Utagushimaninde, ukina nk'ufungura umukino (opening
batter), ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yatsinze amanota 111 atavanywe mu
kibuga yakuye mu mipira 65 mu mukino we
wa mbere wa T20.
Ibyo byafashije u Rwanda gutsinda Ghana ku
kinyuranyo cy'amanota (runs) 122 mu irushanwa riri kubera i Lagos muri Nigeria.
Yagejeje ku manota 100 akoresheje imipira 59 mu gace
(over) ka 18 k'umukino, nyuma yo gukubita umupira uca hagati mu kibuga
(mid-wicket) imbere y'umutera-mipira wa Ghana, Elizabeth Annor.
Yahise akuraho agahigo kari gafitwe na Prosscovia
Alako wo muri Uganda, wari ufite imyaka 16 n'iminsi 233 ubwo yatsindaga amanota
100 bakina na Mali muri Kamena (6) mu 2019.
Utagushimaninde, impano ye yavumbuwe binyuze muri
gahunda yo guteza imbere Cricket mu mashuri mu Rwanda ishyigikirwa n'ikigo
Marylebone Cricket Club Foundation, cyo mu Bwongereza, yavuze ko yumvaga bimeze
nk'ibitangaza ubwo yageraga kuri uwo muhigo.
Yagize ati: "Wari umwanya w'umwihariko kuri jye
no mu rugendo rwanjye rwa Cricket. Ni inzozi kuba mbigezeho mu mukino wanjye wa
mbere mfite imyaka 15.
Ibi bigaragaza gukora cyane kwanjye, icyizere no
gukunda uyu mukino. Nshimiye abatoza banjye, abo dukinana na buri muntu wese
umba hafi.
Yavuze ko azakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo agree
ku bindi byinshi. Ati:”

Fanny Utagushimaninde yabaye umugore ukiri muto ku Isi utsinze amanota 100 (century) mu mukino umwe wa Cricket mpuzamahanga
