha."

Ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 ni bwo Jado Sinza yasabye anakwa Esther, aba bombi banasezerana imbere y'Imana mu muhango wabereye mu rusengero rwa ADEPR Remera.

Tariki 05 Nzeri 2024 ni bwo Jado Sinza na Esther Umulisa bemerewe n'amategeko ya Leta y'u Rwanda kubana nk'umugabo n'umugore mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Aba bombi bari bagaragiwe n'abarimo Bosco Nshuti, Josue Shimwa na Neema Marie Jeanne mukuru wa Esther Umulisa.

Ku Cyumweru tariki 2 Kamena 2024 ni bwo Jado Sinza yerekanywe muri ADEPR Kumukenke n’umukunzi we bitegura kurushinga bakabana akaramata binyuze mu nzira y’Abakristo. Uwo munsi ni nabwo byamenyekanye cyane ko bakundana mu gihe nyamara inshuti zabo za hafi zivuga ko barambanye mu rukundo ahubwo barugize ibanga cyane.

Jado Sinza yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo Amateka, Itorero, Goligotta, Ndi Imana yawe, Yesu Warakoze, Inkuru y’agakiza n’izindi. Umukunzi we Esther Umulisa, barushinganye bari bamaze igihe bari mu rukundo bagize ibanga ndetse basanzwe bakorana umurimo w’Imana aho Esther, yari asanzwe mu baririmbyi bakunze gufasha cyane Jado mu bitaramo no mu ndirimbo ze.

Jado Sinza n'umufasha we, Esther Umulisa, bari mu byishimo bikomeye byo kwibaruka imfura

Imana yabahaye umwana mwiza w'umukobwa

Jado Sinza yavuze ko iki ari igitangaza gikomeye Imana yabakoreye cyarenze amarangamutima ye

Bamaze igihe gito batangiye gukorana umurimo w'Imana binyuze mu ndirimbo 

Nyura hano urebe indirimbo yabo nshya baherutse gushyira hanze


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...