Aya marushanwa yasojwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki
20 Kamena 2026, ku rwego rw’Igihugu, nyuma yo gutangira muri Gashyantare 2026
ku nsanganyamatsiko igira iti: “Rubyiruko, tunoze Ikinyarwanda, twimakaze umuco
wacu.”
Mu mashuri atanu yari ageze ku cyiciro cya nyuma,
E.S Mubuga yo mu Karere ka Karongi ni yo yabaye iya mbere n’amanota 86%,
ikurikirwa na G.S Remera Rukoma yo mu karere ka Kamonyi.
Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Masozera Robert,
yavuze ko aya marushanwa yateguwe hagamijwe kugabanya icyuho kikigaragara mu
bumenyi bw’amateka n’umurage nyarwanda, cyane cyane mu rubyiruko.
Yagaragaje ko mu bigo by’amashuri basuye mu Ntara
zitandukanye, bishimiye kubona abanyeshuri bafite ubushake bwo kwiga no
gusobanukirwa amateka y’Igihugu cyabo.
Yagize ati: “Mu bigo byose twagiyemo, twabonye urubyiruko
rufite inyota yo kumenya. Umusaruro wavuyemo watweretse ko ubumenyi buhari,
igisigaye ari ukubakangura kugira ngo barusheho kubwinjiramo no kubukoresha.”
Masozera yavuze kandi ko kimwe mu bibazo
bikibangamiye umuco nyarwanda ari ukuvangavanga Ikinyarwanda n’izindi ndimi
ndetse n’ipfunwe bamwe bagira ryo kukivuga, ashimangira ko aya marushanwa
yafashije abanyeshuri gusobanukirwa ko kwiga izindi ndimi bidakuraho gukunda no
gukoresha ururimi kavukire.
Abanyeshuri bitabiriye aya marushanwa bavuga ko
yabafashije kunguka ubumenyi bushya ku mateka n’umuco nyarwanda.
Mukwiye Arsène, wiga mu mwaka wa Gatandatu muri GS
Mubuga mu ishami rya MCB, yavuze ko nubwo yiga Siyansi, aya marushanwa
yamwongereye ubumenyi ku mateka y’u Rwanda.
Ati: “Aya marushanwa yatumye menya byinshi ku mateka
y’u Rwanda kuko ibibazo batubazaga bitagarukiraga gusa ku byo twigira mu
ishuri, ahubwo byanageraga ku mateka y’Igihugu muri rusange.”
Ku ruhande rwa Gatako Happy Amelia wo mu Ishuri ry'Isumbuye rya Bumbogo, yavuze ko aya marushanwa yatumye abanyeshuri barushaho kumenya agaciro
k’Ikinyarwanda n’umurage w’Abanyarwanda.
Yasabye ko ubutaha yazagurwa akagera mu mashuri
menshi kugira ngo abanyeshuri benshi babashe kungukiramo ubumenyi.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe
Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko uburezi
butarangirira mu gutanga amasomo gusa, ahubwo bunajyana no gutoza urubyiruko
indangagaciro n’umuco nyarwanda.
Yibukije ko amashuri ari ahantu h’ingenzi
hubakirwamo abayobozi b’ejo hazaza ndetse n’ahatozwa gukunda Ikinyarwanda no
kubungabunga umurage w’Igihugu.
Ati: “Ishuri rifite uruhare rukomeye mu kubungabunga
umuco. Ni ho hubakirwamo urubyiruko ruzasigira abazabakomokaho indangagaciro
n’umurage mwiza.”
Yakomeje asaba abarimu n’abarezi kumva ko bafite
inshingano zo gutoza abanyeshuri gukunda ururimi rwabo no kwimakaza
indangagaciro nyarwanda, ashimangira ko kuvuga Ikinyarwanda neza bidahabanye no
kwiga Icyongereza cyangwa izindi ndimi mpuzamahanga.
Aya marushanwa yageze mu bigo by’amashuri 20 byo mu Ntara zose z’Igihugu n’Umujyi wa Kigali. Inteko y’Umuco yatangaje ko igiye gushyiraho abarimu bazajya bafasha mu gutegura no gukurikirana aya marushanwa mu mashuri yose yo mu Rwanda, mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umuco nyarwanda n’ururimi rw’Ikinyarwanda mu rubyiruko.
G.S Remera Rukoma yo mu karere ka Kamonyi yabaye iya kabiri
Ambasaderi Masozera Robert, yavuze ko aya marushanwa yateguwe hagamijwe kugabanya icyuho kikigaragara mu bumenyi bw’amateka n’umurage nyarwanda
