Urubyiniro
rwatangijwe na Yeweeh, umuhanzi na producer wari witezwe cyane. Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe nka
“Tangote” na “Dizaya”, ashyira mu bikorwa imbaraga nyinshi ku rubyiniro maze
abitabiriye bamushyigikira.
Hagati aho, Diez Dolla, uzwi ku ndirimbo nka “Repete” yakoranye na DJ Benda, yaje ku rubyiniro ahagana saa mbiri n’iminota 12’. Uyu musore, umaze umwaka umwe mu muziki w’umwuga, yagaragaje imbaraga nyinshi n’ubushobozi mu muziki nyuma yo gusohora indirimbo “Zangalewa”, yamufunguriye amarembo.
Yavuze ko ari amashimwe
akomeye kuri we kuko ari bwo bwa mbere aririmbiye mu nyubako ya BK Arena, ati:
Umuhanzi Alto, umwe mu bahanzi bakomeje kugaragaza impano mu Rwanda, yageze ku rubyiniro saa tatu n’iminota 27’, aririmba indirimbo zakunzwe nka “Ntaribi”, “Byambera”, ndetse na “Wankomye” yakoranye na Uncle Austin.
Ni bwo bwa mbere Alto aririmbye
mu gitaramo kinini nk’iki, nyuma y’imyaka itanu ari mu muziki. Uyu musore
akorana na Sosiyete Root Investment ifite ikinyobwa cya Be One Gin, aho yateje imbere indirimbo nshya nka
“Nikosa”.
Nyuma
ya Alto, Logan Joe yageze ku rubyiniro saa tatu n’iminota 35’, aririmbira
abakunzi be indirimbo nka “Treasure” na “Ntiwamvamo” yakoranye na Kenny K-Shot.
Uyu musore yagaragaje ko yishimiye gutangira umwaka mushya aririmba mu gitaramo
cya The Ben.
Mu
bitabiriye, hari Uncle Austin, Nel Ngabo, Platini P, ndetse na Butera Knowless
wari kumwe n’umugabo we Producer Clement. Uretse abahanzi, mu rubyiniro
habayeho n’abayobozi n’abandi bamamaye mu nganda ndangamuco, harimo Minisitiri
w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah,
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe, n’abandi bazwi mu
Rwanda.
Igitaramo
cyatangiye saa 20:00 kitabiriwe kandi n'abarimo
Iki gitaramo cyari igihangano gikomeye, kigaragaza uburyo The Ben akomeje guha umwanya no gushyigikira impano nshya z’abahanzi bagenzi be, ndetse kikanerekana ko BK Arena ari ahantu h’ingenzi mu gutanga urubuga ku bahanzi bo mu Rwanda no mu karere.

Umuraperi Logan Joe yagaragaje ko yahiriwe n'umwaka wa 2025, bityo ko muri 2026 abantu bakwiye kumwitega binyuze mu bikorwa bye








Alto yishimiwe mu buryo bukomeye mu gitaramo "The Nu- Year Groove" amurika impano ye imaze imyaka itanu inezeza benshi




Umuhanzi akaba na Producer, Yeweeh yagaragaje ko ari uwo guhanga amaso nyuma y'umwaka umwe ushize yinjiye mu muziki





Diez Dolla yaririmbye muri iki gitaramo yumvikanisha ko ashima The Ben wamuhaye umwanya muri "The Nu -Year Groove"



Umunyamakuru wa RBA, Luckman Nzeyimana yayoboye iki gitaramo "The Nu- Year Groove" cya The Ben cyabaye ku nshuro ya Kabiri




Dj Flix uri mu bakobwa bagezweho muri iki gihe mu kuvanga imiziki, yagaragaje ko yinjiranye muri 2026 imbaraga zidasanzwe

Umunyamakuru wa Kiss FM, Anitha Pendo umaze imyaka myinshi ayobora ibitaramo bikomeye, yanayoboye igitaramo cya The Ben

REBA HANO UKO PRODUCER YEWEEH YITWAYE MU GITARAMO YARIRIMBYEMO MURI BK ARENA
