Ku itariki 21 Kamena 2025, ni bwo Josh Ishimwe yasabye umugore we ndetse basezerana
imbere y’Imana, mbere y’uko yakira abatumiwe muri ibi birori byabereye mu
Buholandi.
Josh Ishimwe yakoze ubukwe nyuma y’uko akorewe ibirori byo gusezera ku busore byabereye mu Buholandi ku wa 10 Kamena 2025. Mu Burayi kandi ni naho yambikiye impeta umukunzi we, ubwo yamusabaga ko bazabana akaramata.
Amakuru avuga ko Josh na
Gloria bahuriye mu bikorwa by’itorero aho bombi basangiraga umuco wo gukorera
Imana. Ubusabane bwabo bwatangiye binyuze mu butumwa bwo kwihangana no gukomeza
kwizera Imana, nyuma bikura mu buryo bwihariye kugeza aho biyemeje gushinga
urugo.
Nubwo Gloria yari asanzwe
aba muri Canada, ibyo ntibyabaye imbogamizi ku rukundo rwabo, ahubwo byabaye
imbarutso yo kurushaho gukomera, bagirana umubano ukomeye wubakiye ku bwizerane
n’ukwizera.
Uyu mugabo wamamaye mu
ndirimbo nka ‘Reka Ndate Imana’, yabwiye InyaRwanda ko ibirori byo
kwambika impeta umukunzi we, byabaye kuwa Kane tariki 20 Gashyantare
2025 bibera mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, aho bamaze iminsi.
Yavuze ko yari amaze imyaka
itatu akundana na Gloria, kandi ko yamukundiye cyane ko azi Yesu. Ati “Tumaze igihe
kirenga imyaka itatu. Namukundiye byinshi gusa muri ibyo harimo Yesu
umurimo."
Uyu muhanzi yinjiye mu
muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa ‘Gospel’ ivanze na gakondo
nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy’imyaka ibitatu ishize yarakunzwe.
Avuga ko mu mwaka wa 2000
ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali
y’abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari azi ko ari umwuga ushobora
kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.
Uyu musore w’imyaka 25
y’amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y’abaramyi ari nako akuza impano ye
yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.
Yanyuze mu itsinda
Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n’abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René
Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.
Josh Ishimwe muri 2021
yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo
‘mbifashijwemo n’abahanzi nka Yvan Ngenzi’.
Yavuze ariko ko
byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo. Josh uzwi mu ndirimbo nka
‘Amasezerano’, avuga ko yibazaga ibijyanye n’aho azakura amafaranga yo
kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora
umuziki.
Uyu musore avuga ko nk’abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw’uburyo abakunzi b’umuziki bazamwakira.
REBA HANO INDIRIMBO "INKURU" JOSH ISHIMWE YAHIMBIYE UMUGORE WE