Ubu buryo buzwi nka Renewable Natural Gas (RNG) buri kugenda bufatwa nk’imwe mu ngufu zishobora gufasha mu guha amashanyarazi ibigo bikomeye bikoresha AI bikora amasaha 24 ku munsi.
Raporo y’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu (International Energy Agency – IEA) igaragaza ko ikoreshwa ry’amashanyarazi n’ibigo by’ububiko bw’amakuru (data centers) rizikuba inshuro zirenga ebyiri bitarenze umwaka wa 2030, aho rizagera hafi kuri 945 TWh ku mwaka.
Impamvu nyamukuru y’uku kwiyongera ni AI, ikenera ingufu nyinshi cyane mu gutunganya no kubika amakuru. Ibi bituma ibihugu n’ibigo by’ikoranabuhanga bishaka izindi ngufu zidahindagurika nk’izuba cyangwa umuyaga.
Nk’uko tubikesha inyandiko yasohotse mu kinyamakuru ZME Science, Renewable Natural Gas (RNG) ikorwa hifashishijwe imyanda y’inka cyangwa ibindi bisigazwa by’ibiribwa bishyirwa mu bikoresho byihariye byitwa anaerobic digesters.
Muri ibyo bikoresho, imyanda ibora idahumeka umwuka igatanga methane, nyuma igatunganywa ikavamo gaz isukuye ishobora kunyuzwa mu miyoboro isanzwe ikoreshwa n’ingufu za gaz.
Ubu buryo butuma imyanda ihindurwa ingufu zifite akamaro aho kuba umwanda wangiza ibidukikije. Iyi gahunda ya RNG iragenda yibandwaho n’abantu benshi cyane kuko ishobora gutanga ingufu zihoraho 24/7, ikaba idashingira ku bintu bihindagurika nk’izuba cyangwa umuyaga.
Ibi bituma iba igisubizo cyiza ku bigo bya data centers bikenera amashanyarazi adashira bya hato na hato kuko bikora ubudasiba. Nanone kandi ifasha kugabanya imyuka ya methane, imwe mu myuka igira uruhare runini mu mihindagurikire y’ikirere.
Nubwo bimeze bityo ariko, uyu mushinga ntuvugwaho rumwe. Hari abahanga n’abaharanira kurengera ibidukikije bavuga ko ushobora gutuma ubworozi bunini bw’inka bwiyongera, bigatera indi mitwaro ku bidukikije.
Nanone hari impungenge z’uko imyanda isigara nyuma yo gukora RNG ishobora kuba ikibazo ku butaka n’amazi, ndetse hakaba n’ubushakashatsi bugaragaza ko itagabanya imyuka mibi uko byifuzwa.
Nubwo Renewable Natural Gas ikomoka ku myanda y’inka ifatwa nk’uburyo bushya bufasha mu gutanga ingufu ku bigo bikoresha AI, abahanga bavuga ko itagomba gufatwa nk’igisubizo kirambye yonyine.
Ahubwo igomba gukoreshwa ifatanyije n’izindi ngufu zisukuye nk’izuba, umuyaga, ingufu za nucléaire n’izindi, kugira ngo habeho uburyo burambye bwo guhangana n’izamuka ry’ikoreshwa ry’amashanyarazi ku isi.
