Ibi bibaho ariko ku mpande zombi umuhungu
n’umukobwa akenshi baba babiziranyeho cyane kuko ushobora kumutungura ugasanga
atabonetse. Abenshi babiganiraho mbere, gusa birababaza kuba waterera ivi umuntu
akakwangira imbere y’abantu kandi mwakundanaga bikomeye.

Umusore wo mu mujyi wa Lusaka yatunguye umukunzi we, maze arahasebera bikomeye. Amakuru avuga ko umusore utatangajwe amazina mu bitangazamakuru, yatumiye inkumi bakundana nayo itatangajwe amazina bemeranya aho bagombaga guhurira. Umukobwa yaje nk’ibisanzwe ahageze umusore atera ivi hasi ngo amwambike impeta
amusaba ko yazamubera umufasha, abantu barahurura barareba.
Umukobwa nawe nta kindi yakoze
yamubwiye ko bidashoboka kuko ngo ntazi niba umusore abyara (Yabasha gutera
inda), ibyatuma atamwemerara kwambara impeta ye. Yanze kuyifata umusore akorwa n'ikimwaro. Umwanzuro w’umusore
wabaye kwicara hasi ararira nk’umwana muto inshuti ze ziramuhumuriza.
Src:news365