Amashimwe ni yose kuri Alto, Logan Joe, Diez Dolla na Yeweeh baririmbye mu gitaramo cya The Ben -VIDEO

Imyidagaduro - 01/01/2026 10:36 PM
Share:

Umwanditsi:

Amashimwe ni yose kuri Alto, Logan Joe, Diez Dolla na Yeweeh baririmbye mu gitaramo cya The Ben -VIDEO

Umuririmbyi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yongeye gutegura igitaramo gikomeye, “The Nu-Year Groove”, ku nshuro ya Kabiri, kibereye muri BK Arena kuri uyu wa Kane tariki 1 Mutarama 2026. Uretse we, yatanze umwanya uhagije ku bahanzi bagenzi be barimo Alto, Diez Dolla, Logan Joe ndetse na Yeweeh, bose bagaragaza impano zabo imbere y’abakunzi b’umuziki bari bahuruye muri iyi nyubako.

Urubyiniro rwatangijwe na Yeweeh, umuhanzi na producer wari witezwe cyane. Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe nka “Tangote” na “Dizaya”, ashyira mu bikorwa imbaraga nyinshi ku rubyiniro maze abitabiriye bamushyigikira.

Hagati aho, Diez Dolla, uzwi ku ndirimbo nka “Repete” yakoranye na DJ Benda, yaje ku rubyiniro ahagana saa mbiri n’iminota 12’. Uyu musore, umaze umwaka umwe mu muziki w’umwuga, yagaragaje imbaraga nyinshi n’ubushobozi mu muziki nyuma yo gusohora indirimbo “Zangalewa”, yamufunguriye amarembo.

Yavuze ko ari amashimwe akomeye kuri we kuko ari bwo bwa mbere aririmbiye mu nyubako ya BK Arena, ati: “Ni ubwa mbere ndirimbiye muri BK Arena, ariko ndabona mwanshyigikiye.”

Umuhanzi Alto, umwe mu bahanzi bakomeje kugaragaza impano mu Rwanda, yageze ku rubyiniro saa tatu n’iminota 27’, aririmba indirimbo zakunzwe nka “Ntaribi”, “Byambera”, ndetse na “Wankomye” yakoranye na Uncle Austin.

Ni bwo bwa mbere Alto aririmbye mu gitaramo kinini nk’iki, nyuma y’imyaka itanu ari mu muziki. Uyu musore akorana na Sosiyete Root Investment ifite ikinyobwa cya Be One Gin, aho yateje imbere indirimbo nshya nka “Nikosa”.

Nyuma ya Alto, Logan Joe yageze ku rubyiniro saa tatu n’iminota 35’, aririmbira abakunzi be indirimbo nka “Treasure” na “Ntiwamvamo” yakoranye na Kenny K-Shot. Uyu musore yagaragaje ko yishimiye gutangira umwaka mushya aririmba mu gitaramo cya The Ben.

Mu bitabiriye, hari Uncle Austin, Nel Ngabo, Platini P, ndetse na Butera Knowless wari kumwe n’umugabo we Producer Clement. Uretse abahanzi, mu rubyiniro habayeho n’abayobozi n’abandi bamamaye mu nganda ndangamuco, harimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe, n’abandi bazwi mu Rwanda.

Igitaramo cyatangiye saa 20:00 kitabiriwe kandi n'abarimo umushoramari Karomba Gael [Coach Gael], uyobora 1:55A   Fally Merci, Junior Giti, Israel Mbonyi, Uncle Austin n'abandi.

Iki gitaramo cyari igihangano gikomeye, kigaragaza uburyo The Ben akomeje guha umwanya no gushyigikira impano nshya z’abahanzi bagenzi be, ndetse kikanerekana ko BK Arena ari ahantu h’ingenzi mu gutanga urubuga ku bahanzi bo mu Rwanda no mu karere.

Umuraperi Logan Joe yagaragaje ko yahiriwe n'umwaka wa 2025, bityo ko muri 2026 abantu bakwiye kumwitega binyuze mu bikorwa bye

Alto yishimiwe mu buryo bukomeye mu gitaramo "The Nu- Year Groove" amurika impano ye imaze imyaka itanu inezeza benshi


Umuhanzi akaba na Producer, Yeweeh yagaragaje ko ari uwo guhanga amaso nyuma y'umwaka umwe ushize yinjiye mu muziki

Diez Dolla yaririmbye muri iki gitaramo yumvikanisha ko ashima The Ben wamuhaye umwanya muri "The Nu -Year Groove"

Umunyamakuru wa RBA, Luckman Nzeyimana yayoboye iki gitaramo "The Nu- Year Groove" cya The Ben cyabaye ku nshuro ya Kabiri

Dj Flix uri mu bakobwa bagezweho muri iki gihe mu kuvanga imiziki, yagaragaje ko yinjiranye muri 2026 imbaraga zidasanzwe

Umunyamakuru wa Kiss FM, Anitha Pendo umaze imyaka myinshi ayobora ibitaramo bikomeye, yanayoboye igitaramo cya The Ben

REBA HANO UKO PRODUCER YEWEEH YITWAYE MU GITARAMO YARIRIMBYEMO MURI BK ARENA

REBA HANO UKO DIEZ DOLLA YITWAYE MU GITARAMO CYA THE BEN


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...