Abantu babiri bahasize ubuzima bazize fireworks, barimo umusore w’imyaka 17 wo mu mujyi wa Nijmegen n’umugabo w’imyaka 38 wo mu Aalsmeer, mu gihe abandi batatu bakomeretse bikabije. Polisi yatangaje ko iperereza ku rupfu rw’uwo musore rikomeje, hakaba hari n’ukekwa.
Ihuriro ry’abapolisi mu Buholandi ryatangaje ko habaye urugomo rutigeze rubaho rwibasiye polisi n’abashinzwe ubutabazi. Abapolisi n’abazimya inkongi bagabweho ibitero mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo n’aho batewe amacupa arimo lisansi (petrol bombs) mu mujyi wa Breda.
Ku rwego rwo guhangana n’ibi bibazo, Leta yasabye abaturage kudahamagara inzego z’ubutabazi keretse ubuzima bwabo buri mu kaga.
Mu mujyi wa Amsterdam, inkongi ikomeye yafashe kiliziya ya Vondelkerk, imwe mu nyubako z’amateka yubatswe mu 1880. Iyo nkongi yasenye umunara muremure wa metero zirenga 50, yangiza cyane igisenge, bituma ingo nyinshi ziri hafi zimeneshwa by’agateganyo. Hari amakuru avuga ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe na fireworks.
Ibitaro byo hirya no hino mu gihugu byakiriye abarwayi benshi bakomerekeye muri fireworks, cyane cyane abana. Ibitaro by’amaso bya Rotterdam byonyine byakiriye abarwayi 14, barimo abana 10 nk'uko bitangazwa na The Sun.
Uyu mwaka wari uwa nyuma mbere y’uko hajyaho itegeko rikumira fireworks zitari iza Leta, bituma abantu bazigura ku bwinshi, bakoresheje asaga miliyoni 129 z’ama-euro. Nubwo hari ahari harabujijwe gukoreshwa fireworks, ntibyabujije ko habaho akajagari kenshi.
No mu Budage, inkuru mbi yashenguye imitima y'abaturage aho abasore babiri b’imyaka 18 bapfuye bazize fireworks bikoreye ubwabo, bikaba byabateye ibikomere bikomeye mu maso. Ibi byose byerekanye ko kwizihiza Umwaka Mushya muri ibi bihugu, byagize ingaruka zikomeye z'ibishashi byo kwizihiza Bonane.

Abapolisi bo mu Buholandi n’abazimya inkongi bagabweho ibitero mu bice bitandukanye by’igihugu



Kwizihiza umwaka mushya wa 2026 byaranzwe n'imvururu zikomeye mu Buholandi
